Mu Rwanda, icyayi kiri mu bihingwa ngengabukungu by’ingenzi kuko ku mwaka cyinjiriza igihugu miliyoni zirenga 117$. Intego ni ugukomeza kongera amadovize ava mu buhinzi bw’icyayi akagera kuri miliyoni 164$ bitarenze 2029 avuye ku miliyoni 114$ mu 2024.
Abamenyereye iby’icyayi bavuga ko icy’u Rwanda kidashobora kubura isoko kuko abacuruzi b’icyayi ku rwego mpuzamahanga bifashisha icy’u Rwanda mu kuzamura ubwiza bw’ibyayi bituruka mu bindi bihugu.
Nubwo biri uko ariko inganda z’icyayi mu Rwanda ziracyakorera munsi y’ubushobozi zifite bwo gutunganya icyayi. Ibi bitanga amahirwe ku bifuza gushora ubuhinzi bw’icyayi n’abifuza kuba abasoromyi bacyo.
Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rw’Icyayi rwa Gisakura, Mugabo Kizito, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko uru ruganda rukoresha 60% by’ubushobozi rufite mu gutunganya icyayi kubera impamvu zirimo n’umubare muto w’abasoromyi.
Ati “Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 70 ku munsi z’amababi y’icyayi ariko ku munsi tubona toni 45 byagera mu zuba tukabona toni 25 ku munsi”.
Uru ruganda rwatangiye mu 1965, kuri ubu rukoresha abarenga 3.000, ariko ruteganya kubongera bakagera kuri 5.000.
Buri mwaka rwinjiza miliyari zirenga 5 Frw mu mifuka y’abaturage b’i Nyamasheke bo mu mirenge ya Kagano, Bushekeri, Ruharambuga na Karengera.
Kizito yavuze ko uru ruganda ruri mu zashinzwe mbere mu Rwanda rufite inzira eshatu zitunganya icyayi ariko ko rukoresha inzira ebyiri gusa kuko amababi y’icyayi rubona akiri make.
Ati “Mu mpamvu zibitera harimo umubare muto w’abasoromyi. Turi kubaka amacumbi azaba afite ubushobozi bwo kwakira abasoromyi 100 kugira ngo turusheho kubafata neza barusheho gusoroma icyayi cyinshi”.
Icyayi uru ruganda rutunganya 70% gihingwa n’abahinzi ku giti cyabo bibumbiye muri koperative Coopthe Mwaga-Gisakura 30% kikava mu mirima y’uruganda. Ruteganya kongera ubuso bukagera kuri hegitari 670 zivuye kuri hegitari 330.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yavuze ko mu byo uru ruganda rwakoze ngo rwohereze abasoromyi harimo kubaka irerero ry’abana kugira ngo ababyeyi basorome batuje, kuzamura umubare w’amafaranga umusoromyi ahembwa ku kilo cy’amababi y’icyayi, no gushyiraho imodoka itwara abasoromyi.
Ati “Icyo turi gukora nk’akarere ni ugukangurira abaturage bacu ko umurimo wose ari umurimo. Nk’itangazamakuru mudufashe gushishikariza cyane cyane urubyiruko kujya gusaba akazi mu busoromyi bw’icyayi. Niba agezeyo agacyura 1.000Frw ku munsi, akwiye kumva ko mugenzi we wacyuye 5.000Frw ari uko amaze kumenyera gusoroma”.
Kugeza ubu mu Rwanda hari inganda 19 zitunganya icyayi zirimo 3 zo mu Karere ka Nyamasheke.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!