Kuri uyu wa 17 Ukwakira, urubyiruko rwibumbiye mu itsinda rya Rotary Club mu mujyi wa Kigali rwakusanyije inkunga yo gufasha abana barwaye diyabete baba mu kigo cyakira abana barwaye diyabete cya Rwamagana.
Umuhuzabikorwa w’Ishyirahamwe ry’abarwayi ba diyabete mu Rwanda, Gishoma Crispin yatangaje ko imiti umurwayi wa diyabete akenera iri hejuru y’ibihumbi 80, bityo ngo abana bavuka mu miryango yo mu byaro kandi ikennye bagorwa no kuyibona.
Gishoma yagize ati”imiti n’ibikoresho abana barwaye diyabete bakenera birahenze cyane, ku buryo umuntu udashobora kwiyishyurira mituweli y’ibihumbi bitatu atabasha kuyigura. Bakeneye ubufansha bwinshi cyane rero.”
Yongeyeho ko abana barwaye diyabete baba bakeneye kugira ubwisungane mu kwivuza, kuko baba bashobora kurwara bitunguranye; kandi ko bagomba kubona amafunguro ahagije, kubera iyi miti.
Ubuyobozi bwa Rotary Club buvuga ko bwatekereje gukusanya iyi nkunga nyuma yo gusura aba bana bagasanga ubuzima babayemo babukomeje byagira ingaruka mu gihe kizaza.
Paul Master Jap, wayoboye Rotary club ya Kigali yavuze ko amafaranga yose ari buve muri iki gikorwa azahabwa abana barwaye diyabete b’i Rwamagana, kuko bakeneye imiti ndetse no kurya neza.
Abana barwaye diyabete bafashwa kugeza bagize imyaka 25.Mu gihugu hose bafashwa abana 1300 kubona imiti n’ibindi bikoresho by’ibanze,banabatoza gukora imirimo iciriritse yabafasha kubaho mu gihe bazaba batagifashwa.


















TANGA IGITEKEREZO