U Rwanda ruheruka guca umubano n’u Bubiligi ndetse rutegeka ko abadipolomate babwo bagomba kuva ku butaka bwarwo mu masaha 48.
U Rwanda rushinja u Bubiligi kuyobora umugambi wo kurusabira ibihano ku rwego mpuzamahanga.
U Bubiligi bwafashe uruhande mu ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihanganishije ingabo z’igihugu n’umutwe wa M23, aho bugaragaza ko uwo mutwe uterwa inkunga n’u Rwanda byanatumye bwinjira mu bukangurambaga bugamije kurusabira ibihano.
Mu kiganiro na RBA, Senateri Evode Uwizeyimana yagaragaje ko u Bubiligi bwahisemo kwinjira muri uwo mugambi bijyanye n’uko butanigeze bushyigikira ubutegetsi bw’u Rwanda buriho uyu munsi.
Ati “U Bubiligi bwahisemo kuyobora ubugambanyi mpuzamahanga bugamije guhungabanya u Rwanda ni ibintu byigaragaza. Icyo bushingiyeho kinini, u Bubiligi ni igihugu kitigeze cyihanganira ubutegetsi bw’u Rwanda buhari uyu munsi.”
Yakomeje ati “Ubu butegetsi buyobowe na Perezida Kagame ntabwo rwose u Bubiligi bwigeze bubwibonamo. N’ubundi ibintu byo kujijisha ngo hari umubano, za ambasade byari ibyo kujijisha kuko n’ubundi uruhande rw’u Bubiligi kuva mu myaka 1990 rwari ruzwi.”
Yagaragaje ko u Bubiligi bwari mu bihugu byari bishyigikiye Perezida Habyarimana Juvenal ndetse bwigeze no kumwoherereza ingabo ariko zikaza gukuramo akazo karenge nyuma yo kunanirwa urugamba.
Ati “U Bubiligi buri mu bigeze kohereza abakomando hano, bagakandiraho bagasubirayo birukanka kandi aho bari ku ruhande rwa Habyarimana ndetse iyo usubiye mu mateka usanga butaratanze ubwigenge bwuzuye. Hari ikintu cy’ubwigenge bucagase bwahaye u Rwanda ndetse rugikubita muri Guverinoma ya Kayibanda harimo abaminisitiri b’abazungu b’Ababiligi.”
Yavuze ko u Bubiligi bwifitemo imyumvire y’ubukoloni mu isura nshya, binyuze mu gukoresha ibihano nk’igikangisho kandi ko ari ibintu bidashobora gukora ku Rwanda.
Ati “Ubona ko hari ikintu cy’ubukoloni mu isura nshya, bushingiye ku kuvuga ngo murakora ibi nimutabikora ntabwo tubaha inkunga izi n’izi. Ibintu rero abo mu Burengerazuba bari kudusaba birasa no kutubwira ngo nimufate ibiryo mutange igihugu. Sinzi rero ibyo biryo aho twanabirira.”
Senateri Uwizeyimana yemeje ko mu ngendo abasenateri baherutsemo mu mahanga basanze abantu benshi bari kugaburirwa uburozi bw’u Bubiligi.
Ati “U Bubiligi bufatwa nk’abantu bafite ubunararibonye mu Karere bityo uruhande bufashe nko mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi bakumva ko ari rwo bagomba gukurikira bakavuga bati buriya Ababiligi barabizi. Abo twahuye nabo bose baravugaga bati abayobozi b’u Bubiligi baratubwiye ngo ibi n’ibi. Ibyo bifite icyo bisobanuye kuko hari n’abakurikira buhumyi n’abo usanga batari bafite amakuru.”
Yagaragaje ko kuba u Bubiligi bukomeje gahunda yo gusabira u Rwanda ibihano bizagira ingaruka zikomeye ku kuba ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwakwemera gukemura ikibazo binyuze mu nzira y’ibiganiro.
Yavuze ko kandi kuba u Rwanda rugenda rutera imbere rukaba rubona ko imibanire n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi igomba kuba izanira inyungu impande zombi usanga hari abatabyumva batyo.
Ati “Ibyo hari abatabibona bakavuga ngo ibihugu byose byo muri Afurika tugomba kubikubita bikajya ku mavi. U Rwanda rero rwanze kujya ku mavi. Nta kindi ruri kuzira. Ni ukuvuga ngo ubutegetsi bwa Perezida Kagame bwababereye ihwa mu kirenge.”
Yerekanye ko u Bubiligi nk’igihugu cyagize uruhare mu bikomeje kubera mu Burasirazuba bwa RDC cyashoboraga guceceka mu gihe kidashobora kubikemura cyangwa bukiyemeza kubikemura budafashe uruhande kuko busobanukiwe neza ayo mateka.
Yemeje ko u Bubiligi bushyize imbere inyungu z’ubukungu zishingiye ku byo bukura muri RDC, mu gihe u Rwanda rushyize imbere ukuri n’imbaraga zo kwirengera.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!