Ibi biganiro byiswe « Justice et histoire, les leçons du génocide perpétré contre les Tutsis du Rwanda en 1994" - 30 ans après » ugenekereje mu Kinyarwanda ukaba wavuga uti “Ubutabera n’Amateka, amasomo twakura muri iyi myaka 30 ishize” biteganyijwe ku wa 22 Gashyantare 2025, muri Kaminuza Yigenga y’i Bruxelles mu Bubiligi ULB (Université Libre de Bruxelles).
Ni ibiganiro byateguwe n’Ihuriro mpuzamahanga ry’abashakashatsi bakora kuri Jenoside RESIRG ( Réseau Scientifique International Recherche et Génocide) rifite icyicaro i Bruxelles mu Bubiligi.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuyobozi waryo Déo Mazina yagize ati “Iyi nama izaba igamije kurebera hamwe uburyo ubutabera bwakoze akazi kabwo, ndetse n’uburyo amateka yanditswe kuri iyi Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Ibiganiro bizatangwa n’abahanga mu by’amateka, hamwe n’impuguke z’abacamanaza n’abandi bo mu rwego rw’ubutabera twabashije gutumira.
Bizabanzirizwa kandi n’umuhango wo kwibuka Pr Eric David, umwarimu wigishije muri iyi Kaminuza, akagira n’uruhare mu ishyirwaho ry’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), akanaba hafi cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Ibi biganiro mbwirwaruhame biteganyijwe kubera mu nzu ngari y’iyi Kaminuza yitwa «Salle Somville», bikaba bizabimburirwa n’ijambo ry’umuyobozi w’iyi Kaminuza Madame Annemie Schaus.
Mu bazatanga ibiganiro biteganyijwe ko hazaba hari Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Serge Brammertz, Vincent Duclert, akaba yarakoze rapport kuri Jenoside yakorewe Abatutsi abisabwe na Perezida Emmanuel Macron, yerekana uruhare rukomeye u Bufaransa bwayigizemo.
Harimo kandi Kabanda Marcel, Umunyamateka, umwanditsi, akaba na perezida wa Ibuka-France; Eric Gillet, Umunyamategeko na Aurélia Devos, umucamanza wayoboye urugereko rushinzwe kurwanya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu mu Bufaransa (responsable de la Lutte contre le génocide et autres Crimes contre l’humanité).
Amwe mu mafoto agaragaza ibiganiro mbwirwaruhame bitegurwa mu Burayi kuri jenoside yakorewe Abatutsi:














TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!