Ubwo kuri uyu wa 10 Kanama 2015 bari mu rukiko rwa Westminster Magistrates I Londres mu Bwongereza, abahagarariye inzego z’ubuyobozi bwa Espagne bagaragaje ko Lt.Gen Karake nta cyaha yakoze yagombye gukurikiranwaho haba mu Bwongereza cyangwa muri Espagne.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yhise atangariza BBC ko uyu mwanzuro ushimishije u Rwanda, ariko ko inzira ikiri ndende, kuko kiriya ari ikirego kidafututse.
Lt.Gen Karake yafashwe na Polisi y’u Bwongereza tariki ya 20 Kamena 2015 ubwo yari agiye kugaruka mu Rwanda nyuma yo gusoza ubutumwa bw’akazi yari yagiriye muri icyo gihugu. Yafashwe hashingiwe ku nyandiko zatanzwe n’umucamanza wo muri Espagne mu mwaka wa 2008.
Izi nyandiko zavugaga ko Lt.Gen Karenzi Karake n’abandi bayobozi b’u Rwanda 39 bari mu cyo uyu mucamanza yise “Umuryango w’iterabwoba witwa FPR watangirijwe muri Uganda mu myaka ya za 1980, akomeza avuga ko FPR yari ifite intego yo gukora Jenoside y’Abahutu mu Rwanda, gufata ubutegetsi ku ngufu, guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse no gushyiraho ubwami bw’Abahima mu karere.”
Izi nyandiko kandi zishinja Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba barashyigikiye uyu mutwe w’ iterabwoba wanahabwaga inkunga na Guverinoma ya Uganda.
Uyu mucamanza akaba yarasabye ko Lt.Gen Karake n’abandi bayobozi bakuru b’u Rwanda boherezwa muri Espagne kuburanishwa ku byaha yavugaga ko byakozwe mu izina ry’uyu mutwe w’iterabwoba FPR.
Izi nyandiko zateshejwe agaciro na Polisi mpuzamahanga n’ubutabera bwa Espagne kuko zishingiye ku mpamvu za Politiki, nta bimenyetso bifatika zagaragaza kandi zikaba zaranyuranyaga n’ibiteganywa mu itegeko rya Espagne ku gukurikirana ibyaha ndengamipaka.
Guverinoma y’u Rwanda ntiyahwemye kuvuga ko izi nyandiko atari inzira yo gushaka ubutabera ahubwo ari ukugoreka amateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo yemewe n’isi, guhimba ubwicanyi butabayeho, ndetse no gushyira icyasha cyo mu mateka y’u Rwanda ku buyobozi bw’ igihugu buriho bwahagaritse Jenoside, aho kugishyira ku bayiteguye.
Nyuma y’ifatwa rya Lt Gen.Karake, Abanyarwanda b’ingeri zose ntibahwemye kugaragaza ko batishimiye ibi byakozwe n’Ubwongereza, byagaragariye mu myigaragambyo yabereye kuri Ambasade y’icyo gihugu mu Rwanda. Banagaragaje ishyaka rikomeye ubwo biyemezaga kwishakamo ingwate ya 1.4 z’amapawundi urukiko rwaciye Lt.Gen Karake kugirango arekurwe by’agateganyo.
Nk’uko amategeko abiteganya, iyi ngwate u Rwanda rwari rwatanze ruzayisubizwa hiyongereho n’indishyi z’akababaro.
Perezida Kagame yari yanenze bikomeye ifatwa rya Lt.Gen Karenzi ubwo yavuze ko nta muntu n’umwe ushyira mu gaciro wari ukwiye guta muri yombi umwe mu bantu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO