Kuva kera na kare mu Rwanda rwa nyuma y’umwaduko w’abazungu, ijambo "umusirimu" ryagiye rikoreshwa cyane mu rwego rwo kwerekana umuntu ujijutse, wiyitaho, mbese ugaragarira amaso mu bandi kandi ugendana n’ibigezweho.
Muri iyi nkuru turagaruka ku bintu icumi njye nk’umusomyi wa IGIHE negeranyije, nkasanga byarasirimuye abanyarwanda bikabavana ku rwego rumwe bikabatereka ku rundi, mu gihe Leta y’ubumwe imazeho.
1. Gukoresha indimi z’amahanga
Mu Rwanda nyuma ya 1994 hahungutse abanyarwanda bavuye imihanda yose bituma mu Rwanda haba isangano y’indimi nyinshi. Ababyibuka neza bazi ko ibizamini bisoza amashuri abanza hagati 1994 kugeza muri za 2000 byategurwaga mu ndimi 4 (Ikinyarwanda, Icyongereza, Igiswahili n’igifaransa).
Byakozwe mu rwego rwo gufasha abana bari bacikishije amashuri mu bihugu bivuga izo ndimi kwibona mu mashuri y’ i Rwanda. Izo enye zazaga ziyongera ku zindi zakoreshwaga muri Rubanda rusanzwe zivugwa ahantu hatandukanye zirimo Ilingala, Urugande, Ikirundi byose biterwa n’aho abanyarwanda baje baturuka ari amatsinda manini.
Gusa nyuma zimwe zagiye zicibwa intege mu rwego rwo kuzamura ireme ry’ikinyarwanda haza gusigara Igifaransa n’Icyongereza ku ruhembe rw’indimi zo guhahisha.
Uwavuga ko ururimi rw’Icyongereza ari ururimi rwihagazeho ku rwego mpuzamahanga ntiyaba abeshye, kuko inyandiko nyinshi zihamya ko abarenga miliyari imwe barukoresha ku isi yose, bivuze ko Icyongereza n’Igishinwa byajya mbili mbili mu kugira abantu benshi bazikiresha ku isi ya Rurema, ikinyuranyo kikaba ko icyongereza cyo wagisanga mu bihugu byose birenga 190 bigize isi.
Mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, inyingisho z’amashuri ibyiciro byose, inyandiko za leta n’iz’ibigo byigenga byakorwaga mu gifaransa cyangwa mu kinyarwanda. Nyuma Icyongereza cyaje cyunganira Igifaransa ariko kiza gufata intera ikomeye abantu barakiga, baragikoresha bituma n’abashoramari benshi bava mu bihungu nka Leta z’unze ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Buhinde, Nigeria, Uganda, Kenya, Afurika y’epfo n’ahandi henshi baza mu Rwanda batishisha kuko bumvaga ko babona abakozi bitagoranye.
Ibi rero byahaye amahirwe adasanzwe abanyarwanda batagira ukobangana yo gukora ku ifaranga karahava.
Ikindi, Icyongereza cyatinyuye abanyarwanda benshi gusohokera hanze mu bihugu bya kure batishisha kuko nta gihugu ku isi utasangamo umubare munini ukoresha urwo rurimi. Ubu rero uwavuga ko kuba warize ukarangiza ukaba udakoresha icyongereza cyangwa igifaransa byaba byiza ukazimenya zombi neza, biragoye ko wakisanga mu basirimu .
2. Kurwanya umubyibuho ukabije
Iyo uganiriye n’abakuru bakubwirako burya umukire wo mu minsi yatambutse wamuboneraga ku bilo apima. Iyo wahuraga n’umuntu ufite ibiro bike wamusuzuguraga mutaravugana ahanini ukamwita umunyamushiha cyangwa umukene. Ariko ubu, urugero rwiza ni Perezida Kagame bigaragarako ashobora kuba yita ku mirire ye, kuko inshuro nyinshi ibiro bye ntibihindagurika.
No ku bandi banyarwanda batari bake, ubu birirwa bakora imyitozo ngororamubiri, haba mu nzu zabugenewe cyangwa mu bibuga no mu mihanda . Ibi rero nabyo utabikoze muri iyi minsi akirira uko ashatse akangana uko ashatse afatwa nk’aho ikitwa gusirimuka atakitayeho.
3. Imideli Nyarwanda
Imideli yahozeho kuva kera, kuko no ku ngoma za cyami barambaraga bakaberwa, gusa buri gihe kijyana n’ibigezweho, akenshi bishobora kuba bigenda bigaruka byarabayeho mu bihe byatambutse.
Umwihariko wazanywe na Leta y’ubumwe ni aho usanga yaratanze amahirwe yo kugera mu bihugu byinshi bishoboka hanyuma imideri igera mu Rwanda ikaba myinshi ku buryo usanga urubyiruko n’abakuru bashishikariye kumenya ibyo bakwiriye kwambara bigezweho uwo munsi bitewe n’ibirori bari buze kwitabira.
Ikindi cyabaye kidasanzwe ni akarango Nyarwanda gasigaye gashyirwa ku myenda runaka cyangwa ku bikapu buri wese agahita yibwira ko bikomoka i Rwanda.
Kuri ubu mbere yo gusohoka abantu barabazanya bati "What is the today’s dressing code?" bivuze ngo ni iki mwumvikanye cyo tuza kwambara uyu munsi . iyo upfuye gusohoka gutyo utabajije ugasanga abandi bahuje ibara byanarushaho ugasanga biyemeje gushyiraho ka Karango Nyarwanda, burya ngo ntabwo uba usirimutse.
4. Gutura mu nzu igeretse
Ntabwo mvuga inzu y’ubucuruzi, nta n’ubwo mvuga inyubako za leta , ndavuga inzu zo guturamo waba uri ingaragu cyangwa wubatse. Mbere ya Jenoside yakorewe abatutse muri 1994 ibice byo guturamo byari bigenzweho muri Kigali byari Kiyovu cy’abakire , Kimihurura na Kacyiru , njye mpagera muri 1995 nta muntu numwe nigenze nsanga atuye mu nzu igeretse.
Ubwo niba uwo muntu yarabayeyo yaba ari Perezida Habyarimana kuko inzu ye y’i Kanombe yo yari igeretse . Ubu rero umusirimu wese i Kigali n’ahandi mu ntara kubaka no gutura mu nzu igeretse byabaye ibintu bisanzwe nta nubwo bikigaragaza ko umuntu akize cyane kuko nizo nzozi n’icyerekezo cy’igihugu mu rwego rwo kubungabunga ubutaka buke igihugu gifite .
5. Isuku ku mihanda
Ku gira isuku ku banyarwanda ni umuco wa kera kuko twakuze dukubura imbuga , dukukira inka , dukurungira amazu , ariko umwihariko w’iyi minsi washyizwe cyane mu gutunganya imihanda minini n’imito ku buryo umuntu wese agira isoni zo kuba yahajugunya umwanda, yahacira yahihagarika mbese ni ubusirimu buri munyarwanda wese agenda afata umunsi ku wundi.
Iyo ubonye umuntu yanduza umuhanda ugatekereza imbaraga zishyirwa mu kugirango use uko tuwubona uwo muntu ntaba asirimutse habe na gato.
6. Kunywa amazi atetse
Amazi ni isoko y’ubuzima twese turabizi . mbere y’uko Leta y’ubumwe igera ku butegetsi ni abanyarwanda bake cyane bafataga amazi nk’ikinyobwa kibafitiye akamaro mu mubiri wabo. Abenshi bari bazi ko amazi anywebwa n’inka gusa.
Amazi yakoreshwaga mu bundi buzima. Koga, guteka, kumesa n’ibindi, yewe n’abayanywaga banywaga adatetse bakabifata nk’ibisanzwe. Gusa imyumvire yaje guhinduka n’abakuru basabwa kuyafata kenshi kugirango birinde indwara za hato na hato.
Kuri ubu iyo udashoboye kwigurira amazi yatunganyijwe mu nganda usabwa kunywa atetse bitaba ibyo ukaba utandukanye n’abasirimu.
7. Kwambara inkweto byabaye umuco kuri bose
Imbyino gakongo zirimo amaraba ,guhamiriza, gushayaya n’izinzindi nubwo zitari zikunzwe cyane ku gihe cya Repubulika ya 2 ariko wasanganga ababyinnyi babikora bambaye ibirenge . ikintu wabonaga abantu babifata nk’ibisanzwe igihe cyose ugiye kubyina izo mbyino niyo waba ufite inkweto ukazikuramo.
Abantu bose bize amashuri abanza mu Rwanda mu myaka ya za 1980 bose barabizi ko nta mwana wajyanaga inkwe ku ishuri ngo ntakubitwe . byari ikizira niyo wabaga uzifite wazambara uvuye ku ishuri.
Ubu rero kubona umwana wagiye ku ishuri atambaye byibura boda-boda hanyuma ukaza kubona umuntu ubyina gakondo yambaye ibirenge , utangira kwibaza icyabaye kuri abo bantu.
8. Kunywa amata
Amata y’inka ni kimwe mu bikomoka ku matungo abahanga mu by’ubuzima bemeza ko bifite intungamubiri zihagije zatunga umuntu niyo nta kindi kintu yafata . nyuma ya gahunda ya gira inka munyarwanda , ubona ko abanyarwanda batari bake banywa amata mu ngo zabo ababishoboye bagasagurira amasoko.
Ni gake cyane wagenda mu rugo rw’umunyarwanda ufite ubuzima ngo abe nta mata afite yaba ayagura cyangwa ayakura ku mukamo w’inka ze . ibi nabyo ni ubusirumu Leta yubumwe yasize abanyarwanda.
9. Imitako
Guhera mu ngo zishoboye, iziciriritse, mu birori biba byateguwe n’abantu ku giti cyabo, ibigo byigenga n’ibya Leta usanga abategura gahunda bagomba kumenya ko aho baza kwakirira abantu hagomba kuba hateguye mu buryo bwa gihanga. Ibyo bita decoration.
Ubu imitako igeze ku rwego rw’uko ishobora gutwara arenga 1/3 cy’ingengo y’imari y’ubukwe bw’umuntu. Ibi bivuze agaciro nyiri ibirori aba yabihaye. Imitako yatanze akazi kenshi ku banyarwanda bituma abantu bikura mu bukene hanyuma binatanga isura nziza ku gihugu cyimakaje ubukukungu bushingiye ku bukerarugendo n’inama n’amakoraniro mpuzamahanga.
Ubu iyo iwawe hatatse cyangwa ibirori byawe bitatse ku buryo bugenzweho witwa umusirimu utikoraho.
10. Telefone zigendanwa na murandasi
Mobayilo cyangwa Mobile niko kajambo kamenyerewe mu banyarwanda ba nyuma y’imyaka 1994. Twibutse ko mbere yaho hari Telefone zifite imigozi zabaga mu ngo nke cyane no mu biro by’abayobozi, ku buryo wafataga nimero y’umuturanyi utunze telefone ukajya uyitanga ku bantu utekereza ko bagukenera, hanyuma bakanamenya igihe waba uri mu rugo hafi aho, kugirango baze kukuvugisha.
Byasabaga ko ugushaka abanza akamenyesha ba nyiri telefone bakagutumaho ukaza ukavugana n’ugushaka, cyangwa ibyo ukabikorera kurri telefone rusange bitaga ’Telephone Publique’. Abo mu bice by’icyaro bo bitabazaga telephone zo kuri za komine.
Muri 1998 nibwo mu Rwanda hatangiye kugera telephone zingendanwa ubundi izisa nkazo byari ibyombo bya Gisirikare wabonaga ko babikoresha kandi bagenda ahantu hose.
Telefone zigendanwa zagiye zigira ikoranabuhanga rihambaye kugeza aho Wabasha kuvugana n’umuntu murebana kandi ukomeza wigendera kubera ingufu za murandasi. Umusirimu muzima w’uyu munsi agomba kuba afite telefoone igendanwa ifite murandasi idashiramo kandi ifite imbaraga , ifata ifoto na videwo bitagira amakemwa .
Ngayo nguko nawe waba ufite ibindi wabonye dukesha imbaraga n’umuhate wa Leta y’ubumwe.
U Rwanda rukomeze rweme. Turwanye ubunebwe, ubujiji, urwandano, amashyari, tugerageze ibintu byinshi ibivuyemo amahirwe tuyabyaze umusaruro, turinganize imbyaro, twigishe abana bose tutarobanuye.
Ibyiza biracyaza!



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!