Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Umuryango muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF, Umuhire Christiane, ubwo yari mu nama ya komite ishinzwe igenzura n’iyubahirizwa ry’ubureganzira bw’umwana n’ubw’abafite ubumuga.
Umuhire yagaragaje ko amakimbirane akunze kubarizwa mu miryango ari yo akenshi abana bishora mu biyobyabwenge biyongera kuko iyo umwana atitaweho uko bikwiriye yishora mu ngeso mbi.
Ati “Usanga iwacu mu ngo ari ho bipfira kubera ubusinzi, gucana inyuma n’ibindi bishobora gutuma umwana atisanga mu rugo bikarangira yisanze mu muhanda.”
Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB, mu 2024, bugaragaza ko ubusinzi buza imbere mu bibazo bikunze kugaragara mu muryango ku kigero cya 82.8%, bigakurikirwa no kutagira umwanya wo kuganira mu bagize umuryango biri kuri 82.6, guharabika no gucana inyuma byo ni 75.2% mu gihe gukoresha nabi umutungo w’urugo biri kuri 74%.
Umuhire yavuze ko kubera ko umwana aba ari umunyantenge nke akenshi biba bigoye ko yakwakira ibyo bibazo ugasanga bimuviriyemo kujya mu muhanda cyangwa kwishora mu bikorwa bibi by’ubusambanyi kandi bakiri bato.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence, yagaragaje ko nubwo mu Rwanda hagiye hakorwa byinshi birimo gushyiraho amategeko, politiki n’ingamba zo gushyira mu bikorwa uburenganzira bw’abana byagiye bigaragara ko hakiri ibyuho byo kuzishyira mu bikorwa.
Ati “Akenshi iyo tugiye mu bigo ngororamuco usanga tugisangamo umubare munini w’urubyiruko n’abana bagongana n’amategeko ariko abenshi usanga biterwa n’amakimbirane ari mu miryango arimo ubusinzi, ababyeyi bata inshingano ndetse ugasanga abenshi ariyo mpamvu bakomeje kujya mu mihanda.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!