Mu gihe cy’imvura Akarere ka Nyagatare kabonekamo umukamo ungana na litiro ibihumbi 120 ku munsi ariko muri iyi mpeshyi amata yaragabanyutse cyane aho ku munsi litiro ibihumbi 24 ari zo ziri kugemurwa ku ruganda rw’amata rwa Inyange.
Aborozi bashinjwe gutererana inzuri zabo bakaziharira abashumba bakizera amakuru bahererwa kuri telefone, ibiri mu bituma umukamo ugabanyuka.
Iyi ngingo yagaragajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2026 mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’ubworozi mu Karere ka Nyagatare.
Iyi nama yahurije hamwe aborozi bororera mu Karere ka Nyagatare ariko batuye mu Mujyi wa Kigali, urubyiruko ruvuka muri aka karere ruba mu Mujyi wa Kigali n’abandi.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yagaragaje ko 35% by’inzuri bafite, ba nyirazo baba mu Mujyi wa Kigali aho bamwe bahakorera abandi bakaba bahatuye, ibituma batabasha kwita ku bworozi bwabo.
Ati “Turabasaba gufata umwanya nibura amasaha 48 bakajya gusura inzuri zabo. Bazisigira abashumba, ugasanga ntibahuje imyumvire n’ibyo bashaka. Ugasanga umushumba we arabikora nk’akazi ategereje umushahara mu gihe umworozi aziko inka ziri kororoka ariko batabihuriyeho, rero turabasaba kujya mu nzuri zabo bagaha umurongo izo nzuri bakongera umukamo.’’
Meya Kakooza yavuze ko uburyo bwo gutera intanga muri aka karere bukiri kuri 33% kubera ko abashumba benshi babona ko inka yarinze batinze, bakajya kubibwira aborozi nyuma bigatuma inka ziterwa intanga igihe cyararenze bigatera igihombo.
Ati “Abashumba benshi mufite ni abasinzi, inka irarinda mu gitondo akakubwira nijoro agiye kuryama, nawe ugahamagara ushinzwe gutera intanga utinze bikarangira inka idaterewe intanga ku gihe. Nimuhaguruke mwegere inka zanyu muzorore mugamije isoko kuko ubu mutunze inka zitabaha umusaruro kubera kuzitererana.’’
Cyizihira Alphonse wororera mu Murenge wa Nyagatare ariko utuye mu Mujyi wa Nyagatare na we yemeza ko kutagera ku rwuri bituma abashumba bababeshya. Yitanzeho urugero rw’uburyo abashumba bajyaga bamwima amakuru y’inka zarwaye n’izatakaje umukamo.
Ati “Ubu nagerageje kwisubiraho negera urwuri rwanjye nanashyiraho ingamba zituma uyu munsi menya uko inka zanjye zihagaze, ubu mfite inka zikamwa litiro 20 ku munsi kandi nyinshi.’’
Undi mworozi w’icyitegererezo yavuze ko aborozi benshi batuye mu Mujyi wa Kigali bororera kuri telefone kuko amakuru menshi batayamenya ahubwo bayabwirwa kuri telefone.
Yabibukije ko niba bashaka ko ubworozi bukorwa neza borora bagamije ubucuruzi, ko ubundi mu mpeshyi ari bwo bakabonye amata menshi ariko ko umukamo ugabanuka ku borozi benshi kubera kutagira ubwatsi n’amazi bakagombye kuba barateguye mbere.
Urubyiruko rujya gushaka ak’imuhana rwagawe
Akarere ka Nyagatare gafite urubyiruko rusaga ibihumbi 170 rurimo abagera kuri 69% bashobora gukora ubuhinzi n’ubworozi, abagera kuri 25.3% bakora ubworozi by’umwuga.
Meya Kakooza yavuze ko ababazwa n’urubyiruko ruri kurangiza kwiga aho kugira ngo rukoreshe neza amahirwe y’ubutaka n’amatungo ababyeyi babo bafite bakirukira kujya gushaka akazi mu Mujyi wa Kigali.
Yavuze ko hari abahembwa ibihumbi 50 Frw kuzamura nyamara iwabo bafite inzuri n’imirima minini ku buryo babikoresheje neza byabageza ku bukire, aho guhembwa intica ntikize mu Mujyi wa Kigali.
Umwe muri uru rubyiruko witwa Ndayambaje Innocent yagize ati “Twinenze bihagije ariko tugiye kwisubiraho dukoreshe amahirwe yose dufite neza kandi turabyizeza ubuyobozi.’’
Akarere ka Nyagatare kabarurwamo inka zirenga ibihumbi 215 izitanga umukamo ni 30%, mu gihe cy’imvura ku munsi haba haboneka litiro ibihumbi 120 mu mpeshyi uragabanuka ukagera kuri litiro ibihumbi 24 ku munsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!