Umuhanzi nyarwanda Chris Hat wavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali ni umugabo wo kubihamya. Kuririmba byamubagamo ariko adatekereza ko yazakora ubuhanzi kinyamwuga, kuko yisuzuguraga.
Intandaro yo guhanga yakomotse ku kiganiro yagiranye n’abanyeshuri b’inshuti ze, ageze mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.
Icyo gihe yari kumwe n’umuhungu ndetse n’umukobwa maze aririmbye barikanga. Uwo mukobwa yaramubajije ati “Ni wowe uririmbye se? Mbabarira usubiremo numve.”
Chris asubiyemo indirimbo, yabyutse inkuru yabaye kimomo mu kigo ko afite impano y’ubuhanzi, batangira kumukunda.
Uyu muhanzi yatangiye kujya aririmbira abanyeshuri b’inshuti ze, bamubwira ko abizi akumva barakabya cyane, kuko mu kigo yarazwi nk’umukinnyi, gusa umunsi wabaye umwe yiyemeza kubyaza umusaruro iyi mpano yaritangiye kuvugisha benshi.
Chris Hat watojwe n’umuryango gusenga no kuririmba muri korali zo mu rusengero kuva mu bwana, yatunguranye mu mpinduka zidasanzwe.
Yishyiraho ‘Dreads’ ageregeza kwisanisha n’abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe zibanda ku rukundo, abarimo nyina umubyara kubyakira biragorana.
Ubwo nyina yamukubitaga amaso yasutse, yarababaye cyane maze aramubaza ati “Ibyo bintu washyizeho ni ibiki?”, Chris ati “Ndashaka kugaragara nk’abasani [abahanzi bazwi]”.
Chris Hat ati “Kuva mu ndirimbo z’Imana nkerekeza muri izi ndirimbo benshi bita iz’Isi ntibyanyoroheye na byo. Umuryango ntiwabitinzeho cyane kuko mama umbyara agerageza kutwumva nk’abana be, ariko icyamugoye cyane ni ukubona nisukishije amadiredi, akumva bimuteye ipfunwe.”
Akomeza ati “Kwiyumvisha ko umuhungu we yihinduranyije mu kanya gato agatakaza isura y’abana bo mu rusengero byaragoranye, gusa agenda abimenyera aza no kubaha inzozi z’umwana we”.
Mu 2020, yanogeje umugambi wo kuba umunyamwuga, aza no kwiyunga kuri Muyoboke Alexis wamwinjije mu buhanzi areberera inyungu ze, amwereka Abanyarwanda aramenyekana.
Ntibamaranye igihe kuko Chris Hat yaje gutandukana bitunguranye na Muyoboke wamufashaga mu buhanzi bwe, atangira kwifasha buri kimwe nta bushobozi, ibyo bimutera no kudindira, gusa ntiyareka umuziki wari umaze kumuryohera.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu muhanzi yavuze ko yakoresheje imbaraga zose kugira ngo impano ye yagaragaye itibagirana rugikubita.
Ati “Gutandukana na ‘management’ ya Muyoboke byarangoye pe! Kugira ngo iki kintu ngisohokemo byafashe igihe nubwo ari gito. Ariko nagombaga kuba umugabo, inzozi zanjye zigakomeza.”
Chris ufite intego zagutse, ashimira abantu bose bashyize itafari ku buhanzi bwe barimo Muyoboke Alexis wamufashije kugaragaza impano ye, abanyamuryango n’inshuti zimuba hafi umunsi ku wundi.
Urubyiruko rwitwa imbaraga z’igihugu, u Rwanda rw’ejo, amaboko y’umuryango n’ibindi bigaragaza byinshi rwitezweho, nyamara si bose basobanukirwa amahirwe akomeye bafite igihe abyajwe umusaruro.
Ibi bigarukwaho na Chris Hat, yibutsa abakiri bato n’abakuze guhanga imirimo.
Ati “Iyo ukorera abandi ukorera ku mahame y’abakoresha, mu gihe uwikorera amenya imikorere ye bwite, akagura n’ibikorwa byinshi.”
Yongeyeho ati “Dufite igihugu cyiza kiduha amahirwe yo kwihangira umurimo. Aho kwirirwa kuri internet bareba udusobanuye n’ibindi birangaza, bibuke ko hari byinshi babyaza umusaruro birimo n’impano bakiteza imbere.”
Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Niko yaje”, “Burundu”, “Amahirwe” na “Diva” yaburiye abantu bagipfobya ubuhanzi babufata nk’umwuga w’inkorabusa.
Yavuze ko ubuhanzi butunze abantu benshi ku Isi ndetse ko bukozwe neza bugira uruhare runini mu gukora ku marangamutima y’abantu, bukaba ingirakamaro muri sosiyete.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!