Sylvère Ahorugeze yahoze ari Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivile mbere ya Jenoside, ubu atuye muri Denmark yidegembya, mu gihe hari ibimenyetso bimushinja kugira uruhare mu kwica Abatutsi.
Ahorugeze yatawe muri yombi mu 2008 na Polisi Mpuzamahanga kubera ubusabe bwatanzwe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku byaha bya Jenoside, gusa nyuma yaje kuvanwa muri gereza atageze imbere y’ubutabera.
Ahorugeze wari utuye muri Denmark icyo gihe yatawe muri yombi muri Suède ubwo yashakaga kongeresha pasiporo y’umuryango we, kuri Ambasade y’u Rwanda iri mu Murwa Mukuru Stockholm.
Gusa ntiyigeze aburanishwa cyangwa ngo azanwe mu Rwanda, nyuma yaje kurekurwa ahita asubira muri Denmark aho atuye ubu.
Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Jean Bosco Mutangana, yabwiye The New Times, ko barimo kongera gukorana na Denmark kuri iki kibazo.
Mutangana yavuze ko uyu mugabo agomba kuzanwa imbere y’ubutabera nubwo nta byaha inkiko zo muri Denmark zigeze zigenzura kugira ngo zimuburanishe cyangwa ngo babe bahamagaza abatangabuhamya.
Ahorugeze ashinjwa gukoresha umwanya yari afite w’ubutegetsi mu gucura iyicwa ry’abatutsi batari bake, cyane cyane mu gace ka Gikondo aho yari atuye.
Abarokotse Jenoside bari batuye i Gikondo, bavuga ko ikintu cyatuma batuza ari uko babona Ahorugeze azanwa imbere y’ubutabera akabazwa.
Umwe mu barokotse yasabye leta gushyiramo imbaraga kugira ngo Ahorugeze agarurwe mu Rwanda kandi agezwe imbere y’ububatera.
Uyu mutangabuhamya yagize ati “Ikibabaje ni uko uyu mugabo yafatwaga nk’inshuti y’umuryango, ndamuzi neza, yari umuyobozi w’ikigo cy’iteganyagihe cyabaga ahitwa ku Gitega akaba kandi Umuyobozi ku Kibuga cy’Indege, yari umuntu ufite umumaro icyo gihe ariko aba umuntu mubi.”
Abarokotse Jenoside bavuze ko leta ikwiye gukoresha imbaraga kugira ngo abakekwaho gukora Jenoside batabwe muri yombi kandi bagezwe imbere y’ubutareba aho bari hose.
Kugeza ubu abagabo babiri aribo Emmanuel Mbarushimana na Wenceslas Twangirayezu bagejejwe mu Rwanda nyuma y’umwanzuro w’Urukiko rwo muri Denmark, kubera ibyaha bya Jenoside bashinjwaga.
Mbarushimana we yahise akatirwa gufungwa burundu mu 2017 kubera kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.



















TANGA IGITEKEREZO