Ubushakashatsi bwakorewe mu bice bitandukanye muri ibyo bihugu, bukorwa na Ishuri Rikuru rya PIASS (Protestant Institute of Arts and Social Sciences) ifatanije n’Urwego rw’umuvunyi.
Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bwakorezwe mu gihe kirenga umwaka n’igice, byashyizwe ahagaragara kuri uyu Gatatu, tariki ya 27 Nyakanga 2017.
Bwagaragaje ko u Rwanda ruza imbere muri gahunda zitandukanye zo kurwanya ruswa no gutanga serivise inoze mu nzego zose z’igihugu ugereranyije n’ibyo bihugu.
Mu Rwanda, abantu basaga 200 bo mu Mujyi wa Kigali no mu Karerea ka Gisagara babajijwe kuri serivisi z’ubuzima n’imikorere ya Polisi y’igihugu n’izindi.
Benshi mu babajijwe mu Rwanda bagaragaje ko mu mitangire ya serivisi nta ruswa bakihabona cyane kandi ko biterwa n’ingamba Leta y’u Rwanda yashyizeho zo kuyirwanya.
Umwarimu muri Kaminuza ya PIASS, Prof. Gatwa Tharicisse, yabwiye RBA ko ikibazo gisigaye kuri ruswa ari abantu biyita abakomisiyoneri mu nzego zibanze bakaka abaturage ruswa mu gihe basaba serivisi.
Yagize ati “Ubwo buryo ni bushya, abo bitwa abakomisiyoneri twababwiwe na benshi mu nzego z’ibanze mu bijyanye no kwishyura amafaranga mu nzego z’ibanze. Twatanze ibyifuzo ko inzego za Leta zibirwanya.”
Uwakurikiranye ubushakashatsi muri Uganda na Tanzania, Claudia Baez-Camargo, yavuze ko abaturage babajijwe bagaragaje ko ruswa iri ku kigero cyo hejuru cyane.
Yagaragaje ko ruswa yahabaye nk’umuco ko bifuza ko bakora urugendoshuri mu Rwanda bagasobanuza ingamba rwafashe.
Yagize ati “Ndatekereza ko ari ingenzi gukora ubushakashatsi kugira ngo bimenyekane impamvu u Rwanda rwabishoboye. Kumenya impamvu u Rwanda rufite politiki nziza, uburyo bifashisha, ibikubiye mu muco gakondo wabo ni ingenzi. Hari ibintu byinshi byakwitabwaho igihe bafatira urugero ku Rwanda kugira ngo byifashishwe n’ahandi.”
Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa, Musangabatware Clement, yavuze ko kuba u Rwanda hari ibihugu byinshi rwabera urugero, biva ku ngamba nyinshi zafashwe kandi zigashyirwa mu bikorwa.
Yagize ati “Ikindi twishimira mu Rwanda ni uko amategeko yashyizweho hakaba hari n’ubufatanye hagati y’inzego yaba inzego z’ubugenzacyaha ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta, cyane ko tunahurira mu nama ngishwanama yo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane iba buri gihembwe.”
Yakomeje asobanura ko izo nama arizo nyamukuru zifatirwamo ingamba zo kurwanya ruswa no kuyikumira, bikagira uruhare rukomeye ku igabanuka ryayo.
Ubu bushakashatsi bunagaragaza ko hari abandi batanga impano zitandukanye ariko hari ibindi bagamije kubona nabyo bifatwa nka ruswa ndetse rimwe na rimwe hakazamo n’ikimenyane mu mitangire ya serivisi.
Uretse ubwo bushakashatsi bw’iri shuri rikuru, ubw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane,Transparency International, bwakozwe mu mwaka ushize wa 2016, bugamije kugaragaza ishusho yo kurwanya ruswa mu bihugu bitandukanye (Corruption Perception Index 2016) bwashyize u Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu bihugu bigaragaramo ruswa iri ku gipimo cyo hasi, rukaza ku isonga mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.



















TANGA IGITEKEREZO