00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bwagaragaje ko amwe mu mashuri y’ubumenyingiro atagira ibikoresho n’abarimu bagezweho

Yanditswe na Habimana James
Kuya 26 November 2018 saa 07:17
Yasuwe :

Mu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba ko abarangije mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, bafite ubumenyi ndetse n’ubushobozi buhagije kugira ngo bahangane ku isoko ry’umurimo, hagaragaye ko hakiri ibibazo birimo amashuri yigisha abanyeshuri mu magambo gusa.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’imiryango ine igamije guteza imbere imibereho y’abanyarwanda n’umurimo uhesha umukozi agaciro, CEFOTRAR, ARR, FMP na COTRAF Rwanda.

Ni ubushakashatsi bwakorewe mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, bukaba bukurikira ubwakozwe mu mwaka wa 2016.

Dr Claudien Ntahomvukiye, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi, avuga ko ubu bushakashatsi kandi bunagamije kureba niba hari icyahindutse mu myumvire y’abanyarwanda, kuko mbere abantu bumvaga ko amashuri y’imyuga atari meza.

Ku bijyanye n’ibikoresho aya mashuri akoresha, Dr Ntahomvukiye, agira ati “Amashuri amwe ntafite ibikoresho bihagije, usanga hari amashuri aho bigisha abanyeshuri mu magambo gusa, gusa hari n’ahandi twasanze bihari ku buryo usanga hari n’amashuri amwe afasha ubukiriro buyaturiye kuza kuhakorera ibintu bimwe na bimwe, ariko ayo ni amashuri twakwita ay’icyitegererezo.”

Akomeza avuga ko abarimu bigisha muri aya mashuri usanga bafite ubumenyi bw’impitagihe mu gihe ibintu bigenda bihinduka, bityo ngo aba nabo bagombye kugira ubumenyi bujyanye n’ibyo isoko ry’umurimo risaba.

Ati “Indi mbogamizi twasanze ni uko abantu bafite ubumuga bwihariye nabo batitabwaho cyane mu buryo bw’ibikoresho, hari kandi ibibazo byo kudafatanya hagati y’amashuri aho abanyeshuri biga ndetse n’aho bajya kwimenyereza.”

Gasore Séraphin, Umuyobozi wungirije w’urugaga rw’umurirmo n’ubuvandimwe bw’abakozi “COTRAF”, avuga ko muri iyi minsi leta y’u Rwanda muri gahunda ifite yo guteza imbere imibereho y’umunyarwanda, ishaka ko abantu badahora mu mashuri asanzwe aho bazaba ba dogiteri cyangwa abandi bayobozi gusa, ahubwo inashaka ko abantu bamenya n’imyuga ikabatunga.

Avuga ko uyu munsi leta yifuza ko abana 60% bari mu mashuri baba biga ubumenyingiro, 40% basigaye bakiga amashuri asanzwe.

Yongeraho ko babyeyi bohereza abana babo mu mashuri yigisha ubumenyingiro bagombye kubona abana babo baza bafite koko ibyo bari babitezemo n’ubumenyi bazakuramo bukazabafasha ku isoko ry’umurimo kubona akazi no kugatunganya neza.

Agira ati “Nubwo leta irimo gukora ibishoboka byose ngo ikurikirane aya mashuri, haracyari n’ikibazo cy’ururimi rukoreshwa muri aya mashuri, muri rusange abanyarwanda bagira ikibazo cy’ururimi ariko aba bana biga muri aya mashuri, kubera ko bajya kwiga imyuga bumva ko bataje kwiga ururimi ahubwo baje kwiga kubaza, kubaka, gusudira n’ibindi, ururimi ntabwo barwitaho”.

Avuga ko iyi ari imbogamizi kuko mu gihe iyo barangije kwiga arirwo bashakishamo akazi, avuga ko ururimi ari ngombwa cyane mu myigishirize y’ubumenyingiro.

Uyu muyobozi kandi avuga ko leta yagombye kujya ibwira abanyeshuri amasomo akenewe ku isoko ry’umurimo, bityo umunyeshuri ujya kwiga akaba azi ibyo yiga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages