Prof. Laetitia Nyiranzinyoye uri mu bakoze ubu bushakashatsi yavuze ko bwakorewe mu Turere 10 bugaragaza impamvu muzi zitera ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’uruhare rw’amadini mu kuzishamira ibisubizo.
Ni ubushakashatsi bwerekana ko ihohoterwa ribabaza umutima ryiganje ku kigero cya 79%, iribabaza umubiri ryihariye 73% naho irishingiye ku mitungo rikagira 56% mu gihe irishingiye ku gitsina ari 48%.
Ubwo hamurikwaga ubu bushakashatsi mu mpera z’icyumweru gishize, Prof Nyiranzinyoye yavuze ko ababajijwe benshi bagaragaje ko mu bitera amakimbirane yo mu ngo harimo ubusinzi, gucana inyuma no kutumvikana ku mitungo.
Muri ubu bushakashatsi byagaragaye ko 53% by’ababajijwe bavuze ko bahuye n’abayobozi b’amadini mu kwezi kwabanjirije ubushakashatsi. Muri abo 53%, abarenga 90% bishimiye ubufasha bahawe n’abo banyamadini.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof Bayisenge ati “Ibi birashimangira ubufatanye bukenewe hagati y’amadini n’amatorero, abikorera ndetse na leta mu gushakira umuti iki kibazo cy’amakimbirane yo mu miryango. Kuko uko twicaye aha ngaha buri wese arataha mu muryango, yavuye mu muryango.”
Yakomeje agira ati “Ni ibintu bishimangira imbaraga tugomba gushyira muri ubwo bufatanye bukwiye mu gushakira umuti icyo kibazo kandi biratanga icyizere.”
Arikiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango mu Nama y’Abepiskopi mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda agaragaza ko bidakwiye ko umugore n’umugabo bagirana amakimbirane kugeza ubwo batandukana.
Cardinal Kambanda yavuze ko iyo umuryango ujemo impagarara, umugore n’umugabo bagatandukana bigira ingaruka ku mwana wari kuzaba Rwanda rw’ejo.
Ati “Kubabaza uwo mwashakanye biba ari ukwikubita wowe ubwawe, mu biremwa byose Imana yaremye, yahaye umuntu ububasha bukomeye bw’ijambo ni yo mpamvu abashakanye bagomba kuganira bakababarirana aho umwe yakoshereje undi.”
Yakomeje agira ati “Umwana ni imbuto ya Se na Nyina niyo mpamvu mu gutandukana kw’abashakanye bibabaza abana kurusha abandi bose! Iyo batanye rero umwana we aratanyuka. Biramusenya cyane bikamutera ibikomere.Iyo urugo ruhungabanye igihugu kirahungabana.”
Cardinal Kambada yavuze ko urugo ari rwo Kiliziya y’ibanze ndetse rukaba umusingi w’igihugu, bityo buri wese, inzego n’abandi bantu bakwiye guhuriza hamwe imbaraga mu guharanira ubumwe bw’umuryango.
Avuga ko Imana yaremye umugabo n’umugore mu ishusho yayo kandi ivuga ko iyo bombi bashakanye baba babaye umwe, bityo bibabaza Imana kuba umugabo ashobora kubabaza cyangwa gukubita umugore we.
Abahanga n’abafite inararibonye mu bijyanye n’imibanire y’abashakanye n’imiterere y’umuryango muri rusange bagaragaza ko ubusanzwe kugira ngo umugore n’umugabo bagirane amakimbirane biterwa n’impamvu nyinshi zirimo kuba abagiye gushyingirwa baba batarateguwe ku buryo buhagije.
Umwe muri aba waganiriye na IGIHE ni Umubikira wo mu Muryango w’Abizera Mariya akaba n’Umuhuzabikorwa ushinzwe Serivisi z’Ubusugire bw’Ingo mu Nama y’Abepisikopi mu Rwanda, Sœur Uwimana Agnès.
Avuga ko ubusanzwe abagiye gushyingiranwa bigishwa urukundo rugomba kuranga umugabo n’umugore, ubwishingire bwa kibyeyi, uko bagomba guhora baganira mu rugo n’ibindi.
Sœur Uwimana Agnès avuga kandi ko iyo bageze mu rugo bakananirwa gukurikiza izo nyigisho cyangwa bakaba batarazihawe ari bwo hatangira kuza ya makimbirane yo mu rugo akagenda akura bikagera ubwo rusenyuka, umugore n’umugabo baba barasezeranye kubana akaramata bagatandukana.
Yagize ati “Biterwa n’impamvu nyinshi kandi nanone ntabwo ari ibintu twashyira muri rusange, buri rugo rw’abashakanye ruba rufite amateka yarwo n’inzira runyuramo. Buri rugo mu mwihariko warwo rugira ibintu bishobora gutuma batandukana.”
Yakomeje agira ati “Ariko wenda mbishyize muri rusange, hari ibintu bibiri navuze, kuba baba batariteguye neza mu gihe cyo gushaka gushyingirwa.”
“Ikindi cya kabiri nyuma yo kumara gushyingirwa ntabwo ziriya ndangagaciro zo kuganira, kubahana, kujya inama […] ntabwo baba barazitayeho, bakageraho rero ibibazo byatangira kuza mu muryango, ugasanga ntabwo bafashe umwanya wo kwicara hamwe ngo barebe uko babikemura ahubwo buri wese akanyura ukwe undi ukwe.”
Prof Bayisenge avuga ko kugira ngo igihugu kigire umuturage mwiza witangira iterambere ryacyo bitangirira ku bagize umuryango.
Yakomeje agira ati “Ababyeyi bita ku nshingano zo kwita ku bana babaha uburere buboneye n’abana bubaha ababyeyi kugira ngo bazavemo abaturage beza kandi bitangira iterambere ry’igihugu kandi barangwa n’indangagaciro na kirazira z’Umuco Nyarwanda.”
Amakimbirane mu miryango, intandaro y’abica abo bashakanye...
Ubushakashatsi bwo mu 2016, bwagaragaje ko muri Afurika abagore 70% bakubitwa kubera ko ‘yavuye mu rugo adahawe uruhushya n’umugabo we, kuba hari umwana utitaweho neza.
Ibindi birimo kuba umugore yashiririza ibyo kurya, yanze gutera akabariro n’izindi mpamvu nyinshi zishobora gutuma umugore akubitwa cyangwa agahohoterwa.
Mu 2007, Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yagaragaje ko abagabo n’abagore mu Rwanda bicana bitewe n’ibintu byoroshye cyane bishingiye ku kuba hari icyo batumvikanyeho.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB mu 2017, abaturage babajijwe bagaragaje ko amakimbirane mu miryango yari hejuru ya 50% by’imiryango yose mu gihugu.
Mu 2018 ubwo bushakashatsi bwongera kugaragaza ko amakimbirane yo mu miryango yari ku kigero cya 60.7% na ho mu 2019, amakimbirane mu muryango yari ku kigero cya 70.39%.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango nayo mu 2019, yakoze ubushakashatsi ku mpamvu zitera amakimbirane yo mu miryango, imyumvire, imitekerereze y’abanyarwanda ku ihohoterwa ndetse na serivisi zitangirwa muri Isange One Stop Center.
Bwagaragaje ko amakimbirane yo mu muryango aterwa n’ubusinzi aho buri kuri 52%, ubumenyi buke mu by’amategeko, ubuharike, ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo, imyumvire mibi ku ihame ry’uburinganire, imikoreshereze mibi y’umutungo n’ibindi.
Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’Ingo, DHS, bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamari, NISR, bwagagaragaje ko ihohotera rishingiye ku gitsina hagati y’abashakanye ryavuye kuri 40% mu 2015 rigera kuri 46% mu 2020.
Byagaragaye ko abagabo 40% n’abagore 38% batigeze bitabaza inzego mu gihe bari bahuye n’ihohoterwa.
Raporo y’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB yo mu 202o, yerekanye ko mu 2019 abagabo 49 ari bo bishe abagore babo na ho abagore 14 bica abagabo. Ni mu gihe muri 2018 abagabo 37 ari bo bishe abagore babo, na ho abagore 16 bica abagabo babo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!