Ubusanzwe uwahohotewe n’impanuka yatewe n’ibinyabiziga bifite moteri yishyurwa hakurikijwe Itegeko n° 41/2001 ryo ku wa 19/09/2001 ryerekeye imyishyurire y’abangirijwe n’impanuka zitewe n’ibinyabiziga bigenzwa na moteri kandi bigenda ku butaka; mu gihe uwangirijwe n’impanuka yatewe n’inyamaswa yishyurwa hakurikijwe Itegeko n° 26/2011 ryo ku wa 27/07/2011 ryerekeye imyishyurire y’abahohotewe n’inyamaswa.
Mu gushyira mu bikorwa ayo mategeko yombi, hagaragayemo ibyuho birimo uburyo bw’indishyi mu mategeko yombi budahujwe aho usanga abangirijwe cyangwa abafite uburenganzira bukomoka ku muntu wishwe n’impanuka bafite ibibazo bisa bashobora kwishyurwa mu buryo butandukanye.
Hagaragaye kandi ikibazo gishingiye ku nyemezawishyu z’umurengera zitangwa n’abangirijwe, ikibazo cyo kugena ikigero cy’ubumuga cyabangamiraga inzira yo gutanga indishyi ndetse hakaba hashingirwa ku bipimo bitabiri.
Hanagaragaye kandi ikibazo kijyanye n’ifatizo ryo kubara indishyi mu gihe uwahohotewe cyangwa abagenerwabikorwa be badashobora gutanga ibimenyetso byerekana amafaranga uwahohotewe yinjije mbere y’impanuka bigomba gukemurwa kuko igipimo cy’amafaranga 3000 ku munsi yashyizweho n’Urukiko rw’Ikirenga mu mwaka wa 2016 nk’umushahara muto ugomba kwitabwaho mu kubara indishyi ufatwa nk’uri hejuru cyane ku bigo by’ubwishingizi kandi bigira ingaruka ku bikorwa byabo.
Ibyo byatumye hategurwa itegeko rigamije kuziba ibyo byuho ndetse no guhuza amategeko yombi mu rwego rwo gufasha ku buryo abafite ibibazo bimwe byakemurwa mu buryo bumwe.
Impinduka zitezwe
Uyu mushinga uri kwigwaho n’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ngo itegeko ribe ryakwemezwa witezweho impinduka mu gufasha kugabanya ibihombo ibigo by’ubwishingizi bikunze kugwamo.
Bitandukanye na mbere itegeko riteganya ko abantu bafite uburenganzira ku ndishyi z’impanuka ari abantu bakomeretse cyangwa imitungo yabo yangijwe n’impanuka y’ubwishingizi cyangwa idafite ubwishingizi, abantu bakomerekejwe n’inyamaswa zavuye muri parike y’igihugu cyangwa ahandi hantu harinzwe mu gihe cy’akazi cyangwa mu gusura byemejwe n’ubuyobozi bwa parike bubifitiye ububasha, hari kandi abagenerwabikorwa b’umuntu wishwe afite ubwishingizi cyangwa impanuka idafite ubwishingizi cyangwa yiciwe n’inyamaswa yavuye muri parike y’igihugu cyangwa inyamaswa yo mu ishyamba bahuye hanze ya parike y’igihugu.
Itegeko kandi riteganya ko gusubizwa andi mafaranga yakoreshejwe n’umuntu wakomeretse ku mubiri bikorwa herekanwe inyemezabwishyu za EBM, icyakora iyo adashyigikiwe nayo ashobora gusubizwa binyuze mu bwumvikane, hagashingirwa ku biciro biri ku isoko.
Ingingo ya gatandatu igaragaza impinduka muri iri tegeko, iteganya ko indishyi z’umuntu ufite ubumuga buhoraho zibarwa hakurikijwe urwego rw’ubumuga bugenwa na muganga ubifitiye ububasha.
Riteganya ko Iteka rya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano rishyiraho ibikurikizwa mu kugena igipimo cy’ubumuga mu Rwanda.
Uyu mushinga w’Itegeko uteganya ko umuntu wagize ubumuga buhoraho n’abagenerwabikorwa b’umuntu waguye mu mpanuka bafite uburenganzira bwo kwishyurwa harimo n’indishyi z’igihombo cy’amafaranga.
Ku bana bari munsi y’imyaka 16, indishyi zo gutakaza amafaranga yinjiza zizahabwa umwana wagize ubumuga buhoraho cyangwa abamurera mu gihe yapfuye. Izi ndishyi zikubiyemo imyaka ishobora kuba iy’akazi hagati y’imyaka 16 na pansiyo.
Ikindi uteganya ni uko mu gihe uwahohotewe cyangwa abagenerwabikorwa be badashobora gutanga ibimenyetso byerekana amafaranga yinjijwe n’uwahohotewe mbere y’impanuka, indishyi zitangwa hashingiwe ku musaruro w’akazi buri kwezi usoreshwa ku musoro ku gipimo cya 0%, aho gushingira ku mushahara mbumbe ku munsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!