Jenoside yateguwe imyaka myinshi mu Rwanda. Banki zo mu bihugu byo Burengerazuba bw’Isi zarifashishijwe mu gutumiza imihoro. Abo mu Burengerazuba bw’Isi batoje abasirikare bakoze Jenoside.
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije buri wese yitwaye mu buryo butunguranye kandi bubabaje. Ntibashoboye gufata icyemezo ku cyo bakwita ibyaberaga mu Rwanda, kandi byose byaberaga mu maso yabo byoroshye kubibona. Barabibonaga byose uko byakorwaga bifashishije za satellite zabo bari berekeje ku Rwanda. Nyuma baje kwemera guhindura imvugo bemeza ko ari Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Uko u Rwanda rwubaka umubano warwo na buri mufatanyabikorwa ufite intego nziza, abo mu Burengerazuba bw’Isi babibonye nk’ibitari mu nyungu zabo. Mbere na mbere, itegeko ryabo ni ’korana nanjye atari ibyo ntugire undi mukorana’. Nubwo gukorana nabo bituma ukomeza kubasaba ubufasha ubuziraherezo.
Mu buryo butunguranye cyane, abo mu Burengerazuba bw’Isi bahinduye umurongo, bavuga ko ibyabaye mu Rwanda atari Jenoside yakorewe ubwoko runaka ahubwo ari ’Jenoside yo mu Rwanda’.
Hambere ubwo icyiswe intambara yo kurwanya iterabwoba yatangiraga, u Rwanda nk’igihugu ubwacyo cyari cyarashegeshwe n’iterabwoba ryatewe inkunga kandi rigategurirwa mu mahanga, rwashyigikiye uwo murongo wasaga n’uwumvikanyweho n’Isi yose wo kurandura iterabwoba mpuzamahanga.
Nyamara, ubwo umutwe w’iterabwoba winjiraga ku butaka bw’u Rwanda mu 2018 ukica, ukamugaza abaturage ndetse ugasahura, ba bandi u Rwanda rwari kumwe na bo mu kurwanya iterabwoba barahindukiye ibyo bikorwa babyita ’guharanira uburenganzira bwa muntu’.
Perezida Kagame yabishyize ku mugaragaro mu ijambo yavuze kuwa 7 Mata umwaka ushize ubwo igihugu cyatangiraga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati "Abanyarwanda ntibashobora kwihanganira kwemera ko iyo mikino mibi ikomeza gukinirwa ku butaka bwacu, ntibizashoboka na rimwe”.
"Abenshi mu bakora ibyo bikorwa babona inkunga y’amahanga ngo bice abaturage b’inzirakarengane ndetse banahungabanye ubukungu bwacu."
"Bamwe muri aba bantu bumva ko bari mu mwanya wo kutwigisha amasomo menshi, icyo demokarasi ari cyo, ubwigenge, amahame y’uburenganzira bwa politiki n’ubwa muntu ariko bigacumbikira abantu basize bakoze Jenoside mu Rwanda, cyangwa bakinafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ibyo bakora bikitirirwa ko ari “Abantu bagamije kugeza u Rwanda kugera ku rwego rw’iterambere rutarageraho”.
Perezida Kagame yasoje avuga ko ’hari ibirego ubwira ibihugu byakiriye abo bantu ko ari abanyabyaha bishe abantu, basahuye, bafashe ku ngufu, bakoze ibyaha bitandukanye kandi dufite ubushobozi bwo kubaburanisha. Ariko bakavuga ngo ’oya’, ni abanenga ubuyobozi bw’u Rwanda, baharanira uburenganzira bwabo".
Igiteye impungenge kuri ibyo byose ni uburyo umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba, Paul Rusesabagina, yagiye yemerera abaterankunga be mu mashusho yo kuri YouTube ko bagabye ibitero ku basivili ngo bahatire guverinoma y’u Rwanda kujya mu biganiro. Ariko mu maso y’abo mu Burengerazuba bw’Isi, Rusesabagina ni impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu.
Ugendeye ku magambo ya Perezida Kagame, uburyarya no gusebanya bigaragarira mu mvugo zibogamye ni ibintu bitangaje. Ku mugabane wa Afurika, u Rwanda ni igihugu bigoranye ko cyibasirwa n’aya mayeri. Ni ikintu tudakwiye kandi tutazemera na busa.
Ibimenyetso by’uko Jenoside yarimo ikorwa byabaye igikoresho cya politiki ku byiciro bimwe by’abo mu burengerazuba bw’Isi. Ingero ni nyinshi nta mpamvu yo kuzirondora hano.
Demokarasi ni ikindi kiri muri ibyo bikoresho. Nanone nk’uko byasobanuwe na Perezida Kagame mu gutangiza kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo bavuga kuri demokari bashingira ku buryarya.
Kagame yabisobanuye neza cyane agira ati "Uko mbizi, hariho uburyo butatu bw’imiyoborere ku isi: Uburyo bumwe ni ibyo bita demokarasi, ubundi ni ibyo bita kuyoboza igitugu, nyamara hagati aho, uburyo bwa gatatu batajya bavuga kandi bufite imbaraga, ni uburyarya. Ni ubwo buryo butatu".
Ibibazo rusange by’Isi yose n’ibibangamiye abaturage byaragabanyutse, ugomba gukora ibyo dushaka cyangwa tuzakwite umunyagitugu, cyangwa uhonyora uburenganzira bwa muntu. Iyi ni iturufu yakoreshejwe mu kurwanya abayobozi batandukanye kandi bigerwaho.
Kuri twe mu Rwanda, tugomba gutsimbarara byimbitse ku cyo dufite. Umuyobozi ufite ubushake bwo kuba yashyira ubuzima bwe mu kaga ku bw’inyungu z’igihugu. Ntabwo twigeze tugira umuyobozi nk’uyu ufite ubutwari nk’ubu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!