Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31, cyabereye muri iri shuri, kuri uyu wa gatanu tariki 23 Gicurasi 2025.
Yagize ati “Turi ku ishuri rihurirwamo n’abantu b’urubyiruko, rihuza abanyabwenge hakabaye hava ibisubizo kuruta uko hava ibibazo, kuko uburezi ari inzira yo gutera imbere no guteza imbere Igihugu, iyo bubaye bubi dukwiriye kubwita uburozi, by’umwihariko hari benshi bagakumiriye Jenoside yakorewe Abatutsi bari barize ahubwo bayijanditsemo kubera uburezi bubi bari barahawe.”
Meya Mulindwa yakomeje avuga ko ibyiyongeraga kuri siyansi abanyeshuri bigaga birmo kuyigoreka ari byo byahindutse uburozi bigera ubwo umuntu afata umuhoro akayobora igitero ntatekereze ko umuntu ari nk’undi.
Yibukije uru rubyiruko ko ishuri rikwiye kubabera umwanya mwiza wo gukorera igihugu no kurinda abanyarwanda, ntiribabere inzira y’amacakubiri, bakita ku byiza bakirinda ikigare.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard, mu butumwa yahaye uru rubyiruko rw’abanyeshuri yarwibukije guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi barabeshya ndetse baranashinyagura, kuko harimo abitwaza ihanuka ry’indege kandi mu Gihugu cy’u Rwanda si ho honyine indege yaguye, n’ahandi ziragwa, birababaje kubona uruhinja rwicwa ngo ni uko indege yaguye kandi rutazi iby’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, nimwibaze umurwayi uri mu bitaro udafite imbaraga kwicwa ngo ni uko indege yaguye, rubyiruko rero ntimugashukwe, ahubwo muhangane n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Yibukije kandi uru rubyiruko ko Jenoside yateguwe n’abarimo abarimu ba Kaminuza bishe bagenzi babo n’abanyeshuri bica bagenzi babo.
Ati “Birababaje ko abahakana Jenoside bakanapfobya Jenoside harimo abize Kaminuza, bisa nk’aho Jenoside yakorewe Abatutsi nta somo yabasigiye. Ni ipfunwe rikomeye kubona intiti zize zirimo abagize uruhare muri Jenoside, muharanire gukumira ikibi cyose kiganisha ku ivangura n’ipforya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yasabye uru rubyiruko guhangana n’abifuza gusubiza u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside bakiri mu mashyamba ya Congo, abasaba kunga ubumwe kugira Jenoside yakorewe abatutsi ntizasubire ukundi.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!