Iyi mibare yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo mu biganiro byahuje abayobozi ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba n’uturere tuyigize n’Umuryango Pro-Femmes/Twese Hamwe.
Akarere ka Nyabihu ni ko kaza ku mwanya wa mbere muri iyi ntara mu kugira umubare munini w’abangavu batewe inda kuko abamenyekanye babarirwa muri 370.
Abitabiriye ibi biganiro bagaragaje ko amakimbirane yo mu miryango ari yo atiza umurindi iki kibazo, dore ko ingo zibanye mu makimbirane muri iyi ntara zisaga 5 330, zirimo 1266 zo mu Karere ka Rutsiro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba, Uwambajemariya Florence, yavuze ko imwe mu nzira zo gukumira no gukemura iki kibazo ari ukongerera imbaraga gahunda zigamije imibereho myiza y’umuryango cyane cyane umugoroba w’ababyeyi.
Ati “Iki kibazo tuzarushaho guhangana nacyo tubinyujije mu migoroba y’umuryango, ku bufatanye na ba mutwarasibo kuko twasanze igitiza umurindi ibi bibazo by’inda ziterwa abangavu ari amakimbirane yo mu miryango.”
‘’Ubu tugiye gushyira imbaraga mu kurushaho kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere, ibiganiro bihabwa imiryango, ndetse tuzanarushaho gushyira imbaraga mu mugoroba w’imiryango kuko twasanze ari hamwe muhasesengurirwa ibi bibazo, ndeste aba bana tugiye kurushaho kubafasha kwifasha tubashakira icyabafasha kwihangira imirimo no kubafasha kubona ubutabera.’’
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe, Bugingo Emma Marie, yavuze ko imwe mu ntambwe yatewe mu guhangana n’iki kibazo ari ugutinyuka ku kigaragaza ariko ko igikenewe kuruta ibindi ari ukukirandura.
Ati “Mbere abantu barabicecekaga ariko kuri ubu hamaze guterwa intambwe kuko kuba imibare igaragara ni uko bisigaye bivugwa, ndetse turifuza ko hafatwa ingamba kugira ngo biranduke burundu.”
‘’Kuba twese ikibazo tucyumva kimwe turizera ko hari umusaruro uzavamo, ingamba twese dukwiriye kuzifatira hamwe, buri wese afashe umwana wese nk’uwe ikibazo cyabonerwa umurongo muzima’’
Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bakabyarira kwa muganga bari ibihumbi 17 849, muri 2017 bagabanutseho gake bagera kuri 17 337.
Gusa iyi mibare yongeye kuzamuka mu mwaka wa 2018 igera kuri 19 832 mu gihe guhera muri Mutarama 2019 kugera muri Kanama imibare yabo yari imaze kugera kuri 15 596. Bivuze ko bose hamwe ari 70 614 guhera mu 2016.
Nubwo imibare y’abangavu basambanywa bakanaterwa inda ikomeza kwiyongera, igiteye inkeke ni uko abagabo n’abasore babasambanya badafatwa ngo bashyikirizwe ubutabera uko bikwiye, rimwe na rimwe bitewe no kubahishira bigirwamo uruhare n’inzego zitandukanye.
Ubuyobozi bw’intara busanga ubufatanye bw’inzego zirimo n’imiryango itari iya Leta ndetse n’ishingiye ku madini ari imwe mu ngamba zo guhangana n’iki kibazo kibangamiye umuryango.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!