00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburasirazuba: Iteme rya Rwagitugusa, inzitizi ku buhahirane bwa Mutenderi na Gahara

Yanditswe na

Besabesa M.Etienne

Kuya 31 March 2015 saa 04:52
Yasuwe :

Abakoresha iteme (ikiraro) rya Rwagitugusa rihuza imirenge ya Mutenderi wo mu Karere ka Ngoma n’uwa Gahara wo muri Kirehe barinubira ko iki kiraro cyangiritse bityo bikaba bibangamira ubuhahirane.

Abaturiye iki kiraro bemeza ko imodoka zigwamo kenshi cyane bigasaba kuzisunika kubera uburyo iki kiraro gishaje.

Aba baturage bavuga ko ubu na bisi (bus) yazaga mu Murenge wa Gahara maze bagashora ibihingwa byabo birimo inanasi, ibitoki, ibishyimbo ndetse n’ibigori mu masoko ya Kabarondo, Ngoma n’ahandi, ariko ubu ikaba itakiza kubera iki kiraro cyangiritse.

Abatwara ibinyabiziga na bo bavuga ko iki kiraro cyibateza impanuka igihe umuntu ahetse abagenzi ipine igaheramo kubera imbaho zishaje.

Ikiraro cyarangiritse ku buryo Bisi itakihagera kubera gutinya ko yahera mu nzira

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mutendeli buherereyemo iki kiraro, butangaza ko hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bateguye umuganda udasanzwe mu mpera z’uku kwezi, aho bazasimbuza imbaho zishaje bagashyiraho izindi, kugeza ubu ngo izo mbaho zirimo kubazwa nk’uko byemezwa na Muragijemungu Archade, umuyobozi w’uyu Murenge wa Mutendeli.

Iki kiraro cya Rwagitugusa kiri ku mugezi wa Rwagitugusa uva mu ruzi rw’Akagera, ukwangirika kw’izi mbaho usanga akenshi biterwa n’uko iyo imvura ibaye nyinshi hari ubwo amazi arengera iki kiraro maze akagera mu muhanda.

Imodoka ipakiye imbaho yari yaheze mu iteme

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages