Mu ntangiro z’iki cyumweru, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Polisi y’u Rwanda byahuye n’abakuriye DASSO ku rwego rw’uturere twose two mu Rwanda kugira ngo basuzume ibimaze kugerwaho, banagenzure ibibazo uru rwego rushya rugifite.
Nyuma yo gushyirwaho n’itegeko, abagize urwego rwa DASSO bahawe amahugurwa baboneyemo ubumenyi bagombaga kwifashisha mu gukora inshingano zabo mu turere twose tw’u Rwanda kuva muri Kanama 2014.
Uru rwego rwaje rusimbura urundi rwahozeho ku izina rya Local Defence Force yagiye inengwa na bamwe mu baturage gudakora neza, guhutaza abaturage n’andi makosa.
Ukuriye DASSO mu Karere ka Nyarugenge, Mugabo Sindayigaya Eduard yabwiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka ko nyuma y’aho DASSO itangiriye imirimo yayo umutekano wiyongereye.
Yagize ati “Nubwo hari ibibazo tugifite, nyuma y’aho twoherejwe ku mirimo mu bice bitandukanye, umutekano warashimangiwe ndetse unatera imbere ku buryo bugaragara kuko twagiye dukorana n’izindi nzego zishinzwe umutekano cyane cyane Polisi y’Igihugu. Umusanzu wacu kandi mu gushyiraho irondo ry’umwuga na wo wagize uruhare runini mu kubungabunga umutekano w’abaturage.”
Ukuriye DASSO mu Karere ka Nyanza we yavuze ko bamaze kugira ubuhare runini mu guca ubujura bw’inka.
Minisitiri Francis Kaboneka yababwiye ko iyo nama ari umwanya mwiza wo kwisuzuma ngo ku bw’amahire bakaba barabonye byinshi muri aya mezi atadatu bamaze bakora ibikorwa bitandukanye byo kubungabunga umutekano.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’gihugu Kaboneka yashimye ibyo DASSO imaze kugeraho ariko anayisaba kumarayo ubunyangamugayo bwabo n’imbaraga bikayifasha kurwanya no gukumira ibyaha.
Yagize ati: “Indangagaciro z’u Rwanda cyane cyane ubunyangamugayo zigomba kuba inkingi zibafasha gusohoza inshingano zanyu. Mu byo mukora byose ntimukazigame ubunyangamugayo bwanyu, ahubwo bujye bubafasha gukumira no kurwanya ibyaha bikigaragara hirya no hino mu gihugu birimo ruswa, ikoresha ry’ibiyobyabwenge, akarengane, amakimbirane n’ibindi.”
“[...]Mujye muhagarara ku nyungu rusange bwa mbere, natwe tugiye gukemura ibi bibazo mugifite kugira ngo tubafashe kurangiza neza inshingano zanyu neza.”
Minisitiri Kaboneka yasoreje ku kwereka abagize DASSO ko bafite ubushobozi n’ubumenyi biri hejuru bityo ko badakwiye gutinya kurengera inyungu rusange z’abaturage.
Urwego rwa DASSO rwashyizweho n’itegeko rinarugenera imikorere n’inshingano kugira ngo rufashe uturere runashamikiyeho gushyira mu bikorwa imyanzuro irebana n’umutekano, kubungabunga umutekano barinda abaturage n’ibintu byabo. Kugeza ubu mu Rwanda hose hari abagize DASSO 2157.
Abari muri DASSO bose bagiyeho hagendewe ku bigenwa n’ingingo ya 4 y’itegeko risyiraho DASSO ivuga ku ibisabwa kugira ngo umuntu yemererwe kujya muri DASSO ari uko agomba kuba ari Umunyarwanda, kuba abishaka, kuba agejeje nibura ku myaka 18 y’amavuko kandi atarengeje 35. Ku bantu bafite ubumenyi bwihariye iyi myaka ishobora kongerwa n’urwego rutanga akazi iyo bikenewe.
Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire, kuba atarahawe igihano kingana cyangwa kirenze amezi atandatu, kuba afite impamyabumenyi nibura y’amashuri atandatu yisumbuye. Icyakora uwarangije amashuri atatu yisumbuye kandi afite ubumenyi bwihariye mu bijyanye n’umutekano ashobora kwinjizwa muri DASSO.
Agomba nanone kuba afite amagara mazima n’intege zibashije imirimo ya DASSO bigaragazwa n’inyandiko za muganga wemewe na Leta, kuba atarigeze yirukanwa burundu ku kazi cyangwa ngo asezererwe nta mpaka ku murimo uwo ariwo wose wa Leta, kuba yatsinze ibizamini byo kwinjizwa cyangwa afite icyemezo cyihariye kigaragaza ko yakoze neza imirimo ijya gusa nk’iya DASSO mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO