Ni ubutumwa yahaye Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Gicurasi 2022, ubwo bari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni umuhango wabimburiwe no gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kunamira abazize Jenoside , hanashyirwa indabo ahashyinguye imibiri y’izo nzirakarengane mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Abanyamuryango ba Unity Club barimo abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, abahoze ari abayobozi ndetse n’abagore babo bari bitabiriye uyu muhango.
Visi Perezida wa Mbere wa Unity Club, Kayisire Marie Solange, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari uguha agaciro Abatutsi b’Inzirakarengane bazize uko baremwe kandi ko ari inshingano za buri Munyarwanda kugira ngo ibyabaye bitazongera.
Ati “Iki ni igihe kitwibutsa ko abantu bamwe, igihe kimwe bari mu nshingano nkatwe bakoze ibitari byo. Bikatwigisha kumenya gukora amahitamo meza kugira ngo tubashe gukomeza kubaka ubumwe bwatakajwe bibyara ayo macakubiri bitugeza kuri Jenoside.”
Yakomeje agira ati “Biradusaba nk’ababyeyi, nk’abayobozi bari mu nshingano batekerereza abandi, igihugu n’abaturage gukomeza gukora amahitamo ajyana ku bumwe bw’Abanyarwanda, kubuza icyasubiza inyuma ibimaze kugerwaho. Amaraso menshi yaramenetse kugira ngo tube turi aho tugeze aha.”
Minisitiri Kayisire yavuze kandi ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk’ababyeyi ari umwanya mwiza wo kwibuka ko bafite inshingano zo kwigisha ababakomokaho amateka ya nyayo y’u Rwanda no ufata ingamba zo kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri ayo ari yo yose.
Ikiganiro cyatanzwe na Minisitiri Dr Bizimana cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Twahisemo kuba Umwe’.
Yagaragaje uruhare rw’Abakoloni n’abayobozi ba Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda, n’uburyo Guverinoma y’Ubumwe yashyize imbaraga mu kongera kubaka u Rwanda.
Ati “Ubumwe bw’Abanyarwanda bwabayeho, ntabwo ari ikinyoma, ntabwo ari ukubeshya, bwabayeho burasenywa, Jenoside niyo yabusenye, ubu turi mu gihe cyo kongera kubwubaka, kubusigasira no kububungabunga.”
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko leta zasenye ubumwe bw’Abanyarwanda zabiteguye, zigisha urwango n’amacakubiri biragenda bijya mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage biza kugeza ubwo bashyira mu bikorwa Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni mu minsi 100.
Minisitiri w’Uburezi akaba na Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere Myiza n’Ubutabera mu muryango Unity Club, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko kwibuka Jenoside ari umwanya wo kwisuzuma mu byemezo bafata umunsi ku munsi.
Ati “Ubuyobozi nibwo bwashenye igihugu mu byemezo bwagiye bufata, ni byiza ko natwe twongera kwicara tukisuzuma mu mikorere yacu ya buri munsi cyane cyane tugamije gukumira. Tugomba kunamira abazize Jenoside tukabaha icyubahiro bambuwe.”
Umuryango Unity Club Intwararumuri washinzwe na Madamu Jeannette Kagame, ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ukaba ugizwe n’abagize Guverinoma, abigeze kuyibamo n’abo bashakanye.
Umunyamabanga Mukuru wa Unity Club, Régine Iyamuremye yavuze ko abayobozi aribo bashenye ubumwe bw’abanyarwanda bityo abariho ubu aribo bagomba kongera kubwubaka bugashinga imizi.
Ati “Uyu ni umwanya twongera tugasubiza amaso inyuma tukazirikana amateka y’igihugu cyacu.”
“Iyo turebye uruhare rw’abayobozi bagize mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda, mu kunanirwa kubabanisha neza, icyo gihe bituma tuzirikana nk’abantu bari muri izo nzego z’ubuyobozi, tukavuga duti ni izihe nshingano dufite zo kugira ngo turerere igihugu cyacu neza.”
Iyamuremye yavuze kandi ko ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi zabaye nyinshi bityo, aba bayobozi bafite inshingano zo gufasha abo zagezeho kuzigobotora.
Mu rwego rwo gukomeza gufasha Abanyarwanda gucengerwa n’ubumwe igihugu cyahisemo no kumenya agaciro kabwo, kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Gicurasi, Umuryango Unity Club Intwararumuri wifatanyije n’abaturanyi b’Impinganzima za Huye mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.


























Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!