Abashoferi baganiriye na IGIHE bavuze ko ubwo bujura bukunze kubera mu muhanda Rusumo-Kigali, by’umwihariko mu gice cya Kirehe na Ngoma mu masaha y’igicuku nkuko bisobanurwa n’umushoferi utwara ikamyo ya Azam, witwa Haruna Cyiza.
Yagize ati “Baratwiba kubera ikamyo igenda buhoro, bava ku misozi mu ijoro bagasatura inyuma (shitingi) bagakuraho imitwaro. Si rimwe si kabiri badukora ibintu nk’ibyo.”
Yongeye ati “Twebwe abashoferi turahatinya cyane kuko iyo bamaze gupakurura imitwaro ku modoka, uhagaze bagukubita amabuye. Turasaba ubufasha Leta y’u Rwanda irakomeye, ibintu byayo byose ni byiza kandi turabyemera n’iyo twinjiye mu biro mu Rwanda badukorera neza kuruta iwacu (Tanzania).”
Yakomeje avuga ko kuva ku Rusumo kugera i Kigali, hari ubwo imodoka imwe abajura bashobora kuyibaho imifuka (y’ifarini) irenga nka 20.
Ati “Bashobora gutwara nk’icumi cyangwa 20. Hari umushoferi umwe w’umunyarwanda yabonye umushoferi w’iwacu batwaye imifuka, avuze ikinyarwanda barikanga bariruka.”
Mugenzi we witwa Moses Kalisa, yagize ati “I Kirehe na Ngoma kuko hari imisozi mibi, niho batwibira ariko ahandi kuko hameze neza nta kibazo. Twifuzaga rero ko bakaza umutekano, byaba bishoboka bagashyira amatara ku mihanda ku buryo ahora yaka.”
Iki kibazo cyemejwe n’umwe mu bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, utashatse ko amazina ye atangazwa wagize ati “Natwe bitugiraho ingaruka, bituma dutinya gutwara abagenzi mu masaha y’ijoro, twibaza ko abiba imodoa natwe batugirira nabi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald, yabwiye IGIHE ko icyo kibazo yacyumvaga mu minsi ishize mu Karere ka Ngoma, ko niba na Kirehe gihari hagiye gushyirwa inzego z’umutekeno ku muhanda.
Yagize ati “Aho nari mbizi ni muri Ngoma si muri Kirehe. Ni mu bice by’amakoni ya Kibaya […] nanjye hari abanyatanzaniya twavuganiye ku mupaka wa Rusumo, aho bongeye kumbwira ni Kibaya. Ni ukuva kera usanga hari insoresore zurira zigasahura. Twashyiraho abashinzwe umutekano tukareba ko hari ababikora bahanwa by’intangarugero kuko ubujura ni icyaha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu, Rwiririza Jean Marie Vianney, we yabwiye IGHE ko icyo kibazo cyahahoze mu minsi yashize, ubu nta Raporo yacyo aheruka.
Yagize ati “Byarabaye ariko ntibiheruka, byarabaye dufata n’ingamba zo gukora amarondo ku muhanda. Nta raporo y’abambuwe mperuka […] Niba byaranongeye, ingamba twafashe zirahari turazisubira.”
Yakomeje avuga hari gahunda yo gushyira amatara ku muhanda ndetse ko bigeze kure kuko hari abatsindiye isoko ryo gusana umuhanda kandi ko bazabikora.



















TANGA IGITEKEREZO