00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhinzi bwuhira; umuvuno wafasha u Rwanda kwihaza ku musaruro w’imbuto

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 7 August 2026 saa 02:44
Yasuwe :

Mu Rwanda, imbuto ziri mu mafunguro amaze igihe yihagazeho ku isoko, ndetse bamwe bahisemo kuzitera umugongo bitewe n’amikoro. Ni mu gihe kuko inyinshi zituruka mu bihugu bituranyi, ndetse n’uburyo gakondo Abanyarwanda bari basanzwe bazihingamo ntibugitanga umusaruro ufatika.

Mu guhangana n’iki kibazo, Leta yatangiye gushyira imbaraga mu gushishikariza guhinga ibiti by’imbuto ziribwa, ariko si ubuhinzi bukorwa na benshi ku buryo bwatanga umusaruro uhagije, kandi imwe mu mpamvu zibitera ni ukugorwa n’uburyo bwo kuhira.

Byatumye umushinga SAIP II ugamije kwimakaza ubuhinzi burambye no kwihaza mu biribwa ukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) mu turere 20 kuva mu 2024-2026, ushora miliyari 11 Frw mu kuhira byonyine.

Ufasha abahinzi kuhira ku buso butarenze hegitari 10 ukabaha ibikoresho nkenerwa mu kuhira n’ubumenyi bukenewe ku buryo badakangwa n’ibihe by’izuba. Bigaragara ko wabaye igisubizo mu buhinzi bw’imbuto, by’umwihariko.

Nzabahimana Charles ushinzwe ubuhinzi mu cyanya cy’ubuhinzi kiri mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana yavuze ko SAIP II ari yo yahaye umurongo ubuhinzi bwabo bwa avoka bakorera kuri hegitari enye.

Yavuze ko basarura kabiri mu mwaka mu gihe iyo hatabayeho kuhira, zera rimwe gusa.

Uyu mushinga wabaguriye imirasire y’izuba itanga ingufu zikurura amazi mu Kiyaga cya Muhazi akagera mu mirima, n’ibindi bikenerwa mu kuhira bifite agaciro ka miliyoni 72 Frw. Ibi byose byazamuye umusaruro wabo.

Ati “Twari twaratangiye guhinga kuri hegitari imwe ariko twiteze umusaruro muke wa rimwe mu mwaka. Tubonye inkunga turazongera ubu twahinze hegitari enye kandi iza mbere zimaze imyaka hafi itatu, duherutse gusaruraho ibiro 260 kuko iza mbere ziba ari nke cyane, ariko mu byumweru nka bibiri tuzasaruraho nka toni imwe.”

Avoka bahinga zera ibiro biri hagati ya 20 na 30 inshuro imwe ariko uko zikura bigera ku biro 50 ku buryo mu mwaka zera ibiro 100. Bafite ibiti 1282 kandi babona isoko ryiza mu mahanga, ndetse ubu aho bahinga bateyemo n’ibinyomoro na byo biri gutangira kwera, byose bikomoka ku kuhira.

Ntihabose Cléophas ushinzwe ubuhinzi muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda yavuze ko mu ishami ryayo rya Save mu Karere ka Gisagara hatangijwe icyanya cy’ubuhinzi bw’imbuto kuri hegitari 10 cyuhirwa ku nkunga y’umushinga SAIP II ingana na miliyoni 72 Frw.

Ni icyanya cyuhirwa n’amazi aturuka ku Gishanga cya Rwasave, gihinzemo amatunda n’ibinyomoro, ndetse ubu cyahaye akazi abakozi 80 kandi umusaruro watangiye kuboneka, ndetse biteganyijwe ko abiga muri iyi kaminuza ibyo gutunganya ibiribwa bazajya bawifashisha.

Ati “Nta mwaka urashira dutangiye ubu buhinzi, ariko amatunda ya mbere yareze, twasaruyemo toni n’ibiro 200. Ibinyomoro ku mwaka duteganya kujya dusaruraho toni eshatu kuko izuba ritazongera kubikoma mu nkokora. Dufite isoko rinini muri Huye, ntidushobora kurihaza.”

Umusaruro mwiza w’imbuto mu gihe zuhiwe kandi ugaragara mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu isambu y’umushoramari Kuyihura Claver.

Ahinga avoka ku buso bwa hegitari zirindwi n’igice, buteyeho ibiti bya avoka 2006 kandi yahawe inkunga ya SAIP II irenga miliyoni 49 Frw. Yubatsemo uburyo bwo kuhira, aramira ibiti bye byari byaratangiye kuma. Ibiti 800 byatewe mbere byera toni enye ku mwaka kandi afite isoko i Kigali no mu mahanga.

Amatunda mu cyanya cy'ubuhinzi cyuhirwa i Save yatangiye kwera muri iyi mpeshyi
Ahahingwa imbuto zuhirwa hashobora no kongerwamo imboga
Abagore bahawe akazi mu mishinga yo kuhira yatewe inkunga na SAIP II
Ibi binyomoro bihiri mu cyanya cyuhirwa cya Kaminzua Gatolika y'u Rwanda i Save byitezweho umusaruro udakangwa n'izuba
Iyi mirasire y'izuba yatanzwe na SAIP II itanga ingufu zikurura amazi yo kuhira
Umushoramari Kayihura Claver w'i Nyanza yahinze avoka zuhirwa
Niyitanga Drocelle wahawe akazi ko kuhira imbuto i Save, yavuze ko mu mezi abiri ashize amaze gukuramo ingurube ebyiri n'inkoko
Ntihabose Cléophas ushinzwe ubuhinzi muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda yavuze ko icyanya cy’ubuhinzi bw’imbuto cy'ishami ryayo rya Save gifite ubuso bwa hegitari 10
Nzabahimana Charles ushinzwe ubuhinzi mu cyanya cy’ubuhinzi kiri mu Murenge wa Musha yavuze ko SAIP II ari yo yahaye umurongo ubuhinzi bwabo bwa avoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages