00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhinzi budakenera ubutaka mu byihariye biri mu imurikabikorwa ry’ubuhinzi

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 1 August 2026 saa 10:56
Yasuwe :

Imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ryabereye i Kigali kuva ku wa 23 kugeza ku wa 30 Nyakanga 2026 ni rimwe mu yitabiriwe cyane, kuko abamurika ibikorwa barenze 600 bo mu Rwanda no mu mahanga baryitabiriye, bavuye ku bagera kuri 500 baryitabiriye umwaka ushize.

Iri murikabikorwa ribera ku Mulindi wa Kigali buri mwaka aho abaryitabira baturuka mu bice bitandukanye baza kumurika ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, birimo umusaruro n’uburyo wongerwa, ikoranabuhanga rigezweho muri izo nzego, ibikoresho n’ibindi bituma bunguka amasoko mashya n’imikoranire.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iritegura igaragaza ko abamurikamo ibikorwa bakomeje kwiyongera kuko mu myaka nk’itanu ishize babarirwaga muri 300, barimo abantu ku giti cyabo, amatsinda n’ibigo.

Bamwe mu baryitabiriye baganiriye na IGIHE bagaragaje uburyo ibyo bakora biri kubafasha kuzamura iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi n’uburyo kubimurika ari amahirwe ntagereranywa kuri bo.

Kayiranga Yves wasoje kwiga ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi muri Kaminuza yagiye kumurika ikoranabuhanga yubatse ry’ubuhinzi budakoresha ubutaka.

Ni ubuhinzi bwitwa ‘Hydroponic Farming’ bukoresha amazi arimo intungagihingwa aho gukoresha ubutaka mu guhingamo ibihingwa nk’imboga.

Ubu buhinzi bukoresha amatiyo ya pulasitiki aba atoboyemo imyenge ishyirwamo ibihingwa biri mu gisa n’udukombe dufata imizi ariko igahura na ya mazi aba acamo.

Ayo mazi aba ari mu kigega kiri ku ruhande ariko akaba arimo ibyo ibihingwa bikenera, hanyuma hakaba ikoranabuhanga riyazamura. Ayo matiyo aba yubatswe mu kirere ku buryo ubuso buhingwaho butaba ubutaka kandi bukaba bunini kuko bushobora kugera kuri metero enye zo kujya hejuru.

Ubwo buryo kandi bukoresha amashanyarazi yaba akomoka ku mirasire y’izuba cyangwa asanzwe, ndetse n’ikoranabuhanga rituma hakoreshwa telefone cyangwa mudasobwa mu kumenya icyo ibihingwa bikeneye.

Kayiranga yavuze ko mu bihugu biteye imbere mu buhinzi budakoresha ubutaka nka Arabia Saoudite, Israel, Singapore n’u Buyapani bukoreshwa cyane, kandi ko asanga bwafasha u Rwanda guhinga kijyambere badakeneye ubutaka bunini.

Ati “Kuri meterokare imwe hashobora kujyaho ibihingwa 40, ariko ibyo bipimo biriyongera ku buryo muri metero kare imwe hashobora kujyaho ibihingwa 300. Ugereranyije n’ubutaka busanzwe, ahajya ibyo bihingwa ntihagera no kuri kimwe cya gatatu cyaho kuko twe duhinga tuzamuka. Ubu buryo turashaka kubugeza ku Banyarwanda duhinge tutitaye ku ihindagurika ry’ikirere.”

Mbayingabo Emmanuel washinze sosiyete yitwa Mbayingabo Poultry Farms ikorera i Nyamagabe yavuze ko nyuma yo kumara igihe yorora inkoko yaje kubaka ikoranabuhanga rishyushya imishwi rigamije gukemura ibibazo byagaragaraga mu gukoresha ubundi buryo.

Ubusanzwe mu bworozi bw’inkoko, iyo mishwi ikiri mito cyane aho yororerwa hashyirwamo uburyo bwo kuhashyushya, benshi bagakoresha imbabura zihora zaka, ariko Mbyonyingabo avuga ko icyo kibazo yagikemuye ndetse aza kumurika uburyo bushya bukoreshwa.

Ati “Nari maze igihe norora inkoko ariko nkabona ukuntu kuzishyushya bigorana. Muri Gicurasi 2025 ni bwo nubatse ikoranabuhanga ryifashisha amatara atanga urumuri n’ubushyuhe, ariko rikagira n’uburyo bwo gutanga umuyaga mu biraro by’inkoko. Iri koranabuhanga rifite ubushobozi bwo kumva ko hakenewe ubushyuhe rikaba ari bwo rikora.”

Yasobanuye ko iyo mikorere ituma umuntu azigama amafaranga kuko aho gucana imbabura byasaba 100.000 Frw iri koranabuhanga rihakoresha umuriro utarenga uwa 50.000 Frw.
Iri koranabuhanga kandi rigabanya indwara mu nkoko ziterwa no kwinjiramo kw’abantu benshi bajya gucana imbabura, rigakuraho n’ikinyabutabire cyitwa Ammonia kiba ku makara, cyangiza ubuhumekero bw’inkoko n’ibindi bitandukanye kandi aborozi batangiye kuryiyambaza.

Umuhinzi witwa Mukandutiye Seraphine uhinga imyumbati mu Karere ka Bugesera yaje kumurika uburyo bwo guhinga imyumbati ku buso buto ikera ari myinshi cyane.

Yagaragaje ko umushinga witwa Terepa w’umuryango IUCN wabigishije uburyo bwo guhinga imyaka bayivanze n’ibiti bahingana n’imyumbati iterwa hacukuwe umwobo munini ubanza gushyirwamo ifumbire ivanze n’itaka, none ubu amaze gukungahara.

Ati “Mpinga ku gice cya hegitari, imyumbati yerera imyaka ibiri, ariko iyo yeze n’ibindi bihingwa mba navanzemo byose nkuramo nka miliyoni 2,5 Frw. Ubu igiti kimwe cy’imyumbati cyera hagati y’ibilo 60 na 80, kandi umuhinzi uhinga bisanzwe igiti kimwe cyera hagati y’ibiro bitanu na 10. Ubu nabashije gutangira korora inkoko 250 kandi nafunguye n’iduka ku muhanda.”

Guhinga ku buso buto biri mu byigishijwe abatabiriye iri murikabikorwa
Iri koranabuhanga ryo guhinga ugana hejuru ntirikenera ubutaka
Iyi mashini ituraga imishwi iri mu byamurikiwe mu imurikabikorwa ry'ubuhinzi n'ubworozi rya 19
Iyi mashini ishyushya imishwi yamurikiwe mu imurikabikorwa ry'ubuhinzi n'ubworozi rya 19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages