00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhemu bw’u Bubiligi ku Rwanda n’impamvu gucana umubano byatinze: Ikiganiro na Gatete (Video)

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 24 March 2025 saa 07:31
Yasuwe :

U Rwanda n’u Bubiligi ni ibihugu bifitanye amateka maremare amaze imyaka irenga 100, gusa magingo aya ibihugu byombi ntibicana uwaka ndetse biherutse no gucana umubano, abadipolomate ba ambasade zombi basabwa gusubira mu bihugu byabo, aho imirimo yakorwaga na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yimuriwe muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi.

Gucana umubano kuri uru rwego ni ingingo idasanzwe muri politiki mpuzamahanga, ari na yo mpamvu iyo bibaye, kenshi biterwa n’uburemere bw’ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Mu kiganiro na IGIHE, umunyamategeko, akaba n’umusesenguzi mu bya politiki, Gatete Ruhumuliza, yavuze ko urwego ibihugu byombi byacanyeho umubano rukomeye, ati “Ibyo bisobanuye ko byananiranye, muba mwaragerageje mugasanga nta mpamvu yindi yo gukomeza gushyikirana, ariko abafite ubwenegihugu bw’u Rwanda bemerewe kuguma mu Rwanda [bakagumana] n’imitungo yabo, ntabwo ari icyemezo cyafatiwe Ababiligi, ni icyemezo cyafatiwe Leta y’u Bubiligi.”

Hari bamwe mu bavuze ko ukurikije uburemere bw’iki cyemezo, cyihuse kuko hakagombye kuba harabaye ibindi biganiro n’ubuhuza mu gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi, gusa kuri Gatete, iki cyemezo cyaratinze, ukurikije amateka yaranze ibihugu byombi ndetse n’ingaruka yagize ku Rwanda by’umwihariko.

Ati “Iki cyemezo cyaranatinze. Nta mubano mwiza twari dufitanye n’u Bubiligi. U Bubiligi ni igihugu cyaje mu Rwanda kigomga kurufasha kuzagera ku bwigenge. Bageze ino si byo bakoze, babibye amacakubiri, barwanya Abanyarwanda batabayobotse, bazana ikiboko, bubaka gereza, bazana uburetwa, bazana ibintu byinshi bibi.”

Uyu musesenguzi ashingira ku buryo u Bubiligi bwagize uruhare muri politiki igamije gucamo Abanyarwanda ibice, ndetse n’uburyo bakoresheje igihe cy’ubwigenge bw’u Rwanda mu gutonesha bamwe, abandi bakameneshwa, ati “Ababiligi babibye amoko atandatukanye mu Rwanda, bagira abo batonesha n’abo badatonesha kugira ngo babayoboke.”

Yasobanuye ko ubwo bageraga mu Rwanda, basanze u Rwanda ari igihugu gifite umwihariko udasanzwe mu miyoborere yacyo, ku buryo kukiyobora bitari bworohe nk’uko byagenze mu bindi bihugu bya Afurika y’icyo gihe.

Ibyo byatumye Ababiligi bashaka uburyo bwose baca intege ubumwe bw’Abanyarwanda, kuko bwari ishingiro ry’imiyoborere ihamye. Ibi byari kuba igisubizo ku Babiligi kuko gutandukana kw’Abanyarwanda, kwari kuborohereza mu migambi yabo yo kurukoroniza.

Ati “Ababiligi bagowe no gucengera mu Banyarwanda, bazana idini, bakuraho kirazira, Abanyarwanda bari bafite amahame imigenzo, ibyemewe gukorwa n’ibitemewe. Abanyarwanda baranywanaga, kandi ntabwo abantu banywanaga bahuje ubwoko.”

“Bagiraga umuganura, bagira kubandwa, bagiraga itorero rimeze nk’ishuri abantu bamaragamo imyaka 20, bagira amategeko bagenderaho, bemeraga Imana imwe rukumbi, bakagira umwami uhagarariye Imana ku Isi, umwami akagira abamubeshyuza, akagira abiru bamugira inama, twari dufite inzego zose nk’uko uzumva muri demokarasi y’abazungu, Ababiligi baraza barabirwanya.”

Yavuze ko izo nzego zose zari zigamije kubaka ubumwe mu Banyarwanda, ari cyo kintu cya mbere Ababiligi bahanganye na cyo bakigera mu Rwanda.

Ati “Icya mbere barwanyije ni umuganura kuko watumaga Abanyarwanda basabana. Barwanya iyobokamana, barihindurira inyito, Musinga arabibona.”

Yuhi V Musinga ni umwami wari ushinzwe gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda. Akibona imyitwarire y’Ababiligi, yahise abona aho iganisha, bityo ntiyabayoboka.

Ibi ni byo byatumye bamucira i Moba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu.

Gatete ati “Umwami Yuhi V Musinga yari umwami ushinzwe ubumwe bw’Abanyarwanda, ntabwo yari kuyoboka ibintu bibatanya, baramuheza, bamucira ahantu hitwa Moba muri Congo ariko umugogoro we ntuzwi aho uri.”

Umuhungu we, Umwami Mutara III Rudahigwa, yaramusimbuye aranabatizwa, nk’ikimenyetso cy’uko yari yiteguye gukorana n’Ababiligi, uretse ko bitasabye igihe kugira ngo abone ko umugambi wabo wo gutandukanya Abanyarwanda uzazanira u Rwanda amakuba.

Yatanze urugero rw’uburyo Ababiligi bifuzaga ko abana b’Abatutsi ari bo biga gusa, Umwami Mutara III Rudahigwa akabyanga, dore ko yari afite Ikigega cyitwa Front Mutara kigamije gufasha Abanyarwanda bose kwiga.

Gatete ati “Rudahigwa ntabwo yababereye uko babyifuzaga, ntabwo yabagandukiye, yabikoze kugira ngo akomeze abane na bo ariko akomeza gukurikiza iby’Abanyarwanda.”

Rudahigwa na we yaje kwicwa, Ababiligi batangira kubona inzira yo kurema ingengabitekerezo yaje kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwigenge bucagase

Icyo Ababiligi bari bagamije icyo gihe ni ugushyigikira umuntu washobora kubumvira, ari na yo mpamvu bahanganye n’Ishyaka rya RUNAR ryari rifite gahunda yo kubona ubwigenge bwuzuye, butari mu kwaha kw’Ababiligi.

Aba bakoroni barabibonye ko iri shyaka rishobora kuzabangamira inyungu zabo, bityo bararirwanya ndetse mu matora ya kamarampaka yateguwe, babyivangamo barayiba.

Gatete ati “Ababiligi babigiyemo barayiba kugira ngo Ishyaka ryitwa RUNAR ritsindwe. Bamenesha abantu ba RUNAR, benshi barahunga abandi baricwa, bafata umuntu wari umuntu wari umukarani wa Perode, bamugira Perezida.”

Nyuma yo gushyiraho umuntu bizeye, Ababiligi babonye umwanya mwiza wo gukomeza umugambi wabo wo gucamo Abanyarwanda ibice, kuko byari bukomeze kuborohereza mu kuguma mu Rwanda, bagasigasira inyungu zabo.

Ni uko bashyigikiye ingengabitekerezo ya Parmehutu, gusa Gatete asobanura ko nta Munyarwanda n’umwe wayungukiyemo, kuko yari igamije kwica Abatutsi, ariko igatindahaza n’Abahutu ku buryo nta muntu uyikuramo inyungu.

Ati “Ingengabitekerezo ya Parmehutu, ni ingengabitekerezo yo gukandamiza no kwica Abatutsi ariko no gukandamiza Abahutu. Ivuga ko Abahutu badashobora kubaho neza Abatutsi bari aho.”

U Bubiligi bwakomeje gutoneka u Rwanda na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Gatete yasobanuye ko Ababiligi bari mu Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zigamije kugarura amahoro mu Rwanda, icyakora batereranye Abatutsi bari bahungiye muri Eto Kicukiro, bakicwa n’interahamwe zari zibagose.

Nyuma y’ibyo, Ababiligi bakomeje kugira uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya umudendezo w’u Rwanda, cyane cyane binyuze mu gushyigikira abagize Ihuriro Jambo ASBL rizwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Abana b’Abajenosideri, Ababiligi barabafashe, bababumbira mu mahuriro… hari itegeko mpuzamahanga rirwanya guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Ababiligi ntabwo baryubahiriza. Abo bana b’Abajenosideri bafite imiryango utegamiye kuri leta, cyane cyane ukomeje witwa Jambo ASBL. 80% y’abantu bari muri Jambo ASBL, bafite umubyeyi wakatiwe burundu cyangwa wakatiwe imyaka 25, benshi bafite ababyeyi bagize uruhare muri Jenoside. Abana bakora ihakana rya Jenoside buri munsi.”

Gatete asobanura ko intego ya Jambo ASL yari uguhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ibi bitakunze kuko yemewe ku rwego mpuzamahanga. Nyuma yo kunanirwa kugera kuri iyi ngingo, icyakurikiyeho ni ugushaka uburyo bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu kugaragaza ko habaye jenoside ebyiri.

Ati “Abana babo bazanye indi mvugo, Jenoside yarabaye ariko natwe FPR yishe ababyeyi bacu, cyangwa FPR ni yo yateye jenoside, batwiciye umubyeyi [Perezida Habyarimana Juvénal] bituma uburakari [butuma habaho Jenoside]. Uburakari se ni bwo bwaguze imipanga ko yari yarateguwe? Uburakari ni bwo bwatumye Abagogwe bicwa? Icyo gihe cyose se, Habyarimana yari yarapfuye?”

Uyu mugabo yavuze ko igitangaje, ari uburyo abagize Jambo ASBL bajyaga baza kwifotozanya na FDLR, “bakaganira, bagakora ama-selfie n’amavideo, barangiza bagasubira mu Bubiligi bagatuza bagatekana ntawe ugize icyo ababajije.”

Yavuze ko Leta y’u Bubiligi iha imiryango ipfobya Jenoside amafaranga, ati “[Leta] y’Ababiligi bashyiramo amafaranga, babaha amafaranga, ndetse hari n’abanyamuryango bagiye mu buyobozi b’inzego z’ibanze, hari n’abashatse kujya mu Nteko Ishinga Amategeko biranga, ariko Ababiligi usanga babateza imbere.”

Yatanze urundi rugero rw’ubushakashatsi baturutse mu Bubiligi, baje bavuga ko baje gukora ubushakashatsi ku bijyanye n’uburinganire bw’ibitsina mu Rwanda, ariko “Tugiye kubona raporo isohotse, dusanga ubushakashatsi baragiye bafata abayobozi bose b’u Rwanda, guhera ku b’ibanze kugeza ku bo hejuru, bagenda bavuga ngo ‘Hutu, Tutsi, Hutu’… nk’uko babikoze muri za 1950, bakora intonde z’Abatutsi n’Abahutu, nibajije uko babimenye. Niba barapimaga amazuru na none, niba barakoraga bate…? Bavuga ko mu Rwanda Abatutsi ari benshi mu buyobozi, ujanishije, bakora iringaniza nka rya rindi rya kera.”

Gatete yavuze ko ubu bushakashatsi n’izo raporo biba bituzuye kandi birimo amakuru y’ibinyoma, icyo bigamije ari ugukomeza guca ibice mu Banyarwanda. Yavuze ko atari ubwa mbere Ababiligi bari bakoze ubu bushakashatsi kuko banakoze ubujya gusa gutyo mu myaka ya 1996.

Ati “Ntabwo u Rwanda ushobora kurutsinda, nta muntu wigeze adutsinda mu mateka y’u Rwanda, Abanyarwanda urabateranya bagasubiranamo, tubaye twiyunze…yaba abazungu n’abandi bose, nta muntu n’umwe ushobora kudutsinda. Abanyarwanda iyo bafite ubumwe, bagera ku byo bifuza byose.”

Yashimangiye ko uku kunga Abanyarwanda ari na byo Perezida Paul Kagame yubakiyeho iterambere ry’u Rwanda.

Ati “Ni na cyo Perezida Kagame yakoze nyamukuru, ni ukunga Abanyarwanda. Iteka habaga umwami witwaga Yuhi, ushinzwe icyo kintu. Abakurambere bacu babitekerejeho ku buryo tugomba kugira umwami uzajya utwibutsa ubumwe. Twebwe dushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, nta Mututsi, nta Muhutu, nta Mutwa.”

Yavuze ko ubumwe bw’Abanyarwanda butuma “ntawabacengera, ntawabategeka, kandi iyo ntawabategeka, mugera kuri byinshi, kandi iyo mugeze kuri byinshi, ibihugu muturanye bibona ibyo mukora bikabishima, bikaba byabigana, kandi ibyo bihugu duturanye, bifite amabuye y’agaciro, bitwiganye, abashaka kwiba amabuye y’agaciro y’iwabo, ntacyo babigeraho, rero bifuza ko u Rwanda ruhora mu bibazo, kugira ngo abantu bazajye batureba babone nta kintu batwiganaho, kugira ngo n’ibyo bihugu bikomeze bityo gutyo, abantu bazakomeze babyibe.”

Ihuriro ry’ingengabitekerezo ya Kayibanda na Tshisekedi

Gatete yavuze ko hari ihuriro rya hafi ry’ingengabitekerezo ya Jenoside hagati ya Kayibanda Gregoire wayoboye u Rwanda na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikomeje gutoteza abaturage b’Abatutsi b’icyo gihugu, bavuga Ikinyarwanda.

Ati “Muri icyo gihe [nyuma gato y’uko u Rwanda ruhawe ubwigenge], hari imvugo y’ishyaka rya MDR-Parmehutu yavugaga ngo ‘nta bwigenge twifuza, mwebwe mudufashe gusa kwirukana Abatutsi, naho ubundi ubwigenge buzaba buza. Ntaho bitandukaniye n’ibyo Tshisekedi yavugaga ngo muze mbahe amabuye y’agaciro, mupfa kumfasha kwirukana Abatutsi. Ntabwo bijya bihinduka mu bitekerezo byabo.”

Gatete yavuze ko amahanga afite inyungu mu gushwanisha u Rwanda n’ibindi bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko iyo umubano utameze neza, ibijyanye no kubaka iterambere biba bidashoboka.

Reba ikiganiro IGIHE yagiranye na Gatete

Umunyamategeko akaba n’umusesenguzi mu bya politiki, Gatete Ruhumuliza, yavuze ko gucana umubano k'u Rwanda n'u Bubiligi byari byaratinze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .