00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhanzi n’ababukora mu maboko meza! (Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 December 2023 saa 11:25
Yasuwe :

Mu minsi yashize, umwe mu bahanzi yanditse ku rukuta rwe rwa X [yahoze ari Twitter] ko afite inzozi z’uko umunsi umwe azaba mu Rwanda rufite urwego rw’ubuhanzi rugira uruhare rungana na 10% mu musaruro mbumbe w’igihugu. Ni inzozi zikomeye ku bantu bize ubukungu, bashobora gusobanukirwa uko iryo janisha ringana.

Abatanze ibitekerezo kuri ubwo butumwa bwe, bagaragaje ko bishoboka ndetse bamuha ingero zifatika, bahereye ku mubare w’Abanyarwanda bahawe akazi ubwo u Rwanda rwakiraga Trace Awards and Festival, ibirori byari bibereye muri Afurika ku nshuro ya mbere.

Abandi bagarutse ku basaruye agatubutse muri Move Afrika: Rwanda, igitaramo cyateguwe n’Umuryango Global Citizens ufatanyije na Sosiyete ya PgLang y’Umuraperi Kendrick Lamar.

Bahise bamwibutsa ko u Rwanda rufite amahirwe menshi yo kwakira itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards mu 2025 cyangwa mu 2026.

Kugira ngo wumve ingano y’amafaranga ibi bikorwa bisigira u Rwanda, Urwego rw’Iterambere, RDB, rutangaza ko kwakira Trace Awards and Festival, byonyine agaciro kabyo mu kumenyekana kw’igihugu kangana na miliyoni 56 z’amadorali.

Ariella Kageruka ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, yigeze kubisobanura agira ati “Abanyarwanda bazabona akazi ndetse n’abo mu ruganda ndangamuco bagaragare mu rwego mpuzamahanga […] iyo u Rwanda rwakira ibikorwa nk’ibi ntabwo akamaro kava mu mafaranga hari ibintu atagura.”

Impamvu avuga gutya ni uko aba bahanzi bitabiriye Trace Awards and Festival ari ibyamamare ku ruhando rw’Isi, ni ukuvuga ko mu minsi iri serukiramuco ryamaze ribera mu Rwanda, Isi yose y’abakunzi b’umuziki yari ihanze amaso i Kigali.

Izindi ngero zoroshye byagusaba kubanza kumenya ko nka Trace Awards and Festival, yitabiriwe n’abahanzi barenga 60, ubwo aho ntabwo tubariyemo amatsinda y’abantu baje babaherekeje barimo abajyanama babo, ababafasha mu bikorwa byo kuririmba n’abandi.

Benshi muri abo bageze i Kigali batwawe na Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, bahageze bararaga muri hoteli, bakarya, bakanywa, bagakora ingendo muri Kigali no hanze yaho bakoresheje imodoka z’Abanyarwanda, bakandika ku mbuga nkoranyambaga zabo ko bari i Kigali n’ibindi byinshi utabona uko ubarira agaciro.

Uretse abavuye i kantarange bakagenderera u Rwanda, hari n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Bruce Melodie, Bwiza, Chriss Eazy, Ariel Wayz na Kenny Sol bari bahatanye muri ibi bihembo bya Trace Awards, abo na bo bahawe amafaranga kandi batanze akazi ku babafasha mu bikorwa byabo.

Perezida Kagame ntahwema kugaragaza ko u Rwanda rushyigikiye urwego rw'ubuhanzi. Aha yari yahuye n'abatsindiye ibihembo muri Trace Awards ndetse n'abaririmbyemo

U Rwanda rwamaze kumenya ibanga rihishe mu buhanzi?

Kugeza ubu nta mibare igaragaza Abanyarwanda babarizwa mu rwego rw’ubuhanzi cyangwa se igaragaza uruhare rw’uru rwego mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu ariko abarukurikiranira hafi bagaragaza ko rufatiye runini igihugu haba mu mubare w’abo ruha akazi, ibyishimo rutanga ndetse n’ibindi bikorwa abahanzi bafashamo igihugu.

Ibyo bikorwa birimo ubukangurambaga bwo gushishikariza Abanyarwanda kwitabira gahunda zitandukanye, guhanga ibihangano bigaruka kuri gahunda za leta n’iz’abafatanyabikorwa n’ibindi bikorwa abahanzi bakora umunsi ku munsi.

Nta gushidikanya ko benshi bamaze kubona ko urwego rw’ubuhanzi rushobora kuba rumwe mu zitezweho kuzamura ubukungu bw’igihugu ndetse iyi ni yo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda yahise ishyiraho urwego rwihariye rushinzwe guteza imbere ubuhanzi, inshingano zahawe iyari Minisiteri y’Urubyiruko.

Ni yo mpamvu ku wa 14 Ukuboza 2023, mu biro bya Minisitiri w’Intebe hasohotse itangazo rivuga ko hakozwe impinduka zigamije guteza imbere no gushyigikira politiki y’ubuhanzi n’umuco aho Guverinoma yahinduriye inshingano Minisiteri y’Urubyiruko kugira ngo izabashe kuzinoza.

Ibyo byatumye Minisiteri y’Urubyiruko yongererwa inshingano z’ubuhanzi zari zisanzwe muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).

Guhabwa izo nshingano byatumye kandi ihindurirwa izina yitwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, aho kuba iy’urubyiruko nk’uko byari bisanzwe.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Minisitiri Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasobanuye ko ubuhanzi ari urwego rwagutse kubera ko ibintu hafi ya byose abantu bakora ari ubuhanzi.

Ati “Twaje gusanga ikintu cyose ari ubuhanzi! Rero twasanze ubuhanzi burimo ibyiciro byinshi, hari ibyitwa ‘Performing art’, buriya kuba umushyushyarugamba ni ubahanzi, kuba umubyinnyi mwiza wabyina Kinyarwanda gakondo cyangwa ibigezweho, waba uri umuririmbyi, abashushanya, abakora ubugeni, abandika ibitabo, abakora Imideli [...] byose ni ubuhanzi.”

Yakomeje ati “Ariko ubuhanzi ni bugari, ni bunini. Umuntu wese ubyiyumvamo, wese hano muri iyi minisiteri ni iwe.”

Yavuze ko mu byihutirwa bazakora nka minisiteri ifite ubuhanzi mu nshingano ari uguhura n’abahagarariye ibyo byiciro byose, bakaganira, bakagena umurongo na politiki izagenga imikorere n’iterambere ry’uru rwego.

Ubuhanzi n’ababukora mu maboko meza!

Minisitiri Dr Utumatwishima avuga ko u Rwanda nk’igihugu, rurangajwe imbere no kuzamura iterambere ry’inzego zose kandi ubuhanzi bwagaragaye nk’urwego rwo kwitabwaho.

Ni ibintu avuga ko bizajyana no kuba iyi minisiteri abereye umuyobozi ari na yo ishinzwe urubyiruko by’umwihariko kandi benshi mu bahanzi ari urubyiruko.

Minisitiri Dr Utumatwishima avuga ko ikindi kintu gikomeye abahanzi bakwishimira ari ukuba abakunzi cyangwa abafana b’ibikorwa byabo benshi ari urubyiruko, bityo iyi minisiteri ikaba izajya ibafasha mu bijyanye n’ubukangurambaga.

Ati “Niba umuhanzi afite nk’igitaramo, tuzamufasha gukora ubukangurambaga ku rubyiruko dusanzwe tuyobora rube rwamwitabira n’ubwo yaba ari mukuru. Nkeka ko ari aho."

Ni kenshi abahanzi bakunze kugaragaza ko batabona ubufasha mu bijyanye n’ubushobozi butangwa n’igihugu ndetse bamwe ntibatinya kugaragaza ko ari urwego rukwiye kujya rugenerwa ingengo y’imari nk’uko bigenda ku buhinzi, uburezi n’inzindi nzego.

Babishingira ku kuba iyo urebye uru rwego ruha akazi umubare munini w’urubyiruko ndetse rugira uruhare mu kumenyekanisha isura y’igihugu.

Minisitiri Dr Utumatwishima avuga ko ubushobozi igihugu kiba gifite ahanini ari bwo kibazo gikomeye ariko hari uburyo buba bushoboka ariko bwagirwamo uruhare n’abahanzi ubwabo.

Ati “Kugira ngo abahanzi babone amafaranga bisaba ko dukorana n’izindi nzego, abafatanyabikorwa batandukanye, abikorera ariko n’abahanzi ubwabo. Buriya bagize ukwishyira hamwe n’imiyoborere imeze neza, tukazamo nka Leta tugashyiramo ukuboko kwacu tukabaha icyerekezo nkeka ko nta rwiyemezamirimo yaba uwo hanze cyangwa uwo mu gihugu wakwanga ko dukorana ngo tubone imari.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yizera ko ubuhanzi ari imwe mu nkingi za mwamba z'ubukungu bw'igihugu

Kubaka ibikorwaremezo biri mu byihutirwa

Minisitiri Dr Utumatwishima avuga ko ubuhanzi ari urwego rwagutse bityo rukwiye icyerekezo cyaba icyo mu gihe gito ndetse n’igihe kirekire.

Ni ibintu bizubakwa biturutse kuri bo ubwabo aho avuga ko azagirana ibiganiro n’ibyiciro byose byaba iby’abahanzi bakizamuka, abafite amazina manini, abamaze igihe kinini babukora ndetse n’abahagaritse ubuhanzi.

Ati “Ku buryo bashobora no kuzagira ikintu kimeze nk’inama y’ubutegetsi bazajya batugira inama ku bijyanye no guteza imbere ubuhanzi. Abahanzi bato, abari hagati, abageze kure, n’ababivuyemo bacitse intege babivuyemo nabo tuzabumva batubwire, tuvuge ngo ariko bigenda gute kugira ngo ube wari icyamamare uvuge uti biriya bintu ntabwo bigabura njyewe mbivuyemo.”

Yavuze ko ikindi kintu gikomeye azakora ari ukureba uko ibikorwaremezo byubatswe bihari bishobora kubozwa bikajya bibyazwa umusaruro n’abahanzi.

Hari nk’ahantu habera ibitaramo harimo Kigali Exhibition and Conference Village [Camp Kigali], hakaba ku musozi wa Rebero, ahabera ibitaramo n’ibindi bikorwa byo kwerekana filime cyangwa amaserukiramuco ndetse na BK Arena.

Minisitiri Dr Utumatwishima ati “Niba dufite nka Camp Kigali, yanozwa ite kugira ngo yorohere abahanzi? Ku buryo dushobora no kubona abafatanyabikorwa batwubakira ibishya bijyanye n’ibyifuzo by’abahanzi.”

"Kuko abahanzi baravuze ngo urabona iyo ugiye muri Camp Kigali ubanza kubaka, ibyuma, ugakora studio [...] hari ibidahari, ariko se twabikosora gute? Twafatanya dute kugira ngo tubone igikorwaremezo kijyanye na filime, ariko wagihindura kikavamo studio y’umuziki, urubyiniro rwaba rumeze gute? Amatara [...].”

Avuga ko ikindi kintu gikomeye minisiteri izashyiramo imbaraga ari ukongera ubumenyi bw’abakora ubuhanzi ndetse hazabaho ibiganiro na Rwanda TVET Board kugira ngo barebe icyakorwa kugira ngo ubuhanzi bukorwe n’abantu babwize.

Minisitiri Dr Utumatwishima ni umuntu wizera ko ubuhanzi bukozwe neza bushobora kugira uruhare runini mu bukungu bw’igihugu.

Ati “Ubundi za Nigeria, Amerika n’ahandi, ubuhanzi butanga amafaranga menshi ku musaruro mbumbe w’Igihugu [GDP]”.

Minisitiri Dr Utumatwishima avuga ko urwego rw’ubuhanzi rukozwe neza ruzamura izindi nzego z’igihugu kubera ko rutanga imirimo ku ruhererekane rw’abantu benshi.

Guverinoma yizera ko ubuhanzi bukozwe neza, bwafasha igihugu mu iterambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages