00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bwa Mwamini Espérance wakatiwe burundu ahamijwe ibyaha bya Jenoside (Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 April 2019 saa 08:01
Yasuwe :

Nyirandegeya Mwamini Espérance wahamijwe n’inkiko Gacaca gukora Jenoside zimukatira igifungo cya burundu, iyo asobanura uburyo ku myaka 13 aribwo yamenye ko ari umuhutu n’uburyo mu gihe cya Jenoside yijanditse mu bikorwa byo kwica Abatutsi ageraho agaturika akarira.

Uyu mugore uri kurangiriza igihano cye muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere yatanze ubuhamya kuri uyu wa 7 Mata mu muhango wo gutangiza iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mwamini yavuze ko yatangiye kumenya ko ari umuhutukazi mu 1973, afite imyaka 13 ubwo yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rwaza (Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza) i Musanze mu Majyaruguru y’igihugu.

Se yari umuhutu waturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe Nyina yari umututsi ari nabyo yagenderagaho mu mashuri ubwo babahagurutsaga.

Yavuze ko Jenoside yateguwe kuko ubwo yari mu mashuri yisumbuye aribwo babwiwe n’ubuyobozi bw’ikigo gukubitana hagati yabo birukana abatutsi.

Yakomeje agira ati “Ndibuka ko abana benshi batari bazi n’ubwoko bwabo, ariko haje intumwa y’umwana w’umukobwa waturukaga muri Gitarama, twiganaga [….]turi mu buriro ahagarara hejuru y’ameza twariragaho aravuga ngo uziko ari umututsi navemo.”

“Umwana w’imyaka 13! Murumva ukuntu uburozi bwatangiriye mu bakiri bato kugira ngo babuzamukane, kumva umwana avuga gutyo twatashywe n’ubwoba, dutangira kubazanya ngo umututsi ni inde?”

Akomeza avuga ko uwo mukobwa yababwiye ko abahungu b’i Musanze (GS Musanze) bari bababwiye ko nibasanga batakubise abana b’abatutsi bo ubwabo baraza bagahera ku murongo.

Yakomeje agira ati “Iyo mvugo ni mbi cyane ndibuka ko no mu 1994, abenshi tujya kwishora mu bwicanyi twabwiwe ko abishe Habyarimana nibasanga tutishe ibyitso byabo natwe bahera ku murongo.”

Mu gihe cya Jenoside yari umukozi wa Sosiyete AIR Rwanda, atuye i Nyamirambo ku Kivugiza ari naho yatangiriye ibikorwa byo gufatanya n’abari kuri za bariyeri.

Avuga ko “Bana bacu mwavutse nyuma ya Jenoside, uyu munsi inyigisho muhabwa ni izi zo kumenya amateka y’ukuri mu gihe twe turi mu kigero cyanyu twigishwaga agendeye ku rwango abantu bari bafite bagamije kugira ngo bayaduteguremo igihe nikigera [….] ari nayo mpamvu mwumvise mu mezi atatu twari tumaze twararika abavandimwe bacu, inshuti n’abaturanyi miliyoni.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo kugira ngo ibintu bingane gutyo bishoboke byari ibintu byoroshye, ni uko bari baramaze kuturoga mu bwonko. Baraturoze ariko Imana ishimwe ni igihe cyo kuburuka!”

“Wowe ukibufite buruke, uracyafite igihe cyo kurwanirira iki gihugu, ntikizongere gucikamo kabiri, harabaye ntihazongere kuba. Jenoside yabaye ntizongere, niduhaguruka twese tukavugisha ukuri aya mateka, Jenoside ntizongera kuba.”

Komiseri mu Rwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, ACP Camille Gatete yavuze ko Jenoside yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi ariko ikaza guhagarikwa na FPR Inkotanyi.

ACP Gatete yavuze ko urugamba rusigaye ari urwo kwigisha abakiri bato amateka yaranze igihugu cyabo no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages