Ni ubuhamya yasangije abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abari abakozi b’Umuryango Aide et Action bishwe muri Jenoside, cyabereye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara.
Mukabutera wari ufite imyaka 23 ubwo Jenoside yatangiraga, yavuze ko yabaga ahitwa ku Nkubi mu yari Komine y’Umujyi ya Ngoma (ubu ni mu Murenge wa Mukura, Akarere ka Huye).
Jenoside igitangira, Mukabutera yahunganye n’abandi ku musozi wa Kabakobwa, nyuma ahava ahungira i Kibilizi.
Mu kugenda yihishahisha mu bantu bari baziranye aho i Kibilizi, we n’abandi bagore bari kumwe, baje kubohozwa n’abicanyi bo muri ako gace, barabagabana, nawe ahabwa umugabo wari ufite undi mugore.
Yavuze ko yahatirwaga kujya guhinga atarabikoraga bikamugora, atabarwa n’uko iwabo bari baramwigishije gutera intabire y’imigozi y’ibijumba, akajya aba ari byo akora.
Yavuze ko nyuma umwana we yaje kwicwa.
Ati ‘‘Hari ku mugoroba, umugabo wanjye (wambohoje) aza kumbwira ngo ninitabe hari abantu banshaka ku muhanda njyane n’umwana. Nahise muheka, ndagenda ngeze aho abicanyi bari bari bantegeka kumwururutsa mbanza kwanga, bahita bamunjishura. Bahise bamujyana hirya gato bafite itoroshi, bamukubita ubuhiri.”
Abicanyi bahise bategeka Mukabutera kwiruka agataha, ageze mu rugo umugabo we amubwira ko nta kundi byagombaga kugenda, agomba kwakira urwo rupfu.
Kuryama byaramunaniye, arabyuka, abeshya umugabo we ko agiye ku musarane, maze asubira aho biciye umwana we.
Ati “Narahageze nsanga akana kanjye hari ibisigazwa by’ingingo z’umubiri bike bisigaye, bigaragara ko ari imbwa zakariye, mbona nyine byarangiye, ni uko ndigendera, ndanihuta ngo umugabo atamenya aho mvuye.’’
Mukabutera yakomeje kubaho nabi, umugabo we akajya ajya gusenya inzu z’Abatutsi nawe akirirwa yikorezwa amategura yazo n’inkwi zavuyeho.
Ati “Ntabwo twari tuzi ko Inkotanyi zanaza ngo zidutabare, abagore babohojwe, twicaraga tuzi ko tuzapfa ku wa 5 Nyakanga 1994, ngo tworose Perezida Habyarimana kuko ari bwo yagombaga gushyingurwa, kandi ngo yagombaga guherekezwa n’abagore b’Abatutsikazi bose bari barasigaye.”
Yavuze ko igihe cyageze bakumva ko Inkotanyi zegereje kugera muri Perefegitura ya Butare, nawe ahungana nabo babanaga aho n’umugore mukuru, bageze mu nzira arabacika ajya mu bihuru, nyuma ajya kwihisha mu rugo rw’umuturage rw’aho yari ageze.
Aha ngo yahasanze abasore b’Interahamwe bakajya bamusambanya, ku bw’amahirwe ahamara iminsi itatu gusa, Inkotanyi zirahagera.
Ati “Mbere y’uko Inkotanyi zihagera, najyaga njya kuvoma ndaranganya amaso ngo ndebe ko nabona umusirikare w’Inkotanyi ngaheba, gusa nyuma numvise amajwi y’imbunda irasa bidasanzwe, nyuma gato tumenya ko ari Inkotanyi, baraza, baraduhumuriza maze batujyana mu i Rango, turokoka gutyo. Natunguwe no kubona ko hari abantu barokotse, kuko uko bicaga sinarinzi ko hari uwasigaye.’’
Nyuma ya Jenoside, Mukabutera yaje kongera guhura n’umwana we w’imfura, bakomezanya ubuzima arakura none ubu ni Umupadiri.
Uyu mubyeyi yanashinze urundi rugo, abyara abana babiri yongera guhobera ubuzima. Ashimira Inkotanyi zabatabaye habura gato ngo bashire.
Yavuze ko atigeze yongera kumenya amakuru y’umugabo wari waramubohoje, ariko yumvise ko ashobora kuba yarahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!