Ubwo buhamya yabuhaye Urubyiruko rw’Inkomezamihigo, rwari mu Itorero Urunana rw’Urungano, aho yarushishikarizaga kutibona mu ndorerwamo y’amoko, ahubwo bagasenyera umugozi umwe bagamije kubaka u Rwanda.
Mu buhamya bwe, Gen Kabarebe yagize ati “Iki kigo cya Gabiro gifite amateka maremare cyane, namwe rero ubwo mwaje hano mukahitoreza, mukahava muri Intore, buriya mwagiranye igihango n’iki kigo gifite amateka akomeye mu gihugu cyacu.”
Yakomeje avuga ko afitanye amateka yihariye n’icyo kigo, dore ko yaturanye na cyo kuva muri Nzeri 1982 ubwo yari mu nkambi y’impunzi ahitwa i Kibondo (agasozi gateganye n’icyo kigo).
Ati “Bambwiye ko buri wese uri hano afite amateka ye yihariye, ariko ni ay’igihugu cyacu twese, tugomba kubana na yo uko yaba ameze kose, yaba meza cyangwa mabi, tukayakuramo ikintu cyiza kandi cyubaka.”
Yakomeje agaragaza ko muri iyo nkambi bayibayemo mu buzima bushaririye cyane, kuko babanje kuba mu nzu z’ibyatsi rimwe na rimwe zikabahiraho abantu bagahiramo, inzara irabica ku buryo ngo bahambaga nibura abantu 30 buri munsi.
Iyo nkambi yari iy’Abanyarwanda bahunze mu 1959, bakaza kumeneshwa muri Uganda kubera ko bari baranze kujya mu nkambi bagahitamo kujya kwishakishiriza imibereho mu biturage byo muri icyo gihugu.
Ati “Icyo gihe rero mu 1982, twebwe Abanyarwanda twabaga muri Uganda twaravuye mu nkambi tukajya gushaka inka, amasambu n’ibindi, baratwirukanye, na ko si no kutwirukana, ni nko kutwica, kubera ko haje abasirikare n’abandi barwanyi bafite imbunda, baradushorera, baratwirukana, badukura muri icyo gihugu bati ‘nimusubire mu gihugu cyanyu cy’u Rwanda.”
Nubwo bari bameneshejwe, ngo bagarutse bishimye kuko bumvaga batashye iwabo, bakibwira ko baza kwakirwa neza, ariko bageze mu Rwanda barashwishurizwa, ngo “Ntabwo bishoboka, ntabwo tubakira kubera ko igihugu cyacu cyaruzuye, ntaho twabashyira n’ibyo bika (inka) byanyu byinshi”, nguko uko bashyizwe mu nkambi y’impunzi z’Abanyarwanda mu gihugu cyabo.
Muri iyo nkambi babanje kwicwa n’inzara, nyuma aho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rimenyeye ko bahari, ribazanira ‘iposho’ n’amavuta y’Ubuto.
Kugira ngo impunzi ibone amafaranga, ngo yafataga kuri bwa buto ikagurishaho mu basirikare babaga mu kigo i Gabiro, aho nawe yagerageje kubikora ariko aho kwishyurwa arakubitwa.
Ati “Ni bwo bwa mbere nari ninjiye muri iki kigo. Naje nje kugurisha ubuto kugira ngo mbone amafaranga ntoroke inkambi, ndebe uko nasubira i Bugande rwihishwa, maze nzashake uko nasubira mu ishuri.”
“Nzana ubuto hano (I Gabiro), mbugurisha umusirikare, ndabumuha aho kumpa amafaranga, ankubita umugeri, ati ‘nikigende, ubundi nticyabonye ubw’ubusa? Hari ubwo waguze? hari ubwo waranguye? Ubuto bwanjye yarabutwaye, ankubita umugeri ntwara uwo.”
Bamaze amasaha umunani mu mazi babuze aho berekera
Ubwo bari bameneshejwe bava muri Uganda, bari bakurikiwe n’abarwanyi bashakaga kubica no kubambura amatungo yabo. Bageze ku mupaka bakibwira ko barusimbutse, ariko mu mazi y’Umuyanja yabageraga hejuru y’amavi, bahahuriye n’uruva gusenya.
Ati “Twageze ku mupaka w’u Rwanda dushorewe n’abarwanyi ba Uganda, batwicaga bashaka kutwambura inka, tugeze ku mazi y’Umuyanja, tukiyambuka twashimye ko dukize abo batwicaga, haba haje abasirikare ba Leta ya Habyarimana, haza umu-Caporal cyangwa Sergeant simbizi sinari nzi iby’igisirikare ngo menye amapeti icyo gihe.”
“Baramanuka badusanga aho, basanga tucyambuka baradushushubikanya, dusubiye hakurya mu Bugande, tubona ba bandi batwirukanye baragarutse kandi bo bashakaga no kutwica. Turongera turagaruka.”
Umusirikare wa Leta ya Habyarimana yahise yongera aragaruka arabakumira, akababwira ko adafite ububasha bwo kubareka ngo bambuke baza mu Rwanda, ati “jyewe nta ruhushya mfite rwo kubareka ngo mwinjire mu gihugu, reka mbanze mpamagare ‘Chef’ aze.”
Yahise ajya ku cyombo arahamagara, haza imodoka ya Jeep iturutse ku birindiro by’ingabo i Rwempasha, izanye ‘Chef’, abaza aho bajya n’iyo bava, bamusubiza ko bahungutse.
Yababajije icyo bahunze, babanza guceceka, maze akana bari batoraguye mu nzira, gasubiza kati “Twahunze abahutu”, iri jambo ngo ryari rigiye kubakoraho, kuko ryasekeje uwo musirikare (Chef), ababwira ko uwo bahunze yari agihari. Ngo yabagiriye inama yo kwigumira muri ayo mazi kuko ngo kuba Ubugande bwari bwabanze n’u Rwanda rukabanga, ngo ni ukuvuga ko n’Imana ibanga.
Gen Kabarege avuga ko babaye muri ayo mazi hamwe n’inka bari bafite kuva izo saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba. Bategereje ko buhumana, maze ubwo bari batakibona amasitimu y’abasirikare i Rwempasha, bahita barongora inka zabo, biyemeza kwambuka bataha mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO