00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umu-Frère w’Umunyarwanda wari i Roma mu gusezera Papa Francis, yavuze ku rwibutso asize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 April 2025 saa 09:41
Yasuwe :

Abakirisitu Gatolika, abihayimana, abayobozi mu nzego zitandukanye mu Isi ku wa 26 Mata 2026 bari bagiye gusezera kuri Papa Francis, wari umaze icyumweru yitabye Imana ku myaka 88.

Abantu barenga ibihumbi 500 bari bateraniye ku mbuga ya Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero, abandi bari mu Mujyi wa Vatican no mu mihanda y’i Roma, bose intego ari imwe yo gusezera kuri Papa Francis wari umaze imyaka 12 ayobora Kiliziya Gatolika ku Isi.

Abenshi bari bitabiriye umuhango wo kugira Carlo Acutis umutagatifu, cyane ko ari we wa mbere wo mu myaka ya vuba wari kuba ubaye umutagatifu.

Icyakora uwo muhango ntiwabaye kubera ko wahuriranye n’urupfu rwa Papa Francis.

Mu bitabiriye umuhango wo gushyingura Papa Francis harimo na Frère Thacien Nizeyimana waturutse mu Rwanda wagiye guherekeza uyu wari Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika.

Frère Nizeyimana yavuze ko Papa Francis yari umunyamurava utaraheje umuntu n’umwe muri Kiliziya Gatolika. Ati “Yari umunyamurava. Yafunguriye buri wese imiryango ya Kiliziya.”
Yavuze ko Papa Francis yari icyitegererezo ku bakirisitu bose.

Abihuza na Carlota Garcia, waturutse i Madrid muri Espagne wavuze ko Papa Francis yari ingenzi kuri we kuko yamufashije mu bihe bikomeye yari arimo.

Uyu mwana w’imyaka 15 ati “Kuba hano ni ikintu ngezeho gikomeye mu buzima bwanjye kuko yamfashije kubona amahoro.”

Carlos Pérez waturutse muri Argentine aje mu muhango wo kugira Acutis umutagatifu ariko gahunda igahinduka, yavuze ko byari iby’agaciro gusezera kuri Papa Francis no gushimira Imana yahisemo Umunya-Argentine mugenzi we kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi.

Ati “Yari amateka yanditswe mu Isi. Turasezeranya Papa Francis ko tuzakomeza umurimo yatangije. Ntabwo umurimo we uzarangirira aha ahubwo Umunya-Argentine wese azawukomeza, gufasha abakene kwita ku bimukira n’ibindi byose tuzabyitaho.”

Uretse Frère Thacien Nizeyimana wagiye gusezera kuri Papa Francis hari n’abandi Banyarwanda bagiyeyo barimo n’Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali, akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda.

Antoine Cardinal Kambanda kandi ari mu bakaridinali bazatora Papa uzasimbura Papa Francis. Azaba abaye Umunyarwanda wa mbere mu mateka uzagaragara mu batora Papa.

Papa Francis yasezeweho n'ibihumbi by'abakirisitu gatolika
Abaturutse hirya no hino ku Isi bagiye gusezera kuri Papa Francis bwa nyuma
Abana bato na bo basezeye kuri Papa Francis bafataga nk'inshuti yabo
Ku mbuga ya Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero hari ibihumbi by'abari bagiye gusezera kuri Papa Francis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .