Ni ikibazo bamwe mu baturage bahatuye bavuga ko kimaze igihe kirekire bityo bagasaba ubuyobozi kubashakira igisubizo kirambye.
Umwe mu baturage yavuze ko uwo muhanda n’ikiraro bihuza Umurenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango ndetse n’Akarere ka Kamonyi bakigejeje ku nzego z’ubuyobozi zitandukanye ariko nticyakemurwa.
Yagize ati “Hari ikibazo mu Murenge wa Mbuye muri Ruhango kimaze imyaka irenga 10 cyarananiranye. Inzego zose zirakizi ariko habuze umurongo ufatika kugeza na n’ubu. Ibi bituma abaturage tugorwa n’iterambere.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yabwiye IGIHE ko icyo kibazo kizwi kandi cyatangiye gushakirwa igisubizo.
Ati “Ntabwo kimaze imyaka 10 kuko umuhanda waragendwaga, ikiraro cyangiritse mu kwezi k’Ugushyingo mu 2022 ku buryo nta modoka yongera kuhaca. Cyangijwe n’imvura nyinshi. Ubu Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango n’ubwa Kamonyi bwarahuye bubara ibisabwa kandi byararangiye bigaragaza ko hakenewe hafi miliyoni 150 Frw; Uturere tukazafatanya mu kuyashaka kigasanwa.”
Mu bigaragara birakwiye ko gukora uwo muhanda byihutishwa kuko guhahirana hagati y’uturere twegeranye biri mu byihutisha iterambere.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!