Ubuhamya babutanze ku wa 12 Kamena 2026, mu kigo cy’i Mutobo ubwo bari mu kiganiro nyunguranabitekerezo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni ikiganiro cyateguwe n’Umuryango Unity Club Intwararumuri by’umwihariko cyibanze ku buhamya bw’abavuye mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku isonga hakaba FDLR.
Col (Rtd) Nshimiyimana Augustin alias Bora Manassé, warwaniye FDLR yavuze ko yavuye mu Rwanda mu 1994 ahungana n’abagenzi muri RDC abasha no kwiga amashuri bituma muri uwo mutwe akora mu ishami rishinzwe iperereza.
Ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside muri FDLR ntushobora kuyirandura kuko yavuye mu Rwanda barayambukana na RDC irabashyigikira. Njye ngaya abantu bavuga ngo FARDC yarasa FDLR kuko abo bombi ntiwabavangura. Nanjye nari umuhezanguni ukomeye muri FDLR kuko naje mfashwe ariko ngeze hano baramvura.”
Col (Rtd) Nshimiyimana yavuze ko FDLR ubu yamaze gushinga imizi mu miyoborere ya RDC kuko nko muri Kivu y’Amajyepfo hari abadepite bashyizweho n’uyu mutwe.
Ati “Iyo amatora yabo agiye kuba umuyobozi w’ingabo muri FDLR uri aho hafi amenya aho site z’itora ziri noneho akoherezayo abantu. Bagenda bakajya batoresha abaturage uwo bashaka mbere ibindi bikaza nyuma. Ni ukuvuga ngo mu badepite bahagarariye intara n’abo ku rwego rw’Igihugu, FDLR ifitemo abayihagarariye. Biriya Loni ivuga ngo hari ibyo babwiye Kinshasa [byo gusenya FDLR] ntibyashoboka.”
Nyuma y’imyaka 32, umutwe w’iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uracyafite akayihayiho ko guhungabanya umutekano w’u Rwanda ku kiguzi cyose byasaba.
Uyu mutwe ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wakomeje kuba ikibazo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, kuko ukomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, imvugo z’urwango n’ibindi bibi.
FDLR-FOCA mu rwego rwa gisirikare iyobowe na Pacifique Ntawunguka uzwi nka ‘Général Omega’. Yungirijwe na Gen Maj Cyprien Uzabakiriho uzwi nka ‘Ave Maria’.
Iperereza rya gisirikare (G2) riyoborwa na Brig Gen Sebastien Uwimbabazi uzwi nka ‘Nyembo Abdallah’ akaba ari na we uhuza ibikorwa by’abarwanyi ba FDLR bakorera muri Masisi na Walikale.
Ibikorwa bya gisirikare bya FDLR (G3) biyoborwa na Brig Gen Lucien Nzabanita mu gihe ishami ry’abarwanyi badasanzwe rizwi nka CRAP rikayoborwa na Col Pierre-Célestin Rurakabije uzwi nka ‘Simba Guillaume’.
Amakuru y’iperereza yemeza ko kugeza muri Kamena 2025, FDLR yari igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7000 na 10.000.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!