Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA, aho yagarutse kuri aya masezerano y’ubufatanye u Rwanda rwasinye na Sosiyete zo muri Kenya na Tanzania yemerera Leta y’u Rwanda kwitumiriza ibikomoka kuri peteroli hirya no hino ku Isi bikanyura ku Cyambu cya Mombasa na Tanga.
Ku wa 29 Kamena 2026, u Rwanda rwagiranye na Kenya amasezerano y’ubufatanye ajyanye no gutumiza ibikomoka kuri peteroli binyuze ku cyambu cya Mombasa. Ayo masezerano agamije gufasha u Rwanda kubona ububiko, ubwikorezi n’imiyoboro ya peteroli muri Kenya.
Ayo masezerano azashyiraho uburyo bwa Leta ku yindi mu gutumiza peteroli, bikaba byitezwe ko bizafasha u Rwanda kongera umutekano w’ibikomoka kuri peteroli, kugabanya inzitizi mu bwikorezi no gutuma itumizwa ryabyo riba riteganyijwe neza.
Yakurikiwe n’ayo u Rwanda rwasinye na Tanzania yo gutumiza lisansi na mazutu binyuze ku cyambu cya Tanga.
Ni amasezerano yasinywe na RNEC na Gulf Bulk Petroleum Tanzania Limited (GBP).
Aya masezerano yose yaje mu gihe mu Rwanda n’ahandi ku Isi hakomeje kugaragara izamuka rikomeye ry’ibiciro bya lisansi na mazutu.
Minisitiri Kajangwe yavuze ko binyuze muri aya masezerano bizafasha u Rwanda gucuruza ibikomoka kuri peteroli mu bihugu bituranye n’u Rwanda.
Ati “Turizera ko bishobora kuzakomeza ubucuruzi bwo mu Karere, u Rwanda aho ruherereye rukabasha gucuruza mu bindi bihugu duturanye ibikomoka kuri peteroli. Icyifuzo ni uko dufite ibikomoka kuri peteroli bwa peteroli buhagije bishobora guhaza isoko Nyarwanda bigahaza n’isoko ryo mu Karere.”
U Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja, rutumiza ibikomoka kuri peteroli byose binyuze ku butaka, ahanini rukoresheje ibyambu bibiri, icya Dar es Salaam muri Tanzania na Mombasa muri Kenya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!