Mu misozi itandukanye yo mu Rwanda higaragaza ibirombe by’amabuye y’agaciro y’ubwoko butandukanye, harimo n’ahatangiye gucukurwa mu bihe by’ubukoloni kugeza ubu.
Ubushakatsi bwakozwe mu 2017, bwagaragaje ko mu Rwanda hari uduce 52 turimo amabuye y’agaciro, aho utugera kuri 37 twamaze gutangwamo impushya z’ubucukuzi, mu gihe dutanu turi ahari ibyanya bikomye bya pariki.
Nk’urugero ahitwa Nyiramuganza muri Ngororero, ahari agace gafite kilometero esheshatu hakorewe ubushakashatsi, aho bacukuye bakagera muri metero 100 bajya hasi mu butaka, bigaragara ko harimo amabuye y’agaciro afite agaciro ka miliyoni $800 aramutse acukuwe yose.
Ni amabuye yo mu bwoko bwa Coltan, Gasegereti na Wolfram na zahabu.
Magingo aya zahabu icukurwa mu Miyove, Rusizi na Nyamasheke ndetse na Musanze kandi ifite agaciro kanini ku isoko.
Ubushakashatsi bwakozwe kuva mu gihe cy’ubukoloni kugeza n’ubu hagikorwa ubundi by’umwihariko ku mabuye ya Lithium, amabengeza n’andi yifashishwa mu bikoresho by’ikoranabuhanga.
Mu mihigo ya RMB y’umwaka wa 2024/2025, hagaragaramo uwo kongera ingano n’ubwiza bw’amabuye yoherezwa hanze, bikazatuma yinjiriza igihugu agera kuri miliyari 1,3$ mu 2024/2025 avuye kuri miliyari 1,2 yinjiye mu 2023/2024.
RMB igaragaza ko buri gihembwe amabuye y’agaciro azajya yinjiriza u Rwanda miliyoni 325$.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko umusaruri w’inganda mu Ukuboza 2024 wiyongereyeho 5,7% ugereranyije na n’uwari wabonetse mu Ukuboza 2023.
By’umwihariko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro umusaruro wiyongereyeho 2,5% mu Ukuboza 2024.
Amwe mu mabuye u Rwanda rwongerera agaciro akoherezwa mu mahanga harimo zahabu itunganyirizwa muri Gasabo Gold Refinery na gasegereti itunganywa na LuNa Smelter, ndetse intego ni uko n’andi yose azajya yoherezwa hanze atunganyijwe.
Biteganywa kandi ko hazakomeza ubushakashatsi bwisumbuye ku duce 26 tugaragaza amahirwe yo kubonekamo abuye y’agaciro menshi harimo Ndiza, Miyove muri Gicumbi ,Nyamasheke , Ruhango, Ruli, Nzige ,Gatumba, Rukira, Burera-Rulindo, Huye, Kirimbi, Rukarara, Shyembe, Nyamasheke, Birambo/Murambi, Nyiramuganza, Musenyi-Ntarama, n’ahandi.
Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Abacukuzi b’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda [RMA], Kagenga Innocent, aherutse kubwira itangazamakuru ko bari gushyira imbaraga mu gutandukana n’ubucukuzi bwa gakondo, himakazwa ubw’umwuga bukoresha ikoranabuhanga.
Ati “Gahunda dufite ni ugukora ubucukuzi kinyamwuga, hagamijwe kongera umusaruro.”
RMB igaragaza ko ibirombe 96% bafite abakozi bafite ubumenyi mu byerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ku rundi ruhande ibigera kuri 34,9% ni byo bikoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gukora ubucurukuzi bw’amabuye, ariko bikazagera muri Kamena 2025 bigeze kuri 44,9%, bivuze ko haziyongeraho 10%.
Kuri ubu hari gukorwa ishusho rusange igaragaza buri gace k’u Rwanda n’amabuye y’agaciro ahari haba mu ngano cyangwa ubwoko buhari ku buryo n’ishoramari ryazayakorwaho ryaba rigendeye ku mibare.
RMB igaragaza ko akarere ka Gisagara ari ko konyine katari katangwamo urushya rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, na ho utundi twose two mu gihugu turimo ibirombe by’amabuye y’agaciro byahawe impushya.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!