Gen Doumbouya yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa Kane, tariki 25 Mutarama 2024, ari kumwe na Madamu we Laurianne Doumbouya, mu ruzinduko rw’iminsi itatu rwasojwe tariki 27 Mutarama.
Ibiganiro abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Guinnée bagiranye, byagaragaje ko hashyizwe imbere ubufatanye mu ngeri zitandukanye zigamije iterambere ry’abaturage ku mpande zombi.
Uru ruzinduko rwanasize Gen Doumbouya afunguye ku mugaragaro Ambasade y’iki gihugu mu Rwanda, we n’initsinda bari kumwe batera ibiti aho iyo ambasade iri ku Kacyiru.
Ubwo yari ageze i Conakry, yatangaje ko uru ruzinduko yagiriye mu Rwanda ari ingirakamaro cyane ku baturage ba Guinnée ndetse no mu byerekeye ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Ati “Ku musozo w’uruzinduko rukomeye mu byerekeye ubufatanye hagati ya Guinée n’u Rwanda, no gushimangira ubucuti hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, ndashaka gushimira Perezida Paul Kagame hamwe n’Abanyarwanda ku buryo baduhaye ikaze, uburyo bakiriye itsinda twari kumwe na Madamu wanjye.”
"Ubu abaturage ba Guinée n’ab’u Rwanda ni bamwe mu muco gakondo wa Afurika."
Mu Ukwakira 2023 ni bwo Michel Minega Sebera yashyikirije Perezida Doumbouya impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Guinnée-Conakry.
Umubano mu bya dipolomasi hagati y’u Rwanda na Guinée washibutse mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu tariki 17 na 18 Mata 2023, ahasinyiwe amasezerano atandukanye agamije guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Mu Ukwakira uyu mwaka ni bwo Guinée yatangaje ko yafunguye Ambasade yayo i Kigali, nyuma y’amezi atatu Souleymane Savané agenwe nka Ambasaderi wa Mbere w’icyo gihugu mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!