00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda, Uganda na Kenya byashyizwe ku rutonde Kuwait yahagaritse gushakiramo abakozi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 June 2026 saa 09:26
Yasuwe :

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu muri Kuwait yashyize hanze urutonde rw’ibihugu ibigo byo muri iki gihugu byemerewe gushakiramo abakozi n’urw’ibyo bitemerewe kubashakiramo.

Uru rutonde rwagiye hanze ku wa 8 Kamena 2026 nk’uko Gulf News yabitangaje.

Mu bihugu ibigo byo muri Kuwait byemerewe gushakiramo abakozi harimo Afurika y’Epfo, Benin, Eritrea, Ethiopia, Phillipines, Sri Lanka, u Buhinde, Vietnam, Népal na Sénégal.

Uretse ibi bihugu 10, Kuwait yasohoye n’urutonde rw’ibihugu 27 ibigo byo muri iki gihugu bitemerewe gushakiramo abakozi. Birimo u Rwanda, Uganda, Kenya, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Angola, Madagscar, Liberia, Mali, Burkina Faso, Gambia, Cameroon n’ibindi.

Kuwait yatangaje ko mu gufata iki cyemezo yashingiye ku nama yagiriwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’Ikigo cya Leta gishinzwe abakozi.

Ku bihugu bimwe, ikibujijwe ni ugushakirwamo abakozi b’igitsina gore, mu gihe ab’abagabo bo bazakomeza guhabwa akazi.

Gushyiraho uru rutonde ni kimwe mu byemezo bya Kuwait bigamije gushyiraho uburyo bunoze bwo gushaka abakozi bakomoka mu mahanga, kuko ari urwego rumaze iminsi rurangwa n’ibibazo n’imikorere irimo akajagari.

Kuwait ni kimwe mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bikunze gutanga akazi ku mubare munini w’Abanyafurika, biganjemo abakora mu ngo, mu nganda, muri hoteli na restaurants.

U Rwanda, Uganda na Kenya byashyizwe ku rutonde Kuwait idashobora gushakiramo abakozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages