00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwongeye gutanga inkunga yo gufasha abari mu kaga muri Gaza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 November 2024 saa 03:12
Yasuwe :

U Rwanda rubinyujije muri Jordanie, rwatanze inkunga yo gufasha abaturage bari mu kaga mu ntara ya Gaza, nyuma y’umwaka ako gace kibasiwe n’intambara.

Ni inkunga igizwe n’ibiribwa, imiti n’ibikoresho byo kwa muganga. U Rwanda rwaherukaga gutanga inkunga nk’iyo mu Ukwakira 2023.

Itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma rigira riti “Iyi nkunga igamije gushyigikira ingamba mpuzamahanga zashyizweho, yakiriwe n’umuryango Jordan Hashemite Charity Organization. Igizwe na toni 19 z’ibiribwa (birimo ibigenewe abana), imiti ndetse n’ibikoresho byo kwa muganga”.

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ishyigikiye ko amakimbirane ahosha muri Gaza kandi ubuzima bw’abasivile bukarindwa.

Gaza imaze umwaka mu ntambara hagati y’ingabo za Israel n’umutwe wa Hamas. Ni intambara imaze guhitana abanya-Gaza basaga ibihumbi 34 n’abanya-Israel basaga 1200.

Leta ya Israel ivuga ko izaruhuka ari uko iranduye burundu Hamas ifata nk’umutwe w’iterabwoba, mu gihe amahanga yo akomeje gusaba agahenge n’ibiganiro nk’uburyo nyabwo bwo kurangiza ikibazo burundu.

Umwaka ushize na bwo u Rwanda rwatanze toni 16 z’inkunga y’ibiribwa, ibinyobwa n’imiti.

Inkunga y'u Rwanda yanyujijwe mu Muryango w'Abagiraneza, Jordan Hashemite Charity Organization
Indege itwara imizigo ya RwandAir ni yo yatwaye iyo nkunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .