00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwongeye gusaba ko Afurika igira umwanya uhoraho mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 26 September 2025 saa 11:12
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko Umuryango w’Abibumbye ukeneye gukorwamo amavugurura awufasha gushyira mu bikorwa inshingano zawo, bityo Afurika igahabwa umwanya uhoraho mu Kanama gashinzwe Umutekano kuko ari na yo ikorerwamo ibikorwa byinshi byo kugarura umutekano.

Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange ya 80 ya Loni yateranye ku wa 25 Nzeri 2025.

Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano kagizwe n’ibihugu 15. Bitanu muri byo, ni ukuvuga u Bushinwa, u Bufaransa, u Burusiya, Amerika n’u Bwongereza bifite imyanya ihoraho muri aka kanama mu gihe ibindi 10 bitorerwa manda y’imyaka ibiri, yarangira bigasimburwa.

Magingo aya hari ibihugu 50 binyamuryango bya Loni bitari byinjira mu kanama gashinzwe umutekano.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko imyaka 80 ishize Umuryango w’Abibumbye ubayeho, hari byinshi byakozwe nubwo hari imbogamizi zabayemo.

Yavuze ko ibibazo bikomeye byagiye bibaho nk’ibibazo by’ubukungu, ibice bimwe by’Isi bidahabwa ijambo bigaragaza ko hakenewe kugira igikorwa ngo Loni ibashe kuzuza inshingano zayo.

Ati “Ni yo mpamvu u Rwanda rushyigikiye byimazeyo amavugurura, by’umwihariko mu kanama gashinzwe umutekano. Abagize aka kanama ntabwo bajyanye n’aho ibintu bigeze. Afurika ni umugabane ukomeye w’abantu miliyari 1,2, ndetse gahunda akanama k’umutekano kigaho nyinshi ni ho zibarizwa. Bityo ntabwo ikwiye gukomeza guhezwa mu bafite icyicaro gihoraho.”

Magingo aya hari ibice 11 birimo ingabo za Loni zoherejwe kugarura amahoro, birimo bitanu byo muri Afurika. Ubu butumwa ni MINUSCA, (muri Centrafrique), MONUSCO (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo), UNMISS (Sudani y’Epfo), UNISFA (mu gace ka Abeyi gahanganiwe hagati ya Sudani na Sudani y’Epfo) na MINURSO (muri Western Sahara).

Muri Kanama 2024, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yagaragaje ko Afurika nk’umugabane utuwe cyane kandi urangwamo intambara nyinshi zishingiye ku mitungo kamere iyibarizwamo, ikwiye kugira ibihugu biyihagarariye mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano kugira ngo imwe mu myanzuro ifatwa inyure mu mucyo.

Icyo gihe yagize ati “Ntabwo twakwemera ko urwego rwa mbere ku Isi rushinzwe amahoro n’umutekano rubura ijwi rihoraho ry’umugabane utuwe n’abarenga miliyari. Ntabwo twakwemera ko ibitekerezo bya Afurika biteshwa agaciro.”

Kugeza muri Gicurasi 2025, abasirikare barenga ibihumbi 68, bakomoka mu bihugu 112 ni bo bari mu butumwa bwo kugarura amahoro ku Isi. Barimo abarenga 40% bakomoka muri Afurika.

Umwaka wa 2025 watangiye Nepal, u Rwanda na Bangladesh ari byo bihugu bifite umubare munini w’abasirikare, abapolisi n’abasivili benshi mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Afurika ikwiye guhabwa umwanya uhoraho mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages