Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubuhuza ruherereye mu Buholandi, rwanzuye ko u Rwanda rutazishyurwa amafaranga n’u Bwongereza mu kirego cyari gishingiye ku buryo amasezerano ibihugu byombi byagiranye yo kohereza abimukira mu Rwanda yasheshwe.
Umwanzuro watangajwe kuri uyu wa Mbere. Inteko iburanisha yari igizwe n’akanama nkemurampaka k’abantu batatu. Bemeje ko u Rwanda rutazahabwa amafaranga rwasabaga u Bwongereza.
Uwari ukuriye ako kanama ni Peter Tomka wo muri Slovakia akaba yarahoze ari Perezida w’Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera. Undi ni Professor Dr. Mohamed Abdel Wahab wo mu Misiri na Joan Donoghue wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nawe wayoboye Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera.
U Rwanda rwari rwasabye urukiko kwemeza ko miliyoni 50 z’Amapawundi zagombaga kwishyurwa mu mwaka wa kabiri w’amasezerano zari zikiri umwenda u Bwongereza bugomba kwishyura. Rwanasabye izindi miliyoni 50 z’Amapawundi z’umwaka wa gatatu cyangwa se miliyoni 10,4 z’Amapawundi zabazwe hashingiwe ku gihe amasezerano yari amaze mbere y’uko aseswa.
U Rwanda kandi rwavuze ko u Bwongereza bwishe ingingo ya 18 n’iya 19 z’ayo masezerano, rusaba indishyi za miliyoni 6 z’Amapawundi cyangwa se ko u Bwongereza busaba imbabazi ku bijyanye n’icyo rwavugaga ko ari ukwica ingingo ya 19.
U Bwongereza bwahakanye ibyo birego, busaba urukiko kubitesha agaciro byose.
Mu mwanzuro warwo, urukiko rwanze ubusabe bw’u Rwanda ku bijyanye na miliyoni 50 z’Amapawundi z’umwaka wa kabiri. Gusa ariko, uyu mwanzuro ntiwemeranyijweho n’abacamanza bose.
Umwe mu bari bagize inteko, Prof. Dr. Mohamed Abdel Wahab ukomoka mu Misiri, yavuze ko miliyoni 50 z’Amapawundi z’umwaka wa kabiri zari zikiri umwenda u Bwongereza bugomba kwishyura u Rwanda.
Yifashishije Ingingo ya 13 y’amasezerano ya Vienne agenga amategeko ku masezerano mpuzamahanga, igena uburyo ihanahana ry’inyandiko hagati y’ibihugu rishobora kugira agaciro k’amategeko.
Inyandiko zo mu Ugushyingo 2024 zitagaragazaga ubwumvikane busesuye bwari bukenewe kugira ngo zifatwe nk’ihindurwa ryemewe ry’amasezerano.
Yasobanuye ko kutabaho k’ubwumvikane nyakuri hagati y’impande zombi byagaragaraga neza. Ashingiye kuri ibyo, yanzuye ko miliyoni 50 z’Amapawundi zagombaga kwishyurwa u Rwanda mu mwaka wa kabiri w’amasezerano zari zikiri umwenda wemewe n’amategeko.
Nubwo igitekerezo cye kitemewe n’abandi, kigaragaza ko ikibazo cy’ingenzi cy’amategeko muri uru rubanza, niba ihanahana ry’inyandiko mu buryo bwa dipolomasi rishobora kuvanaho inshingano y’imari yari yarashyizwe mu masezerano.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko u Rwanda rwubaha icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ubukemurampaka kandi rubona ko iki kibazo cyarangiye.
Yakomeje agira ati “Twabonye igitekerezo gitandukanye kandi cyihariye cyatanzwe na Professor Mohamed Abdel Wahab kigaragaza ko ibibazo byari imbere y’Urukiko byari bikomeye kandi bishobora gufatwaho imyanzuro itandukanye mu rwego rw’amategeko.”
Yavuze ko muri iyo myanzuro harimo ko ihanahana ry’inyandiko zo mu Ugushyingo 2024, u Bwongereza bwashingiyeho, ritigeze rihindura mu buryo bwemewe n’amategeko gahunda z’imari zari hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda rwavuze ko ruzakomeza gukorana neza n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, rushingiye ku mahame mpuzamahanga n’ubufatanye bugirira impande zombi akamaro.
Umuzi w’ikibazo
Umuzi w’ikibazo ni ukuba u Bwongereza butarubahirije gahunda ijyanye n’amasezerano bwari bwaragiranye n’u Rwanda yo kujya bwohereza abimukira i Kigali mbere y’uko ubusabe bwabo bwigwaho.
Nk’uko u Bwongereza bubivuga ubwabwo, intandaro yabaye gahunda yiswe New Plan for Immigration yatangajwe ku wa 24 Werurwe 2021, ikurikirwa n’itsinda ryihariye rishinzwe gutunganya ubusabe bw’abimukira mu kindi gihugu (Third Country Asylum Processing Taskforce), ryari rifite intego yo gushaka igihugu cya gatatu gifite umutekano cyafasha mu kwakira no kwita ku bantu bari bageze mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko.
U Bwongereza buvuga ko u Rwanda rwatoranyijwe nyuma y’isuzuma n’imishyikirano, rukagaragara nk’umufatanyabikorwa ubereye iyo gahunda, rufite ubushobozi bwo kuyishyira mu bikorwa, amategeko aboneye n’ubwishingizi bukenewe kugira ngo iyo gahunda ikorwe neza.
Inyandiko zagenzuwe na IGIHE zerekana ko U Rwanda rwo rugaragaza intangiriro y’iki kibazo mu buryo butandukanye gato. Mu nyandiko zarwo, rugaragaza ko iyi gahunda igomba kumvikana mu rwego rwa politiki rusange y’u Rwanda ku mpunzi n’ingamba zarwo z’iterambere.
Ruvuga ko mbere y’ubufatanye n’u Bwongereza, u Rwanda hamwe na UNHCR bari basanzwe bafite politiki ishingiye ku kwinjiza impunzi mu buzima zikabasha gutera imbere, kwigira no kwinjizwa muri sosiyete, aho kuba mu buzima bwo guhora mu nkambi igihe kirekire.
U Rwanda ruvuga ko ubufatanye n’u Bwongereza bwaje bujyanye n’iyo nzira ndende y’igihugu, ndetse n’icyerekezo cya Vision 2050.
Ibintu byaje guhinduka ubwo ubutegetsi mu Bwongereza bwahindukaga. Ubwo u Rwanda rwasinyanaga amasezerano n’u Bwongereza, bwari buyobowe na Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak.
U Bwongereza buvuga ko nyuma y’amatora rusange yo muri Nyakanga 2024, guverinoma nshya, iyobowe na Keir Starmer ishingiye ku byo yari yarasezeranyije muri manifesto yayo, yafashe icyemezo cyo kudakomeza gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, inamenyesha u Rwanda umugambi wo gusesa ayo masezerano.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ruvuga ko ihinduka rya politiki mu Bwongereza ridakuraho inshingano zari zarafashwe mu masezerano afite agaciro k’amategeko ndetse n’imyiteguro yari yarakozwe.
Ingingo nkuru zari mu masezerano
Impande zombi muri rusange zemeranya ku miterere nyamukuru y’aya masezerano, nubwo zitavuga rumwe ku bijyanye n’ingingo zimwe na zimwe zakomeje kugira agaciro mu mategeko nyuma.
Aya masezerano yari ashingiye ahanini ku kwimura abantu baturutse mu Bwongereza bajyanwa mu Rwanda. Ni abantu binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Intangiriro y’aya masezerano hamwe n’Ingingo ya kabiri byagaragazaga ko ari ubufatanye bw’ibihugu byombi mu by’ubuhunzi, bugamije gukumira ingendo ziteje akaga, guhagarika imiyoboro y’abacuruza abantu no gushyiraho uburyo u Rwanda rwakirira abo bimukira baturutse mu Bwongereza, rugasuzuma ubusabe bwabo bw’ubuhunzi, rukubahiriza uburenganzira bwabo hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga, ndetse rukabafasha gutura mu Rwanda.
Ku ruhande rw’u Rwanda ariko, igitekerezo nyamukuru nticyari gusa kugenzura abimukira.
Mu nyandiko zarwo, u Rwanda ruvuga ko ubu bufatanye bwari bunashyigikiye uburyo rufite bwo guhuza, kurengera impunzi n’iterambere ry’ubukungu, kwinjiza impunzi muri sosiyete ndetse n’intego rusange z’iterambere ry’igihugu.
U Rwanda rusobanura aya masezerano nk’inyungu ku mpande zombi: ku Bwongereza, ruvuga ko ari ugukumira kwambuka Umuyoboro wa English Channel mu buryo butemewe; ku Rwanda, bikaba ari ugushyigikira ingamba zarwo zo kwinjiza impunzi no kubona inkunga mpuzamahanga nk’imbarutso y’iterambere, haba ku mpunzi ubwazo no ku baturage bazakira.
U Bwongereza bwemera ko bwagiranye amasezerano n’u Rwanda kandi ko mu ngingo zayo harimo n’ibijyanye n’imari.
Ubu ikiburanwa ni ukumenya niba yarahinduwe nyuma mu Ugushyingo 2024, ku buryo u Bwongereza butagombaga kongera gutanga andi mafaranga angana na miliyoni 50 z’ama-pound inshuro ebyiri yagombaga kujya atangwa buri mwaka mu gihe cyose cy’amasezerano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!