00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwikomye itinzwa ry’urubanza rwa Munyeshyaka na Bucyibaruta

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 16 October 2014 saa 09:07
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda ntibona impamvu z’ itinzwa ry’iburanishwa rya Munyeshyaka Wenceslas wari Padiri mukuru wa paruwasi Sainte Famille na Laurent Bucyibaruta wahoze ari perefe wa Gikongoro .
Imyaka igiye kuba 20 aba bagabo bataragezwa imbere y’ubutabera kandi ibirego bibashinja byaratangiye gushyikirizwa inkiko guhera mu mwaka wa 1995. Mu mwaka wa 2007, urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha , ICTR rwobohereje dosiye zabo mu Bufaransa ngo abe ari ho baburanishirizwa. (…)

Leta y’u Rwanda ntibona impamvu z’ itinzwa ry’iburanishwa rya Munyeshyaka Wenceslas wari Padiri mukuru wa paruwasi Sainte Famille na Laurent Bucyibaruta wahoze ari perefe wa Gikongoro .

Imyaka igiye kuba 20 aba bagabo bataragezwa imbere y’ubutabera kandi ibirego bibashinja byaratangiye gushyikirizwa inkiko guhera mu mwaka wa 1995.
Mu mwaka wa 2007, urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha , ICTR rwobohereje dosiye zabo mu Bufaransa ngo abe ari ho baburanishirizwa.

Umwe mu bahagarariye inyungu z’u Rwanda muri Loni, Olivier Nduhungirehe, yigeze kugaragariza ako kanama muri Kamena 2011 no mu Kuboza 2012, ko ukujyanwa kuburanishirizwa mu Bufaransa kwa bariya bagabo kwabaye mu 2007 gukwiye kwibazwaho.

Laetitia Husson umukozi wa MTPI (Mecanism pour les Tribunaux Pénaux Internationaux) yagiye inshuro nyinshi mu Bufaransa asaba ko izo manza zakwihutishwa ariko ntibyagira icyo bitanga .

Ubufaransa buherutse gutangaza ko mu mpera z’uyu mwaka buzaba bwamaze kwegeranya ibimenyetso ku rubanza rwa Munyeshyaka naho ibimenyetso kuri Bucyibaruta bikarangira kwegeranwa mu ntangiriro z’umwaka wa 2015.

Padiri Wenceslas Munyeshyaka

U Rwanda rwifuza ko Munyeshyaka ukora akazi k’ubupadiri muri paruwasi ya Gisors mu ntara ya Normandie mu Bufaransa yagezwa imbere y’ubutabera ukuri kukagaragara.

Ku wa 15 Ukwakira 2014, Padiri Munyeshyaka yareze abanyamakuru b’ikiganiro «Pieces à Conviction” gica kuri televisiyo y’u Bufaransa(France 3) ko bangije isura ye bamwita uwakoze jenoside kandi nta rukiko ruramuhamya icyaha .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages