Abinyujije kuri Twitter, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yavuze ko u Rwanda rwifatanyije na Zimbabwe ndetse na Malawi, kandi igihe ari iki ngo Afurika n’Isi byifatanye nabo mu kongera kubaka icyizere cy’ubuzima n’ibikorwaremezo.
Yakomeje avuga ko kandi Abanyarwanda na Perezida Kagame bihanganishije abaturage ba Mozambiqye muri ibi bihe bitoroshye barimo.
Mu Cyumweru gishize nibwo iyi mvura n’umuyaga wari ku muvuduko wa kilometero 170 ku isaha wiswe ‘cyclone idai’ byibasiye ibi bihugu bya Afurika bihereye mu Majyepfo.
Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu ko hamaze kubarurwa abantu 200 bahitanywe n’ibi biza, gusa iyi mibare ishobora kuza kugera ku 1000.
Ni mu gihe Zimbabwe yo ivuga ko hamaze kumenyekana abaturage basaga 100 bitabye Imana, uyu mubare ariko ukaba ushobora kwikuba inshuro eshatu.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ingaruka z’ibi biza zageze ku baturage basaga miliyoni 2.6, kandi uko ibikorwa by’ubutabazi bikomeza ariko iyi mibare igenda izamuka.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, wamaze kwemera gutanga inkunga ya miliyoni 3.5 z’amadolari agomba gufasha ibi bihugu mu bikorwa by’ubutabazi no kongera kwiyubaka.
Mozambique iza mu bihugu bikennye cyane ku Isi yaherukaga kwibasirwa n’ibiza biturutse ku mvura nyinshi mu 2000, byasize bihitanye abantu 800, abasaga ibihumbi 50 bava mu byabo.






TANGA IGITEKEREZO