Ubwo bushakashatsi bugaragaraza ko u Rwanda rufite amanota 55 aho rwavuye ku mwanya wa 50 rwariho mu 2016 rugera ku wa 48 mu 2017 mu bihugu birimo ruswa nke ku isi.
Kuri rutonde rugaragaza uko ibihugu bikurikirana, Botswana ni yo iri ku mwanya wa mbere muri Afurika, igakurikirwa na Cap Vert, u Rwanda rukaza ari urwa gatatu, umwanya ruhuriyeho n’Ibirwa bya Maurice.
Ubwo yashyiraga ahagaragara ibikubiye muri ubwo bushakashatsi kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Gashyantare 2018, umuyobozi ushinzwe porogaramu muri Transparency International Rwanda, Albert Rwego, yavuze ko icyatumye u Rwanda ruzamuka mu manota, ari imbaraga n’ingamba nshya zagiye zishyirwa mu kurwanya ruswa.
Yagize ati “ Kuva mu 2016 igipimo cyarazamutse mu Rwanda bikagaragaza ko hari ingamba inzego zo mu Rwanda zirushaho gushyiraho cyane cyane muri polisi. Inzego zose zikomeje gukora neza, igipimo turiho cyakomeza kwiyongera tukagera aheza kurushaho.”
Zimwe mu nzego zo mu Rwanda ziza imbere mu kurwanya ruswa harimo Polisi iza ku mwanya wa mbere yavuye kuri 15.5% mu 2016 igera ku 8% mu 2017, hagakurikiraho urwego rw’ubutabera rwavuye kuri 5% rukagera kuri 4.7% mu gihe inzego z’ibanze zavuye kuri 5.4% zigera kuri 4.9%.
Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya no gukumira ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, Musangabatware Clement, avuga ko nubwo u Rwanda rugifite urugendo runini, ngo Urwego rw’Umuvunyi rwishimira ingamba zashyizwe mu kurwanya ruswa mu nzego zitandukanye.
Yagize ati “ Mu Rwanda hashyizweho ingamba mu gukumira no kurwanya ruswa mu gihugu cyacu; harimo amategeko, ubushake bwa politiki, kutihanganira na gato abijandika muri ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, amategeko mashya n’ayavuguruwe na politiki y’igihugu yo kurwanya ruswa.”
Ibindi bigarukwaho n’Umuvunyi ni uburyo kugeza ubu himakajwe ikoranabuhanga mu masoko no gusaba akazi hifashishijwe ikoranabuhanga, akavuga ko ibyo bidashobora kugerwaho hatabaye ubufatanye hagati ya Leta, abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’itangazamakuru.
Inzego zishinzwe kurwanya ruswa zivuga ko nubwo hari intambwe ikomeje guterwa, hakiri imbogamizi zo kuba kugeza ubu Abanyarwanda bagera kuri 85% batishimira gutanga amakuru y’ahantu hari ruswa.
New Zealand na Denmark ni byo biza imbere ku isi mu kugira ruswa nke n’amanota 89 na 88. Syria, Sudani y’Epfo na Somalia biza inyuma aho bifite amanota 14, 12 n’icyenda.
U Rwanda muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC ), ruza ku mwanya wa mbere rugakurikirwa na Tanzania iri ku mwanya wa 103 ku isi n’amanota 36, Kenya iza ari iya gatatu muri EAC iri mu mwanya wa 143 ku isi ikagira amanota 28.
Uganda ni iya kane muri EAC ikaza ku mwanya wa 151 ikagira amanota 26, mu gihe u Burundi buza ku mwanya wa nyuma n’amanota 22 bukaba buri ku mwanya wa 157 ku isi.



















TANGA IGITEKEREZO