Mu kiganiro Perezida Ndayishimiye yagiranye na BBC, yavuze ko afite amakuru yizeye, agaragaza ko u Rwanda rushaka gutera u Burundi rubinyujije muri RED Tabara isanzwe ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri RDC.
Yagize ati “Turabizi ko u Rwanda ruri kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rubicishije mu mutwe wa RED-Tabara. Ariko twebwe tubabwira ko niba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo, natwe Kigali si kure duciye mu Kirundo.
Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe abinyujije kuri konti ya X, yatangaje ko amagambo ya Perezida Ndayishimiye ababaje kuko hari intambwe zatewe mu mubano w’ibihugu byombi harimo no guhosha intambara y’amagambo.
Ati “Ibyo Perezida w’u Burundi yavuze birababaje cyane ko abayobozi ku rwego rw’Ingabo n’Ubutasi b’ibihugu byombi bari mu biganiro kandi bemeranyije ko hakenewe guhosha intambara yaba iy’amagambo no mu rwego rwa gisirikare.”
Intumwa z’u Rwanda n’iz’u Burundi mu rwego rw’igisirikare n’ubutasi zahuriye mu nama mu bihugu byombi inshuro ebyiri, zirebera hamwe uko zakemura ibibangamiye umutekano wo ku mipaka. Inama iheruka yazihuje yabereye mu Ntara ya Kirundo tariki ya 10 Werurwe 2025.
Nduhungirehe yavuze ko aherutse no kuganira na mugenzi we [Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi] ubwo bari mu nama yahurije Abaminisitiri ba EAC na SADC i Harare ku wa 17 Werurwe 2025 “kandi icyo kibazo tucyumva mu murongo umwe.”
Ati “Gusa u Rwanda ruzakomeza umuhate warwo wo guharanira amahoro hagati yarwo n’u Burundi no mu Karere k’Ibiyaga Bigari, twizera ko hagenda haboneka agahenge n’amahoro mu bivugwa n’abo hakurya y’Akanyaru.”
Cette déclaration de S.E. le Président du Burundi est malencontreuse, surtout que les autorités militaires et des renseignements des deux pays sont actuellement en discussion, et sont même tombées d’accord sur le besoin d'une désescalade militaire et verbale.
J’en avais… https://t.co/McCyY23HtV
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) March 25, 2025
Perezida Paul Kagame ubwo yaganiraga n’abaturage muri BK Arena, ku wa 16 Werurwe, yagaragaje ko u Bubiligi ari bwo bwagerageje guhuza u Burundi na RDC kugira ngo birwanye u Rwanda, aca amarenga ko umubano warwo n’u Burundi uri mu nzira yo gusubira ku murongo.
Yagize ati “Ba bandi badukolonije, u Rwanda, u Burundi na RDC, barabanje bashyira hamwe ibyo bihugu byombi bindi kugira ngo na byo birwanye u Rwanda. Ariko ibyo biragenda bijya ku ruhande, bisobanuka. Sinshaka kubitindaho, turagenda dushaka kubana neza na bamwe muri abo babiri mvuze.”
Perezida Ndayishimiye yakunze kumvikana avuga ko ikibazo gikomeye u Rwanda rufitanye n’u Burundi ari uko rutabushyikirije abo buvuga ko bagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri Gicurasi 2015, nubwo rwasobanuye ko rudashobora kubohereza kubera ko ari impunzi zirengerwa n’amategeko mpuzamahanga.
Kuva muri Mutarama 2024 u Burundi bwafunze imipaka yo ku butaka ibuhuza n’u Rwanda burushinja uruhare mu bitero byagabwe na TED Tabara ariko rwo rubihakana kenshi rugaragaza ko ntaho ruhurira n’uwo mutwe witwaje intwaro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!