U Rwanda rwatoranyirijwe kuyobora gahunda igamije kugeza internet mu mashuri muri Afurika

Yanditswe na Habimana James
Kuya 6 Kamena 2020 saa 06:26
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwatoranyirijwe kuyobora ibindi bihugu muri Afurika mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yiswe, ‘Giga Initiative’, yatangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF ndetse n’ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga, ITU.

Iyi gahunda yatangijwe mu 2019, igamije kugeza internet kuri buri shuri ku Isi, kuko ku Isi hakigaragara abantu barenga miliyari 3.6 bataragerwaho na internet.

Biteganyijwe ko binyuze muri iyi gahunda buri shuri rizaba rigerwaho na internet mu mwaka wa 2030. Iyi gahunda iteganya kujya ikorana na za leta zitandukanye mu kuzigira inama z’uburyo byagerwaho.

Umuyobozi Mukuru muri ITU, Doreen Bogdan-Martin, yavuze ko guhitamo u Rwanda byari amahitamo meza bigendanye n’uburyo iki gihugu gikomeje guteza imbere ikoranabuhanga ndetse n’ibyo kimaze kugera mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Ndashimira umuhate wa Perezida Paul Kagame wo kuba ku isonga no gushyira ingufu zo kugeza internet kuri buri shuri ku mugabane wa Afurika, buri mwana akabona amakuru, amahirwe ndetse n’amahitamo.”

Minisitiri w’ikoranabuhanga na inovasiyo, Musoni Paula, avuga ko gahunda ya Giga Initiative ijyanye n’icyerekezo cya leta y’u Rwanda cyo kuba igihugu aho ubukungu bwacyo bushingira ku ikoranabuhanga.

Iki cyerekezo gishingiye ku bushobozi bwo gutanga amahirwe yo kwiga, guverinoma ikaba kandi yarashyize imbere guhuza amashuri yose ku buryo agerwaho na interinet, gutanga ibikoresho ndetse n’ubumenyi bukenewe.

Yagize ati “Ubufatanye nk’ubwo burakenewe kuruta ikindi gihe cyose kugira ngo twihutishe itumanaho kandi mu buryo bworoshye, ndetse abana bacu bagire amahirwe yo kwiga mu buryo bworoshye."

Kugeza ubu u Rwanda rwashoboye gushyiraho kilometero zigera ku bihumbi birindwi z’umuyoboro wa ’fibres optiques, kugeza ubu kandi u Rwanda rwatangije ku mugaragaro ikoreshwa rya interineti yihuta ya 4G ku kigero cya 96%, intego ari uko amashuri yose agerwaho na interinet.

Mu Ukwakira 2019, u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatanu mu bihugu bicuruzwamo internet ihendutse ku Isi, aho rwazaga inyuma y’u Buhinde bwa mbere, bugakurikirwa na Kyrgyzstan, Kazakhstan, Ukraine naho Zimbabwe ikaza ku mwanya wa nyuma.

Raporo iheruka gusohorwa n’urubuga rw’Abongereza rukora isesengura ku mikoreshereze ya internet rwitwa ‘Cable.co.uk’, igaragaza ko u Buhinde bufite internet iri ku giciro cyo hasi kuri Gigabyte [GB].

Muri Afurika ikindi gihugu kiza ku mwanya wa hafi ni Sudan ikurikira u Rwanda, aho impuzandengo ya GB imwe ari amadolari 0.68$, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikaza ku mwanya wa 10 aho GB imwe igurishwa 0.88$.

Muri Afurika y’Iburasirazuba, u Burundi nibwo buza hafi inyuma y’u Rwanda aho ku rutonde rusange buri ku mwanya wa 39, GB imwe ikaba igurishwa ku mpuzandengo y’amadolari 2$, agera hafi ku 2000 Frw. Igiciro cyayo kikubye ishuro enye ku cyo mu Rwanda.

Imibare y’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, igaragaza ko kugeza mu Ukuboza 2018, abanyarwanda bangana na 52.1% ari bo bakoreshaga internet bavuye kuri 7.9% babarwaga mu 2010.

ITU ivuga ko igihugu cya Kazakhstan ari cyo kizayobora gahunda ya Giga muri Aziya yo hagati.

Gahunda ya Giga Initiative igamije kugeza internet mu bigo by'amashuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .