00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatangiye kubaka Smart Green Village, izatuzwamo abavuye ahazagurirwa pariki

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 August 2026 saa 07:13
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yatangije ibikorwa byo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo ubungabunga Ibidukikije (Smart Green Village) i Rurembo, mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze. Ni umushinga uzashorwamo arenga miliyoni 49$, ukazafasha imiryango 547 kubona inzu zigezweho, serivisi z’ibanze ndetse n’amahirwe yo kugira imibereho myiza.

Ni umushinga uzahuza ubuhinzi bwita ku mihindagurikire y’ikirere, ingufu zisubira ndetse n’amahirwe y’ubukungu ashingiye ku bukerarugendo.

Umuhango wo gutangiza ibikorwa byo kubaka uyu mushinga wabereye rimwe no gutangaza amafaranga azahabwa uturere dukikije Pariki y’Igihugu y’Ibirunga binyuze muri Gahunda yo Gusaranganya Amafaranga y’Ubukerarugendo. Izi gahunda ebyiri zerekana uburyo u Rwanda rushyira abaturage ku isonga mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo.

Ibi bikorwa biri mu bigize gahunda yo kwizihiza ibirori bibanziriza umuhango wa 21 wo Kwita Izina abana b’ingagi, uzaba ku wa 4 Nzeri 2026, ufite insanganyamatsiko igira iti “Kubungabunga ni Ubuzima: Gukomeza Ejo Hazaza.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, yavuze ko iterambere ry’abaturage rigomba kujyana no kurengera ibidukikije.

Ati “Uyu mushinga ugaragaza ubushake bw’u Rwanda bwo gushyira abaturage ku isonga mu iterambere, mu gihe hubakwa imiryango ifite ibikorwaremezo byiza, serivisi, imibereho myiza, isuku n’umutekano. Inzu n’ibikorwaremezo biri kubakwa hano ni iby’abaturage. Ndashishikariza abaturage kubigira ibyabo, kugira uruhare mu iterambere ryabyo no kubirinda kugira ngo uyu mudugudu ukomeze kuba ahantu hasukuye, hatekanye, harambye kandi aho imiryango ishobora gutera imbere.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Iterambere, Jean-Guy Afrika, umudugudu w’icyitegererezo uri kubakwa ugaragaza ko kubungabunga ibidukikije n’iterambere ry’abaturage bigomba kugendana.

Ati “Uzaha imiryango inzu nziza, ibikorwaremezo bigezweho, serivisi z’ibanze ndetse n’amahirwe y’ubukungu, mu gihe uzateza imbere ubuhinzi burambye, ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kurengera ibidukikije.

Mu myaka 20 ishize, abaturage batuye hafi ya za pariki z’igihugu bungukiye muri gahunda yo gusaranganya amafaranga ava mu bukerarugendo. Iyi gahunda yashyigikiye imishinga igera ku 1.300 ifite agaciro karenga miliyari 23 z’amafaranga y’u Rwanda, mu nzego z’uburezi, ubuvuzi, kugeza amazi meza n’imibereho myiza y’abaturage, ndetse ituma abaturage baba abafatanyabikorwa nyakuri mu kubungabunga ibidukikije.”
Gushyigikira kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga
Umushinga wo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo ubungabunga ibidukikije (Smart Green Village) ni kimwe mu by’ingenzi bigize gahunda zo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ku buso bungana na hegitari hafi 3.740 no gushyiraho akarere k’ubuhumekero kangana na hegitari 6.620.
Iyi gahunda igamije guteza imbere imibereho y’abantu barenga 17.000, babarizwa mu miryango hafi 3.400, kongera ahantu inyamaswa ziba, kubungabunga ibinyabuzima, guteza imbere ubukerarugendo ndetse igatanga n’amahirwe mashya y’ubukungu ku baturage batuye hafi ya pariki

Iyi gahunda iteganyijwe gutwara hafi miliyoni 300 $ kandi izashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 10.

Icyiciro cya mbere cyo gushyira mu bikorwa uyu mushinga gifite ubuso bwa hegitari hafi 450, kikazagera ku miryango 547 ituye muri ako gace kagomba kwagurirwamo pariki.

Guverinoma y’u Rwanda yaguze ubuso bwa hegitari 50 i Rurembo, aho izubaka Umudugudu w’Icyitegererezo, ingurane yamaze kwishyurwa, mu gihe ingurane z’abatuye ahazagurirwa pariki zikishyurwa.

Ku miryango izimukira muri uyu mudugudu, uyu mushinga utegerejweho kuzamura uburyo babona serivisi z’ibanze, gutanga ubuzima butekanye n’amahirwe mashya yo kwiteza imbere.

Umwe mu bazungukira muri uyu Mudugudu w’Icyitegererezo, Esther Mukamakuza, yavuze ko yavuze ko yamenye ko na we ubu ashobora kwishyiriraho intego, gufata ibyemezo bituma agira uruhare mu iterambere kuri we n’umuryango we.

Ati “Twamenye ko uyu mudugudu mushya uzazana impinduka nziza mu buzima bwacu. Tuzabona amashuri, ibigo nderabuzima, imihanda ndetse n’uburyo bwo guteka busukuye, bizorohereza abagore n’imiryango. Dushimira kubona ahazaza aho ibyo dukeneye byitabwaho kandi natwe tukagira uruhare mu iterambere ry’umuryango wacu.”
Uturere twasaranganyijwe hafi miliyari 2 Frw…

Buri mwaka u Rwanda rusaranganya umusaruro wavuye mu bukerarugende n’abaturiye bariki z’igihugu zinjije uwo musaruro.

Binyuze muri iyi gahunda, u Rwanda rusubiza 10% by’amafaranga y’ubukerarugendo akomoka muri za pariki z’igihugu mu mishinga y’iterambere ifasha abaturage bazikikije.

Uturere dukikije Pariki y’Igihugu y’Ibirunga twasaranganyijwe arenga miliyari 1,98 Frw. Akarere ka Burera kahawe miliyoni 495 Frw, Akarere ka Musanze gahabwa miliyoni 659,8 Frw, Akarere ka Nyabihu gahabwa miliyoni 659,8 Frw, Akarere ka Rubavu gahabwa miliyoni 164,95 Frw.

RDB yavuze ko aya mafaranga azafasha mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage muri utu turere tune, kugira ngo amafaranga ava mu bukerarugendo akomeze kugera ku baturage batuye hafi ya pariki.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yavuze yavuze ko inyungu ziva muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zigera ku baturage binyuze mu mirimo, ibikorwa by’ubucuruzi ndetse no gusaranganya amafaranga y’ubukerarugendo.

Ati “Kuva iyi gahunda yatangira, imishinga 838 ifite agaciro ka miliyari 8,6 Frw yarashyigikiwe, bigaragaza ko pariki ari iy’abaturage kandi igira uruhare mu iterambere ryabo. Kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ndetse n’uyu mushinga bizafasha gukemura ikibazo cy’ubutaka buke bwo guhingaho mu gihe bigabanya amakimbirane hagati y’abantu n’inyamaswa. Bizaha abaturage ahantu hanini ho gutura no guhinga mu mutekano, ndetse bishyireho uburyo bwiza bwo kubungabunga ibidukikije.”

Mu myaka 20 ishize, amafaranga arenga miliyari 23 Frw yongeye gushorwa mu baturage binyuze muri iyi gahunda, ashyigikira ibikorwa byihutirwa birimo uburezi, ubuvuzi, kubona amazi n’imibereho myiza.

Kwita Izina ni umuhango ngarukamwaka uhuza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, wo kwita amazina abana b’ingagi, ushingiye ku muco w’Abanyarwanda umaze ibinyejana byinshi wo kwita amazina abana nyuma gato yo kuvuka.

Kuva mu 2005, Kwita Izina byahindutse urubuga mpuzamahanga rwizihiza ibikorwa by’u Rwanda byo kubungabunga ibidukikije kandi rukamenya uruhare rukomeye rw’abaturage n’abafatanyabikorwa mu kurinda ingagi zo mu misozi n’aho ziba.

Umuhango wa 21 wo Kwita Izina abana b’ingagi 22 uzaba ku wa 4 Nzeri 2026 i Kinigi, mu Karere ka Musanze.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Africa Jean-Guy yavuze ko gusaranganya umusaruro n'abaturiye Pariki y'Ibirunga bifasha mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage
Minisitiri Habimana Dominique yavuze ko kubungabunga ibidukikije bijyana n'iterambere ry'abaturage
Uturere dukora kuri Pariki y'Ibirunga twasaranganyijwe arenga miliyari 2 Frw
Abayobozi batandukanye bashyize ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa umudugudu w'icyitegererezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages