00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatangiye gutoza abasirikare ba Mozambique

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 8 March 2025 saa 02:44
Yasuwe :

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga, yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda zatangiye inshingano zo gutoza abasirikare ba Mozambique, ndetse mu minsi iri imbere 600 ba mbere bazasoza amasomo.

Imyaka itanu igiye gushira u Rwanda rwohereje bwa mbere abasirikare mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba. Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo kubisabwa na Leta ya Mozambique, kuko abasirikare bayo bari barazahajwe n’umutwe w’iterabwoba wa Ahlu Sunna wa Jama.

Ubutumwa bw’ibanze bw’Ingabo z’u Rwanda ni ukurwanya uyu mutwe w’iterabwoba kandi zisa n’izamaze kubigeraho, kuko ibice byose bya Cabo Delgado byabohowe.

Byari biteganyijwe ko nyuma y’urugamba, Ingabo z’u Rwanda zagombaga gukurikizaho icyiciro cyo gutoza abasirikare ba Mozambique kugira ngo bazabashe kwicungira umutekano, mu gihe zo zizaba zitashye.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga yatangaje ko iyi gahunda yatangiye ndetse mu minsi ya vuba hari abasirikare ba Mozambique bagera kuri 600 bazasoza amasomo yabo.

Ati “Navuga ko tugeze ku rwego rwo guhugura Ingabo za Mozambique, icyiciro cya mbere kigizwe n’abasirikare bagera kuri 600 ahitwa Nacala mu kigo cy’imyitozo cyaho, kizasoza amasomo. Mu minsi iri imbere tuzajyayo gusoza amasomo y’icyiciro cya mbere cy’abasirikare bahuguwe n’u Rwanda.”

Brig. Gen. Rwivanga yavuze ko kugeza ubu muri Mozambique amahoro yamaze kugaruka.

Ati “Mozambique imeze neza cyane, tumaze gukora operasiyo za gisirikare zihagije, niba mwibuka umubare w’ingabo zacu wariyongereye, dufata ibice SADC yari irimo, ahantu hitwa Macomia, mbere twari dufite uturere tubiri twonyine twa Palma na Mocimboa da Praia, ariko Umuyobozi w’igihugu kubera icyizere yari adufitiye asaba ko tujya n’ahandi.”

Yakomeje avuga ko ibice SADC yari irimo byari bikirimo umwanzi, ibyatanze akandi kazi ku Ngabo z’u Rwanda.

Ati “SAMIM (Ingabo zari mu butumwa bwa SADC) ivuye ahitwa Macomia umwanzi yari akiriyo, yari ahantu hitwa Katupa mu ishyamba rimeze nka Nyungwe, dukora operasiyo nyinshi turahamuvana, dukora n’izindi ku nkengero z’amazi, tugenda tumuvana mu birindiro bye. Ubu twavuga ko hatekanye, uretse utuntu duto tubaho natwo tugerageza gukemura umunsi ku munsi.”

Ibikorwa nk’ibi byo guhugura no gutanga imyitozo ya gisirikare, Ingabo z’u Rwanda kandi zibikora muri Centrafrique, ndetse hamaze gusoza ibyiciro bitatu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .