Ubusanzwe impunzi zajyaga mu mahanga zikoresheje urwandiko rw’inzira (Travel document), rutangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), rwabonekaga hashize igihe kinini.
Uru rwandiko rw’inzira rw’impunzi rwo ruzajya rukoreshwa mu myaka itanu mu gihe rwo bahabwaga bibanje kwemezwa no ku cyicaro gikuru cya HCR, rwamaraga imyaka ibiri gusa.
Kuri uyu wa Gatatu ubwo Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi Jeanne d’Arc Debonheur, yatangizaga iki gikorwa, yavuze ko ari umuhigo u Rwanda rwesheje.
Yavuze ko kugira ngo impunzi ihabwe uru ruhushya rw’inzira asabwa kuba afite icyangombwa kimuranga akagira, urwandiko ruturutse mu kagari cyangwa umukozi wa MIDIMAR uhagarariye inkambi abarizwamo.
Mu bindi bisabwa ni ku mwana uri munsi y’imyaka 16 ni kujyana n’ababyeyi be, yitwaje ifoto y’ibara hanyuma agahabwa inyandiko yuzuza.
Ku ikubitiro abazisabye ni 10 mu gihe abazihawe uyu munsi ari batanu.
Minisitiri Debonheur, yavuze ko n’ubusanzwe uru rwandiko rwatangwaga ariko bikanyura mu nzira ndende kandi ntirubonwe n’ikoranabuhanga. Ariko ubu ruzakorerwa mu Rwanda n’abarusaba baruhabwe vuba.
Ati “Icyo bivuze kindi ni uko bibafasha kubona serivisi zitandukanye. Ubundi amategeko mpuzamahanga yerekeye impunzi azemerera kujya ahandi uretse mu gihugu yahunze kuko aba yagihunze kuko atotezwa.”
Avuga ko iyo asubiyeyo aba atakiri impunzi.
Umuyobozi w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, Col Anaclet Kalibata, yatangaje ko imiryango ifunguye ku mpunzi zifuza kujya gusaba izi mpapuro yaba abo mu mujyi cyangwa abari mu nkambi.
Uru rupapuro ruzajya rwishyurwa amafaranga y’u Rwanda 10 000.
Uhagarariye impunzi mu Mujyi wa Kigali, Patrice Ntadohoka, yavuze ko urwandiko rw’inzira bahabwaga mbere rwamaraga imyaka ibiri gusa kandi nabwo kurubona bigatinda kuko byasabaga uburenganzira bwa HCR.
Umurundikazi Irakoze Ines, umaze imyaka itatu yarahungiye mu Rwanda yabwiye IGIHE ko uru rwandiko ahawe ruzamufasha mu bucuruzi bw’imyenda akorera mu Rwanda.
Ati “Njyewe nkorera ubucuruzi muri Kigali ariko nko mu minsi ishize nashatse kujya kurangura imyenda muri Uganda banyima uburenganzira kuko ntari mbyemerewe.”
Uhagarariye HCR mu Rwanda, Ahmed Baba Fall, yavuze ko gutanga izi mpapuro z’ingendo ku mpunzi bijyanye no kubahiriza amasezerano mpuzamahanga agenga impunzi, aho bateye inkunga iki gikorwa ingana n’amadorali 153,200.
Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rutangaza ko hari impapuro z’inzira zigera ku bihumbi 20 zamaze gukorwa, aho impunzi zose hirya no hino mu Rwanda zihawe ikaze ku bifuza gusaba izi mpushya.




TANGA IGITEKEREZO