Iki kinyamakuru gifite ishusho nk’iy’igitabo, kitwa ‘Rwanda Public Health Bulletin’. Cyafunguwe ku wa 30 Mata 2019.
Kizajya gisohoka kabiri mu mwaka [Muri Werurwe na Nzeri] gikwirakwizwe ku bigo nderabuzima, ku bitaro no ku biro by’ubuyobozi, gitangwe ku buntu.
Kizajya cyandikwamo n’abaganga, impuguke n’abashakashatsi mu rwego rw’ubuzima ariko mbere yo kugira ngo inkuru zicishwemo zibanze gusesengurwa.
Nimero ya mbere ya Rwanda Public Health Bulletin ifite paji 38 zirimo inkuru zijyanye no kuboneza urubyaro, ubuzima bw’abaturage, malaria n’ibindi.
Yasohotse yanditse mu rurimi rw’Icyongereza ariko Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko irimo gutekereza uburyo kizajya gisohoka cyanditse no mu Kinyarwanda.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba, yavuze iki kinyamakuru kizafasha abanyarwanda n’abanyamahanga kubona amakuru y’ubuzima acukumbuye kandi yizewe, kigafasha gukumira ibihuha.
Ati “Kizaba gikubiyemo amakuru dukeka ko abanyarwanda bifuza, kigaragaze ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye zirusheho kubagirira akamaro, zirusheho gukuraho impuha kugira ngo duhe abantu amakuru y’ukuri n’uburyo bagomba kwitwara ngo bagire ubuzima bwiza.”
Dr. Gashumba yavuze ko iki kinyamakuru kije gusubiza ikibazo cy’uko abantu batabonaga amakuru y’impamo kuri gahunda zitandukanye z’ubuzima mu Rwanda, bigatuma bajya kuyashakishiriza ahatizewe.
Ati “Ari ibitaro, ari ikigo cy’ubuzima [RBC] ari kaminuza ndetse na Minisiteri, uyu ni umuyoboro twabashyiriyeho kugira ngo ushaka kugira icyo atangaza cyose mu rwego rw’ubuzima azajye agitangaza cyabanje gusesengurwa, cyarebwe n’abantu benshi kugira ngo abanyarwanda bagire amakuru.”
Minisitiri Gashumba avuga ko impamvu cyahawe gusohoka kabiri mu mwaka ari uko kizajya kiba kirimo inkuru nyinshi bityo kugitegura no kugisoma nabyo bikaba bisaba igihe kirekire.
Umuganga, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi akaba n’umuyobozi w’iki kinyamakuru [Chief Editor], Prof. Mutesa Leon, yavuze ko mu rwego rw’ubuzima hari amakuru menshi bagira ajyanye n’ibyorezo n’indwara zitandukanye ariko agatangwa mu buryo budacukumbuye.
Yavuze ko akenshi usanga atangwa mu buryo busanzwe ariko iki kinyamakuru kikazaba gishobora no kwifashishwa, abanyarwanda n’abanyamahanga bakabona uko indwara cyangwa icyorezo runaka mu Rwanda bihagaze.
Iki kinyamakuru ntikigiye gusimbura uburyo iyi Minisiteri isanzwe iha amakuru itangazamakuru ahubwo bizajya byuzuzanya.
Minisante isanzwe ifite ikinyamakuru ‘Rwanda Medical Journal’ kibanda cyane cyane ku bushakashatsi ariko Rwanda Public Health Bulletin kizajya kivuga ku buzima rusange nk’ibyorezo, ingamba zafashwe n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO