MINAFFET yatangaje ko bitumvikana gutekereza ko u Rwanda rushobora gushyira abaturage barwo mu kaga no kudebeka ku mutekano warwo, igaragaza ko izo ngamba ntacyo zafasha Congo mu bibazo irimo ndetse nta n’uruhare zatanga mu kugera ku gisubizo kirambye cy’ibibazo by’umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC.
Ku wa 25 Gashyantare 2025 ni bwo u Bwongereza bwasohoye itangazo rikubiyemo ingingo zirandukanye ariko zishinja u Rwanda kugira uruhare mu ntambara ihuje umutwe wa M23 uharanira uburenganzira Abanye-Congo bimwe n’igihugu cyabo n’ihuriro ry’ingabo za RDC.
Ni mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Guverinoma y’u Bwongereza bishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Commonwealth n’Iterambere, FCDO.
U Bwongereza bukomeza buvuga ko bugiye gufata ingamba zitandukanye zirimo guhagarika kohereza abayobozi bakuru babwo mu nama zitandukanye zibera mu Rwanda no guhagarika ibijyanye no guteza imbere ubucuruzi hagati yabwo n’u Rwanda.
Izo ngamba kandi zirimo guhagarika inkunga mu bijyanye n’ubukungu u Bwongereza bwahaga u Rwanda, gukorana n’abandi bafatanyabikorwa barwo mu kurebera hamwe ibindi bihano bishya byafatirwa u Rwanda no guhagarika ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda.
Mu itangazo FCDO yakomeje iti “U Rwanda rushobora kugira impungenge ku mutekano warwo ariko ntabwo byakwihanganirwa kuzikemura hifashishijwe ingamba za gisirikare. Igisubizo rukumbi gishoboka mu guhosha amakimbirane ni igishingiye ku ngamba za politiki. Turasaba RDC kugirana ibiganiro bidaheza n’umutwe wa M23.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko izo ngamba zafashwe n’ab’i Londres mu guhosha intambara yo mu burasirazuba bwa RDC ari uburyo bweruye bwo kubogamira ku ruhande rumwe, ndetse ari ibintu byo kwicuza.
Iyi minisiteri yagaragaje ko bitangaje kubona bitekerezwa ko u Rwanda rwashyira ituze ry’abaturage barwo mu kaga ndetse rukaba rwanadebeka ku mutekano warwo.
Iti “Izo ngamba nta kintu zafasha RDC ndetse nta n’uruhare zatanga mu kugera ku gisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano muke biri kubera mu Burasirazuba bwa Congo, hisunzwe uburyo bwa politiki.”
Yatangaje ko Guverinoma ya Congo ari yo ifite byinshi byo gusubiza kurusha urundi ruhande urwo ari rwo rwose rwaba urw’imbere muri iki gihugu cyangwa mu Karere. MINAFFET igaragaza ko nubwo bimeze bityo Kinshasa ikomeza kwitarutsa ibikorwa bibisha byayo ku mpamvu zigaragarira buri wese.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yakomeje ivuga ko uko gukomeza kutaryoza Guverinoma ya RDC ibikorwa byayo ikatajemo birimo kugirira nabi no gutera abaturage bayo, no gutera ibisasu ku bice bituyemo Abanyamulenge bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bituma Kinshasa ikomeza gukomera ku ngingo yo kwifashisha ingamba za gisirikare, bigatuma intambara ikomeza gufata indi ntera n’abaturage bakabizahariramo.
Iti “U Rwanda ruzakomeza kwishingikiriza no gukaza ingamba zarwo z’umutekano nubwo RDC n’umuryango mpuzamahanga bikomeje kutazemera cyangwa ngo bibe byazitanga. Ibi bibazo by’umutekano muke bigaragara ko bikomeje kungura mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, umubare munini w’abafite aho bahuriye n’intambara.”
Hagaragajwe kandi ko u Rwanda rurajwe ishinga mu gukorana n’ibihugu bitandukanye ku ngingo yo kwimakaza inzira y’ibiganiro iyobowe n’Abanyafurika ndetse Igihugu kikanahamagarira umuryango mpuzamahanga kuyishyigikira na cyane ko ari yo izageza ku gisubizo kirambye.
Inshuro nyinshi u Rwanda rwakunze kugaragaza ko umutekano warwo ugeramiwe bigizwemo uruhare n’imvugo za Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, wakunze kuvuga ko azatera u Rwanda agakuraho ubutegetsi buriho.
Ibyo kandi uyu Mukuru w’Igihugu yabifatanyije no gutera inkunga abajenosideri bo muri FDLR anabinjiza mu gisirikare cy’igihugu cye, ku mugambi wo kubafasha kugaruka kurangiza umugambi wabo wa Jenoside.
Mu minsi ishize ubwo umutwe wa M23 wigarurigaga Umujyi wa Goma, hagaragajwe uburyo RDC yari yarawutundiyemo ibikoresho bya gisirikare bihambaye ku buryo bugaragarira buri wese ko ibyo bikoresho bitari ibyo kurwanya M23, umutwe muto ugizwe n’Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwayo.
Icyakoze ibihugu bimwe ndetse byagize uruhare mu gukurura ayo makimbirane cyangwa biyungukiramo mu buryo bumwe cyangwa ubundi, byakomeje kwirengagiza impungenge z’u Rwanda ahubwo bigakomeza kurwegekaho ibibazo bya RDC bikwiriye gukemurwa n’abayobozi b’icyo gihugu.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!