00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwasubije Congo abasirikare babiri bafatiwe ku butaka bwarwo

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 7 February 2017 saa 11:10
Yasuwe :

Abasirikare babiri ba Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, basubijwe iwabo kuri uyu Kabiri, tariki ya 7 Gashyantare 2017.

Premier Sergeant Mwanda Panzu na Tshiswakatiti André nibo bafatiwe mu Rwanda.
Umwe yafashwe mu kwezi gushize, undi afatwa mu ntangiriro za Gashyantare.

Imihango yo gushyikiriza aba basirikare Congo yabaye muri iki gitondo hari n’Itsinda ry’abasirikare rihuriweho n’ingabo zo mu Biyaga Bigari rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa (EJVM).

Ku ruhande rw’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Ndahiro Joseph ukuriye Batayo ya 31 ikorera ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo avuga ko aba basirikare bombi bafashwe kuwa 2 Gashyantare mu masaha y’amanywa.

Yavuze ko Mwanda yafashwe saa ine za mu gitondo yirukankana umugore wari mu murima ahinga naho mugenzi we yafashwe saa tatu za mu gitondo yasinze avuga ko yayobewe aho imbago z’umupaka uhuza u Rwanda na Congo ziherereye yisanga yageze mu Rwanda.

Lt Col Ndahiro yagize ati “Bafashwe mu bihe bitandukanye, umwe yafashwe yirukankana umugore warimo guhinga, tukaba dukeka ko yashakaga no kumufata ku ngufu nubwo atabigezeho kuko ingabo zacu zahise zibahagarika ziramufata;naho undi we yari yasinze arambuka yisanga mu Rwanda nibwo nawe yafashwe.”

Lt Col Ndahiro yemeza ko aba nta gikoresho cya gisirikare bari bafite, bikaba byaramenyekanye ko aribo ari uko babyivugiye ubwabo.

Sgt Mwanda Panzu wafashwe yirukankana umugore we yabonye biruka nk’umusirikare urinda ahantu abirukaho ashaka kubatabara akaba nta nabi yarabafitiye.

Sgt Mwanda Panzu Bienvenue yagize ati “ Njye nari mu birindiro byanjye mbona abagore n’abana bariruka, mbirukaho mbabwira nti nimugaruke, ngiye kwisanga nsanga nzengurutswe n’abasirikare bambwira ko nageze ku butaka bw’u Rwanda, ariko mu by’ukuri nubwo nari mu Rwanda ariko sinari nageze kure kuko nari narenzeho metero 50 uvuye iwacu nuko ntungurwa no kubona bamfata kandi narenzeho metero 50 gusa.”

Naho Mugenzi we Premier Soldat Tshiswakatiti yemeza ko yisanze ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’uko atabashije kumenya imbago zitandukanya ibihugu byombi, bitewe nuko aho hantu yari ari atahamenyereye kuko ubusanzwe we yibera muri Camp ya Katindo iherereye mu mujyi wa Goma.

Yagize ati “Njya ngira akabazo ko kurwara mu muttwe nkaba nsanzwe nibera Katindo i Goma rero nagiye kuzana amafaranga ahantu hitwa Kasindi maze nuko ngarutse mu muhanda ndayoba nisanga ku butaka bw’u Rwanda.”

Kuri uyu wa Kabiri Taliki 7/2017 nibwo aba basirikare ba Congo bashyikirijwe ingabo za EJVM zishinzwe gucunga umutekano ku mipaka mu bihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(Fardc).

Bashimiye Ingabo z’u Rwanda uburyo zabafashe neza mu gihe gito zari zibamaranye.

Hashize igihe hagaragara abasirikare ba Congo bafatirwa ku butaka bw’u Rwanda, bagasubizwa iwabo, bavuga ko bibeshye bakarenga igihugu cyabo bitewe n’imbago zitagaragara neza.

Abasirikare ba Congo bafatiwe mu Rwanda bakaba basubijwe iwabo
Itsinda ry'abasirikare rihuriweho n'ingabo zo mu Biyaga Bigari rishinzwe kugenzura uko imbibi z'imipaka zubahirizwa (EJVM) ryasinyiye ko u Rwanda rusubije Congo abasirikare barwo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages