Ku rubuga rwa X, uyu mugabo yavuze ko “Amerika yamaganye bikomeye igitero cy’uyu munsi cyaturutse mu birindiro bya RDF na M23, ku nkambi y’abimuwe mu byabo ya Mugunga mu Burasirazuba bwa RDC. Cyateye impfu z’abagera ku icyenda n’inkomere 33, inyinshi muri zo zirimo abagore n’abana.”
U Rwanda rwavuze ko kuba Amerika yarahise ifata icyemezo ku byabaye hadashingiwe ku bushakashatsi ari ikibazo gikomeye, kandi bidakwiriye. Itangazo ryasohowe na Leta y’u Rwanda rivuga ko "Itangazo rya Amerika ryashinje u Rwanda kwica abahungiye mu nkambi z’imbere mu gihugu hatabayeho iperereza, ridafite ishingiro."
Bongeyeho ko "U Rwanda ntiruzakomeza kwikorera inshingano z’ibisasu biraswa ku nkambi z’imbere mu gihugu hafi ya Goma, cyangwa se [ngo rwikorezwe] inshingano z’inzego z’umutekano ndetse n’imiyoborere idahwitse ya Guverinoma ya RDC."
U Rwanda rwavuze ko "Umuburo w’uko FARDC yashyize intwaro ziremereye hafi y’inkambi z’imbere mu gihugu watanzwe n’imiryango ikorera i Goma, harimo na Médecins Sans Frontières. Ibi byakurikiwe n’ibisasu byarashwe bikica abaturage, ndetse benshi mu baturage bakaba barabibonye barimo n’abagizweho ingaruka nabyo."
U Rwanda kandi rwavuze ko kuba Amerika irutwerera kugira uruhare mu bibazo bya Congo bimaze kuba nk’umuco. Rwanenze kandi uburyo Amerika yafashe umurongo wo gufata uruhande rwa Guverinoma ya Congo mu bibazo by’umutekano uri mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Ati "Uruhande rwafashwe na Amerika rutuma hibazwa uburyo yakwizerwa nk’umuhuza mu Karere, kandi biyigabanyiriza ubushobozi rwo kugira uruhare mu gushaka igisubizo cy’amahoro."
U Rwanda kandi rwibukije ko rutazahwema gufata ingamba zikomeye zizatuma rurushaho kwirindira umutekano kuko Perezida Felix Tshisekedi wa Congo yiyemereye ku mugaragaro ko ashaka guhungabanya umutekano warwo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!